Digiqole ad

Umwana wa Minani Rwema akeneye kuvurizwa hanze y’igihugu

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2013 ni bwo imyaka yari imaze kuba itanu umuhanzi wigeze kuba icyamamare ari we Minani Rwema yitabye Imana, umwana we yasize witwa Kevin Rwema watwitswe n’umukozi ntarakira neza ku buryo akeneye koherezwa hanze y’igihugu.

Kevin Rwema umuhungu wa Minani Rwema
Kevin Rwema umuhungu wa Minani Rwema/photo Inyarwanda.com

Jackie Minani wahoze ari umufasha w’umuhanzi Minani Rwema wamenyekanye mu ndirimbo: Sur la terre, Rubera, Malaika n’izindi yavuze ko nyuma y’imyaka itanu ubuzima bukomeje.

Jackie Minani ubarizwa mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali avuga ko umwana we Kevin Rwema watwitswe n’umukozi we atarakira neza ati“uwo mwana ntarakira neza agomba kuvurizwa hanze”.

Muri Werurwe 2010 ni bwo Jackie Minani nibwo yatangaje ko arwaje umwana mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal. Icyo gihe yavuze ko uwo mwana yatwitswe n’umukozi wo mu rugo.

Muri uwo mwaka wa 2010 ni na bwo abavandimwe, inshuti n’umuryango wa Minani Rwema bateguraga igitaramo cyo kumwibuka no gushyira ahagaragara alubumu ya kabiri yitwa “C’est la vie” yari yatangiye gutegura mbere y’uko yitaba Imana yari iriho n’indirimbo nka “Ni mwiza” n’izindi.

Aimable Twahirwa umwe mu bahoze ari inshuti ya Minani Rwema banaririmbanye mu Itorero Indahemuka avuga ko adateze kuzamwibagirwa. Twahirwa yavuze ko kuwa 30 Werurwe 2013 yasuye imva ya Minani iri i Remera mu rwego rwo kumwibuka kandi adashobora gutererana abo yasize.

Twahirwa yavuze bimwe yibuka kuri nyakwigendera Minani ati“ibyo nibuka kuri Minani ni byinshi, ariko na vuga ko yakundaga guhimbarwa no gusenga”.

Joseph Nshimiye umwe mu bari bakuriye “Fondation Minani” yari igamije gukomeza ibikorwa by’urukundo byamurangaga avuga ko bari batangiye gahunda yo gutangiza umuryango wo gukomeza kwibuka Minani Rwema, ariko batabikomeje kubera impamvu zitabaturutseho.

Nshimiye yavuze ko gahunda yo kuzirikana Minani izakomeza nk’umuntu wakoze ibikorwa byinshi by’ingirakamaro.

Ku wa 30 Werurwe 2008 saa kumi n’ebyiri ni bwo umuhanzi Minani Rwema wari urwariye mu gihugu cy’Ubuhinde yitabye Imana, yasize umugore, Minani Jackie bashakanye mu wa 2003 babyarana abana babiri ari bo: Agahozo Aniela na Rwema Kevin ukirwaye ubushye.

© IzubaRirashe

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • KO mwivugiye ibya fondation n’ibindi bitajyanye n’inkuru y’umwana se?!! Abo bashakaga kwibuka Minani barakora iki ngo umwana yasize abone ko bari aho yakabaye ari?! Icyo nicyo mwakatubwiye

  • Ni mutubwire uburyo bworoshye twakoresha kugirango inkunga yo kuvuza uriya mwana imugereho kuko ni uwacu twese ,kandi MINANI yari adufitiye akamaro, ndetse n’ubwo yitahiye ariko ibikorwa bye biracyahari,indirimbo ze zirimo ubutumwa bwiza ziradususurutsa,yemwe no mugitaramo cy’ubukwe bw’abana bacu nticyarangi atadususurukije,nimuze duhurize hamwe dukore igikorwa kigaragarira buri wese twivurize umwana wacu,nimuduhe numero ya banque maman w’umwana akoresha dushyireho uko twifite ubundi nziyuko Imana IZATWITURA. murakoze

  • Umuntu wanditse iyi nkuru arahuzagurika!ananiwe kutubwira uburyo cg aho twacisha inkunga,avuga ibya se,uburyo basuye imva ye…iyi nkuru isubirwemo bashyireho details zose be kuvanga ama dossiers!

  • Nonese uwo mwana yahiye he? Hanze muvuga yajyanwa kuvuzwa nihe? i Burundi? Zambia? USA? hehe exactement mwumva heza.

  • Murakoze kutwibutsa umuhanzi twakundaga, ariko uko bigaragara uyu mwana akeneye keitabwaho nkuko uwatangiye titre yabivuze arko nta herezo rizima kdi umwana arababaye, nasabaga ko inkuru yakongera ikavugururwa tukamenya uburyo umwana yahuye na biriya byago nuburyo yafashwa atazaba nka wawundi waguye muri CHK, bakaduhamagarira kumushyingura aho kumutabariza atarapfa. Murakoze

  • inkuru gufasha umwana cyangwa nukwibuka Rwema

    • Nanjye uko mbibona byabaye kwibutsa abantu ibya Nyakwigendera Rwema ariko sicyo mbona cyari cyitezwe,ahubwo uwayanditse natubwire niba uwo mwana akeneye ubufasha ngo avurwe cyangwa uwo wavuzeko atazatererena inshuti babanye hari icyo agiye kubikoraho!Cyangwa niba hari icyo n’abandi bagira neza bakorera uwo mwana naho ubundi iyi nkuru ku bwange ntiyuzuye.

    • Nanjye nicyo Kibazo narimfite nkirangiza gusoma iyi nkuru. None se niki avuze cyerekeranye no gufasha uyu mwana ngo abe yajya kwivuza?

      • Nanjye ndibaza niba iyi nkuru ari iyo kwibuka Minani cg ariyo gutabariza uyu mwana, rwose abanyamakuru mbere yo gusohora inkuru mujye mubanza murebe niba inyito yayo ihura n’ibyo mwayivuzemo, nk’ubu ntimutubwiye urwego rw’ubushye uyu mwana afite cg se aho yahiye n’icyakozwe n’ibitaro yivurijemo ndetse n’igisigaye, ubwose koko muvuze iki muri iyi nkuru!

  • Ariko hari ikigega gishinzwe kuvuza abantu bagomba kuvurizwa hanze kandi hari ibyo kigenderaho uriya mwana niba acyenewe kuvuzwa ngirango icyo kigega cyamuvuza.
    Niba kandi hacyenewe ubundi bufasha cyangwa ubwunganizi birashoboka ko bwaboneka.

  • Titre n’inkuru nta sano bifitanye rwose mukosore

  • IYI NKURU NTISOBANUTSE. UYU MWANA NIBA AKENEYE KUVURIZWA HANZE AFITE KIBAZO KI GISABA KUJYA HANZE? AKENEYE UBUFASHA BW’ABAKUNZI BA MINANI? HAKENEWE UBUSHOBOZI BUNGANA IKI NGO ASHOBORE KUVURWA? MUJYE MUDUHA INKURU IRASA KU NTEGO.

  • ko mutavuze ikibazo cy umwana se mukivugira kwibuka Minani twamenya dutanga inkunga mu buhe buryo?

Comments are closed.

en_USEnglish