Digiqole ad

Amerika: Abanyarwanda baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 7 Mata 2013, u Rwanda ruribuka ku ncuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bizabera mu Rwanda hose ku rwego rw’imidugudu; ariko n’Abanyarwanda n’incuti zabo bari hirya no hino ku isi bazahura bibuke.

Bamwe mu Banyarwanda baba muri Amerika n’incuti zabo ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi umwaka ushize.
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Amerika n’incuti zabo ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi umwaka ushize.

Niko bizagenda ku Banyarwanda n’incuti zabo baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; bazahurira muri Silver Spring Hotel muri Leta ya Maryland ku itariki ya 7 Mata 1994 bibuke inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango wo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe mi minsi ijana, hazumvwa ubuhamya bw’abantu batandukanye barokotse iyo jenoside, hazumva kandi abahanga batandukanye bazatanga ibiganiro binyuranye; byose bikazashimangirwa n’ijambo rigira riti “Ntibizongere ukundi” (Never again!).

Mu ntego y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, duharaniga kwigira”; abazitabira uyu muhango bazarebera hamwe uburyo habikwa ubuhamya bw’abacitse ku icumu, baganire ku ihungabana abacitse ku icumu bahura naryo, icibwa ry’imanza hifashishijwe inkiko Gacaca, bazarebera hamwe n’uburyo guhakana no gupfobya jenoside byakumirwa ndetse bazanarebera hamwe uko abacitse ku icumu bakomeza gushyikirwa.

Ijambo ritangiza uyu muhango wo kwibuka ku ncuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi rizavugwa na Patricia Crisafulli, wanditse igitabo ‘Rwanda inc, kigira kiti ”Ni gute igihugu cyangiritse mu buryo bukabije, cyaje guhinduka urugero rwiza rw’ubukungu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”. Crisafulli akazagaragaza uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’ibihe bikomeye cyane rwanyuzemo muri jenoside Abatutsi mu 1994.

Mu bacitse ku icumu bazatanga ubuhamya harimo Kizito Kalima na Tabitha Mugenzi, bazaba bahamiriza abari aho uko jenoside yakozwe mu Rwanda. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Wungirije ushinzwe amahoro n’umutekano ku isi, Clotilde Gasarabwe Mbaranga nawe ni umwe mubazatanga ikiganiro.

Mu bandi bazavuga uburyo jenoside ikwiye kurwanywa burundu ndetse ntizongere ukundi aho ariho hose ku isi; harimo Dr. Zachary D. Kaufman wanditse igitabo “Social Entrepreneurship in the Age of Atrocities: Changing our World”; Taylor Krauss ukora amafilime akaba ari n’umuyobozi w’umuryango Voices of Rwanda, hazaba kandi hari Dr. William J.Froming wungirije umuyobozi ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya Palo Alto University, ndetse n’Abanyarwanda Dr. Gatsinzi Basaninyenzi na Dr. Chantal Kalisa bigisha muri Kaminuza zo muri Amerika bazatanga ibiganiro.

Kanda hano urebe gahunda yose uko iteye

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

en_USEnglish