Digiqole ad

Urubyiruko nirugire uruhare mu kwibuka -Minisitiri Nsengimana

Tariki ya 7 Mata 1994, tariki ya 7 Mata 2013. Imyaka ni 19 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi hagapfa abasaga miliyoni; ubwo yakorwaga urubyiruko rwabigizemo uruhare, none rurasabwa no kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga. Photo: Imbere.com
Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga. Photo: Imbere.com

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko Jenoside yahitanye urubyiruko rwinshi bitewe n’uko Abanyarwanda bagera kuri 75% ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35, ariko kandi ni nabo bayigizemo uruhare runini.

ORINFOR dukesha iyi nkuru yatangaje ko, Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guhindura amateka akaba meza, bashyigikira ibikorwa bifatika bigamije gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kugira ngo bakomeze kubaho barangwa n’intego no gukora ibikorwa bibafasha gukomeza kwiteza imbere ntibaheranwe n’agahinda.

By’umwihariko, Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byo kwibuka no guhumuriza Abanyarwanda, kuko ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu guhindura imyumvire, ati “Urubyiruko rwitabire gukoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook, twanga abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Abo mu mahanga nabo barasabwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka

Mu butumwa yageneye urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga, Komiseri unshizwe urubyiruko n’umuco muri Diaspora nyarwanda (RDGN), Jean Leon Iragena yashishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga kwitabira ibikorwa byo kwibuka muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku ncuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga; ni ukwibuka duharanira kwigira. Urubyiruko rwose rukwiye gukura isomo ku mateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo rugire ubushishozi bukwiye bwo kubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyacu. Mu bikorwa tubashishikariza gukora harimo: gutegura igikorwa cyitwa “Walk to Remember”, gutegura ibiganiro aho mutuye ndetse no kwereka abanyamahanga aho igihugu cyavuye, aho kiri n’aho kigana.”

Ibikorwa byo kwibuka biratangira kuri iki cyumweru tariki ya 07 Mata 2013; bikazabera ku rwego rw’umudugudu ariko ni bigera saa sita z’amanywa abantu bose bazakurikirana ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame rizanyura kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ibyo Nyakubahwa Minisitiri avuga ni ukuri,kuko byagaragaye ko abenshi mu rubyiruko rwashowe muri Genocide kdi bari bafite ubukana n’amaraso ya gisore bakora aha ba 5..Inyigisho rero zirakenewe kugirango hato rutazayobya n’banzi b’igihugu bari hanze aha..batanarushakira amahoro na busa..

Comments are closed.

en_USEnglish