Month: <span>April 2013</span>

Rihana,Chris Brown,Nicky Minaj ninde uzaza Uhuru Kenyatta narahira?

Kugeza ubu abanyakenya bakunda muzika igezweho na politiki bari kwibaza hagati ya bariya baririmbyi b’abanyamerika uzatumirwa mu irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta uherutse gutorerwa kuyobora Kenya. Ni nyuma y’uko hari amakuru yemeza ko itsinda ryo gutegura uyu muhango w’irahira rya Kenyatta ryaba riri mu biganiro n’ibi byamamare muri muzika ya Amerika no kw’Isi ya none. […]Irambuye

Chris Brown yakoresheje imbyino Azonto muri” Fine China”

Indirimbo nshya ya Chris Brown”Fine China”, igaragaramo imbyino yitwa Azonto,imbyino ikomoka mu Gihugu cya Ghana. Ubwo Chris Brown yakirwaga mu kiganiro cya 106 and Park kuri BET yaje gutangaza ko ubwo yari muri Nigeria yashatse kwiga uko babyina injyana ikunzwe muri Africa “Azonto”,akaza kubifashwamo n’umuhanzi Wizkid ukomoka muri Nigeria. Chris Brown avuga ko yakunze cyane […]Irambuye

Mudacumura nawe yashyiriweho miliyoni 5$ ku wamutanga

United States Department of State wagereranya na Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’ibindi bihugu yaraye ishyizeho miliyoni eshanu z’amadorari ya Amerika ku muntu wese wafata cyangwa agatanga amakuru yafatisha Sylvestre Mudacumura umuyobozi mukuru w’inyeshyamba za FDLR zirwanya u Rwanda ziri muri Congo Kinshasa. Department of State ubu iyobora na John Kelly (uherutse gusimbura Hillary Clinton) yatangaje ko […]Irambuye

Kuwa 4 Mata 2013

Umunyegare n’abana bagendera ku ikamyo ngo ibafashe ahazamuka. Photos/P Muzogeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE, ubona ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.COM  Irambuye

Uganda yasubitse igikorwa cyo guhiga Joseph Kony utavuga rumwe na

Kuri uyu wa gatatu taliki 3 Mata 2013 leta y’Ubugande yafashe icyemezo cyo gusubika igikorwa cyo guhiga Joseph Kony, urwanya leta iyobowe na prezida Yoweri Museveni kandi akaba ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ngo aryozwe ibyaha by’intambara yateje. Icyo cyemezo cyo guhakarika ibikorwa byo guhiga Joseph Kony cyatangajwe kuri uyu wa gatatu na perezida Yoweri Museveni […]Irambuye

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 618

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko cyane cyane Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 113, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera aba ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 618. Abandi bapolisi basaga 1 650 batari abo ku rwego rwo hejuru nabo bazamuwe mu ntera na Ministeri y’umutekano mu gihugu. […]Irambuye

Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 3 Mata 2013

None kuwa Gatatu, tariki ya 03 Mata 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 21 Werurwe 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yemeje ubugororangingo bwo kongera mu mushinga w’itegeko rishyiraho umusoro ku mabuye y’agaciro ; […]Irambuye

Uruhare rw'Abongereza mu kwica Lumumba rwagiye hanze

Lord Lea umugore wo munzu y’aba ‘Lords’ y’Ubwongereza mu ibaruwa yandikiye London Review of Books, yavuze ko mbere y’uko Daphne Park wakoraga muri MI6 yitaba Imana mu 2010 yari yamuhishuriye ko ariwe wateguye iyicwa rya Patrice Lumumba mu 1961 intwari ya Congo na Africa muri rusange. Mme Daphne Park yasize abwiye Lord Lea ko ubwo […]Irambuye

Amashuri ya Gasabo agiye gukoresha Biogaz kubera urugero bavanye i

Nyuma y’urugendo-shuri abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Gasabo nakoreye kw’ishuri rya ESGI bahavuye bavuga ko nabo bagiye gukoresha Biogaz mu bigo byabo mu rwego rwo kwirinda isesagura n’iyangirika ry’ibidukikije. Aba bayobozi n’abarezi batangaje ko bigiye byinshi kuri kiriya kigo cy’i Rubavu ariko cyane cyane ikoreshwa rya Biogaz aho basanze rigerwaho ku bufatanye […]Irambuye

en_USEnglish