Chris Brown yakoresheje imbyino Azonto muri” Fine China”
Indirimbo nshya ya Chris Brown”Fine China”, igaragaramo imbyino yitwa Azonto,imbyino ikomoka mu Gihugu cya Ghana.
Ubwo Chris Brown yakirwaga mu kiganiro cya 106 and Park kuri BET yaje gutangaza ko ubwo yari muri Nigeria yashatse kwiga uko babyina injyana ikunzwe muri Africa “Azonto”,akaza kubifashwamo n’umuhanzi Wizkid ukomoka muri Nigeria.
Chris Brown avuga ko yakunze cyane iyo mbyino ngo kuko imwibutsa uko Michael Jackson yabyinaga,maze nawe afata icyemezo cyo kuyikoresha mu indirimbo ye nshya “Fine China”
Christopher Maurice Brown w’imyaka 24 avuga ko Africa ifite impano nyinshi cyane kandi z’umwimerere cyane cyane mu buhanzi na muzika.
Uyu musore wamenyekanye cyane kubera indirimbo nka “Kiss Kiss”, “With You” na “Forever” mu buto bwe yavuze ko umuhanzi akuraho icyitegererezo ari nyakwigendera Michael Jackson, wari ufite imbyino zisa cyane n’iz’iza Azonto.
Nzeyimana Luckman
UM– USEKE.COM
0 Comment
AZONTO NI YO MURI GHANA NTABWO ARI IYO MURI NIGERIA
MUJYE MUBANZA MUMENYE IBINTU CG MUBAZE
CHRIS BROWN SE AHERUKA NIGERIA RYARI KO KUMUNSI WUBWINGENGE BWA GNA ARIHO YARI ARI ?
my friend birasa nkaho nawe utajya ukurikirana,niyo muri Ghana nibyo!
ariko ubwo Chris Brown yajyaga muri Ghana yahamagaye kuri stage Wizkid barayibyinana byanababaje abanya Ghana saana,uburyo yahamagaye umunya Naija,kdi Fuse ODG wayizanye ari uwo muri Ghana,anahibereye!
Imbwamuzindi nkubwire wongere usome neza, kereka niba babihinduye, handitseho ko ikomoka muri Ghana,kandi umbabarire nkwise uko wiyise!!
ariko iyo mubeshya abantu ,kandi muzi ko Youtube ihari,muba mutekereza iki koko ?? iyi clip ko nyirebye ,nkayisubiramo ,iyo dance ngo ni Azonto ayibyina he ??? usibye gukora clip imeze nka remake ya Smooth criminal ya M.Jackson ???
Comments are closed.