Digiqole ad

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 618

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko cyane cyane Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 113, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera aba ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 618.

Bamwe mu bazamuwe mu ntera; uhereye hejuru ibumoso hari: CP Bruce Munyambo, CP Felix Namuhoranye, CP Christopher Bizimungu. Ku murongo wa kabiri uhereye ibumoso hari:  DCG Stanley Nsambimana, ACP Rogers Rutikanga, CP Dr Daniel Nyamwasa. Ku murongo wa gatatu uhereye ibumoso hari:  CP Emmanuel Butera, ACP Theos Badege na ACP Bosco Rangira.
Bamwe mu bazamuwe mu ntera; uhereye hejuru ibumoso hari: CP Bruce Munyambo, CP Felix Namuhoranye, CP Christopher Bizimungu. Ku murongo wa kabiri uhereye ibumoso hari: DCG Stanley Nsambimana, ACP Rogers Rutikanga, CP Dr Daniel Nyamwasa. Ku murongo wa gatatu uhereye ibumoso hari: CP Emmanuel Butera, ACP Theos Badege na ACP Bosco Rangira.

Abandi bapolisi basaga 1 650 batari abo ku rwego rwo hejuru nabo bazamuwe mu ntera na Ministeri y’umutekano mu gihugu.

Mu bazamuwe mu ntera harimo ba Ofisiye Komiseri 25:

Abazamuwe ku ipeti rya “Deputy Commissioner General of Police (DCG)

Abazamuwe ku ipeti rya “COMMISSIONER OF POLICE” (CP)

Abazamuwe ku ipeti rya “Assistant Commissioner of Police” (ACP)

Abazamuwe ku ipeti rya Chief Suprintendet Of Police (CSP)

S/NO

 

RANK NAMES
1 SP Yusufu GASANA
2 SP Private GAKWAYA
3 SP Yahaya KAMUNUGA
4 SP Gerard NTARE
5 SP Emmanuel KALINDA
6 SP J.Bosco RUTISHISHA
7 SP Anselme AHIMANA
8 SP Eric KAYIRANGA
9 SP Emmanuel KARASI
10 SP Charles KAYIHURA
11 SP Johnson SESONGA
12 SP Livin HABIMANA
13 SP Johnson NTAGANDA
14 SP Pascal NKURIKIYIMFURA
15 SP Eugéne MUSHAYIJA
16 SP Eric MUTSINZI
17 SP Sam RUMANZI
18 SP Dan NDAYAMBAJE
19 SP Robert NIYONSHUTI
20 SP Hubert GASHAGAZA
21 SP Claude TEMBO
22 SP Oswald Rogers NKAKA
23 SP Etienne RUTAYISIRE
24 SP Tom MURANGIRA
25 SP Désiré M TWIZERE
26 SP Paul GATAMBIRA
27 SP Bertin R MUTEZINTARE
28 SP Fred NDOLI
29 SP Francis GAHIMA
30 SP Egide RUZIGAMANZI
31 SP Morris MURIGO
32 SP J.Népo MBONYUMUVUNYI
33 SP J. Claude KAJEGUHAKWA
34 SP Dismas RUTAGANIRA
35 SP Sindayiheba KAYIJUKA
36 SP Sebakondo MURENZI
37 SP J.Baptiste NTAGANIRA
38 SP Theophilus KAMALI
39 SP Richard KAMANZI
40 SP Elie MBERABAGABO
41 SP Fidel MUGENGANA
42 SP Jean de Dieu GATABAZI
43 SP RAFIKI MUJIJI
44 SP Barthélemy RUGWIZANGOGA
45 SP Steven RUKUMBA
46 SP Emmanuel NGONDO
47 SP Charles BUTERA
48 SP David RUKIKA
49 SP Dieudonne BANYUNDO
50 SP Oscar SAKINDI
51 SP Peter KARAKE
52 SP Francois SINAYOBYE
53 SP J B Claude MURANGIRA
54 SP David BUTARE
55 SP Desire GUMIRA

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko cyane cyane Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati igenga Polisi y’u Rwanda mu ngingo zaryo iya 20,58,59 n’iya 60 nawe yazamuye mu ntera abapolisi bato 1650.

Kanda hano urebe urutonde rw’abazamuwe mu ntera bose.

Itangazo dukesha Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
ACP Theos BADEGE

0 Comment

  • President wa repubulika rwose Imana imwongerere ubushobozi. Nasomye no mw’i Gazette ya Leta yasohotse kuwa 01/03/2013 nsanga yarazamuye imishahara y’abakozi ba Leta ariko ubanza bazayahembwa imbwa yarebye hejuru. Ese iyo bavuze ko itegeko ritangira gushyirwa mu bikorwa igihe ryashyiriweho umukono hari abo bireba nabo bitareba? Prsidence na RRA bafite abayobozi beza rwose n’izindi nzego za Leta zayoberanye nka MINISANTE na MINAGRI namwe mujye mureberaho, erega namwe mukorera u Rwanda!

  • Ko mutadushyiriyeho aho twabona urwo rutonde rw’abozamuwe.

    • Turibaza impamvu list y’abandi ba officers bazamuwe itagaragara kuri site ya Police!

  • Impundu nyinshi,Congs, Ongera Police Wetu!

  • Congratulations to our Dearest Police Officers for their promotion. Big up

  • Congs kubabonye promotion bose

  • NDASHIMIRA PRESIDA WACU UBURYO YAZAMUYE ABAPORISI NUKURI WAREBYE KURE CYANE. CONGS KURI SEMINEGA J BAPTISTE. NABANDI BOSE BAREBERE KURI PRESIDENT WACU. NIGUTE UMUNTU AHORA KURI POSTE IMWE WOSHYE NTAKINDI KINTU YASHOBORA MUGERAGEZE ABAKOZI BANYU MUREBE KO NIBINDI BABISHOBORA UKO MUBABONA UBUSHOBOZI MUBABONAMO MUBUBYAZE UMUSARURO.

  • ndangira aho nabona urutonde rwabazamuwe

  • hababaje mwalimu wirirwa yayura imbere y’ibibondo. None dore murongeza abamwambika amapingu niyo agize amahirwe yo gusogongezwa ku rwabitoko

  • Murebere kuri http://www.rnp.gov.rw congs kuri Badege nawe arashoboye

    • Nyiraburyo, ntabwo barashyiraho kuri iyi Web Full list. buriya barayishyiraho mukanya ndabona itarageraho

  • congratulation kuri bano ba polisi bazamuwe mu ntera, rwose ntawashidikanya ko batabikwiriye kuko bose barakora pee!!! nkaba nbifuriza akazi keza rero kandi Imana ikomeze ibabafashemo

  • Conglatulations to our Police Officers

  • from Uganda’s promation gusa kweri navugaga ko naturutse i Congo none ndahingura mvuge ko naturutse i Bugande wenda najye nageraho nkabona ayo kogura intoryi ariyo nyama y’abarimu. rwanda uragana he? mpeze kuri kurutu grade.

    • Ariko abanyarwanda muzagezahe n’amacakubiri?! ubuse aba bose uzi aho baturutse? cg uba ugirango ushyushye abantu imitwe gusa! Ndakumenyesha nanamenyesha abanyarwanda ko abazamuwe (618) ndetse n’aba ureba ku mafoto bataturutse aho iyi Nyangabirama MUKAMA ivuga. kandi niyo baba barahaturutse (sibyo rwose) ni abanyarwanda biyumvamo kuba abanyarwanda kurusha aho bahungiye Leta mbi yabamenesheje. Urumva Mukama, muvandimwe rero ukwiye guhindura imyumvire nkiyo kimwe n’abandi bakiyifite.

    • @Mukama iryo vangura ryawe niryo ryatumye iki gihugu ubu kigiye kwibuka kunshuro ya 19 urumva! wowe kimwe n’abagitekereza nkawe muri urumamfu mu ngano, icyiza ubu ni uko urumamfu mu Rda rutakivanwa mu ngano ahubwo rujyanwa mu ngando rugahindura imyumvire.
      Ese ko uvuga abo ubonye 618 bose baturutse aho uvuga? rwose aho iki gihugu kigeze ntigikwiye kurangwamo Hutu-Tutsi, Congo-Uganda-Tanzania-Burundi, aho tugeze ni u Rda ruduhangayikishije ngo turwubake rukomere rwigire.

      mugire munsi mwiza

    • Ahubwo ubujiji n’amcakubiri ufite ndabona na kurutu ufite utayikwiye ! uri injiji cyane !

    • DR Nyamwasa yavuye i Burundi abandi simbazi ariko so urabona ko ibyo uvuga ataribyo

  • Congs to all officers have been promoted, surely u deserve it particulary the Police spokesman BADEGE,you’re doing a good job and you merit it.

  • Imana ibahire mu kazi kabo. ark umubyeyi wacu(president) yibuke na mwarimu. ni bibazo byurudaca mu burezi.

  • Congs to SP Jean Marie TWAGIRAYEZU. He’s intelligent and hardworking! Komeza utsinde!

  • Congs to SP Jean Marie TWAGIRAYEZU. He is intelligent and hardworking!

  • Yewe Kanakuze we ntukavuge ngo uvuge na MINISANTE, yewe akumiro karagwira rwose Abaminisitiri babanjirije uriho bahaga agaciro abakora umwuga wo kuvura none ubu ntiwamenya ibyo aribyo, nyamara abasenga nimusenge njye narayobewe!

  • Ndabona ibintu ari sawa pe, ni hehe umuntu yabona amapeti ya police yacu uko akurikiranya nibisobanuro birambuye? mundangire pe

  • Ariko rwose mwagiye mukunda amahoro.ubu se abagande bazamuwe uvuga ni bande ? mu bazamuwe harimo benshi bahoze mu ngabo za leta yatsinzwe,harimo abari mu rwanda,harimo abari i burundi,harimo abari congo n’ahandi…ntabwo navuye UGANDA ngo naba ndi kuvugira abavuyeyo,ariko ibintu by’amacakubiri ndabyanga,nibyo kugeza ubu bitumye ntarigiye igihe nk’abandi ngo nanjye nsimbuke mbe CIP cg SUPT kuko ntari Eng.A2 nayo yo muri candidat libre byose byatewe no kuba mu ntambara igihe kinini bitewe n’amacakubiri ya Habyarimana.mujye muraka kuriza abantu.ubu se Nsabimana Stanley wazamutse yavuye i BUGANDE ?Gusa ibyakozwe nta kibazo cyirimo kuko wabyanga utabyanga ntacyo wahindura.kora akazi neza Imana irareba.uburiye mu gipolisi wabonera n’ahandi.tks

    • Niko RUMASHANA

      Urigora kubera iki? Nanjye rwose naturutse Congo ahitwa Ngungu, ariko ntamacakubiri arimo. Nonese utekereza ko abo bavuga ngo nabavuye UGANDA, utekereza ko ibyo bitekerezo byabo bitandukaniyehe n’ujugunya Grenade mubaturage binzira karengane. Reka inzanga.

      Conglats kuri izimfura zigihugu. NKA BADEGE SE AMUNENGA IKI? Muvuze kuko niwe dukunda kumva kandi ari Proffetionnel mu kazi.

      Itonde

  • Mes vives félicitations à tout le monde. Que Le Tout Puissant vous donne tout ce qu’il vous faut pour accomplir avec succès vos tâches respectives.

  • Congratulations to TWAGIRAYEZU JM V.Ni umuhanga,discipline.He deserves that promotion.

  • Kuki nta bagore mbonamo ra?

  • Congs kuri Badege by’umwihariko n’abandi bose!naho Minisante yari iya Sezibera yo kabaho,ubu ni “MINIKAVUYO”n’abirasi gusa!

  • congs to SESONGA JOHNSON DPC from kirehe, DISMAS RUTAGANIRA,EUGENE MUSHAYIJA NA SEBAKONDO we proud of you

  • congs to all really:

  • Congs abapolisi bacu mwateye indi ntambwe mujya mbere.Murabikwiye mukomeze gukora neza turabishimiye hamwe na Perezida wacu ushishoza Imana ibajye imbere.

  • Ko list yose se itagaragara bayikuriyeho iki?!!

  • CONGS BA POLISI DUKUNDA NANJYE NIFUJE KUMUBA NSANGA IMYAKA YARANDENGANYE MUSABIRE NA MINISANTE IKIRE AKAVUYO

  • Erega ntimukababare mujye mwishyira mu mutuzo,muboke kandi mutegekwe!haaaahaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • nibyiza ko mwongeje ariko mwibuke namwari kuko arakora bishimishije mwarimu genda warababajwe usenge usubirane agaciro nkako wahoranye thanks

  • Muzehe yakoze akantu keza kabisa nahite ahereza ningabo zacu ahere hejuru amanure ageze hasi maze nihagira ikiboneka abahe akantu kiyongere kuko bafite,cyane cyane abato erega burya umuntu ukora adataha iwe aba asabwa byinshi musaza bahe maze nawe ubabaze amahoro kabisa kuko turabizera,police yau ingabo zacu turabizeraaaaaaaaaaaaa peeeeeeeeeee

  • Ni byiza.

  • inzurure gusa gusa ahaa!ntibizoroha…

  • Congs to ACP Faustin KALISA komeza wese imihigo! Courage.

  • Congs to Ntamuhoranye,ubushishozi,nubwitonzi,nibyo Imana Yakwihereye,iza komeze kukurinda,ukorere urwakubyaye,nkwifrije ihirwe nu muryango wawe.

  • Iyi nkuru ntaho ihuriye na MINISANTE, aliko abakora comment, baranyuzamo bakayivugaho. Buriya rero hashobora kuba hariyo ikibazo. Ababishinzwe rero bakwiye gushiraho ka committee, ko kumva impande zose bireba, bagasuzuma niba ibivugwa muri MINISANTE ari ukuri. COMMITTEE mu kuyishyiraho muzitonde, mushyiremo abanyarwanda batabogama. BARAHARI, usibye n’ababogama batabuze.
    cngs ku bapolisi bazamuwe, abatazamuwe namwe IBYIZA BIRI IMBERE.

  • congs to SP Macleods RUHINDA Legal Director and SP Ismail BAGUMA Interpol Director hardworking and intelligent men. You really deserve the ranks. (Superitendants).

  • Nyamuneka mwibuke n’abagore, birababaje rwose kuko iri zamurwa mu ntera ntabwo riri gender sensitive na busa, nta mugore n’umwe urimo: 0/10. turimo turasubira inyuma. ni akumiro

    • Wowe woman jya kurubuga rwa Police urebe uburyo abagore bitaweho kubona na ba CPL babagore basimbutse bakaba ba CIP ubwo se hari uko batagize ! Niho hagaragara umubare munini w’igitsina gore .

  • Congratulations kuri mwe dukesha ituze mu rwagasabo, ariko turabona abibagiranye kandi baba seniors officers nka Gatete uri UN aba DPC basanzwe bashimwa aho bakorera bikagaragazwa na stability y’akazi bakora mwabadohorera nabo mukabaha kabisa kuko ni abo ku ikubitiro kandi bakomeje gukotana kugeza magingo aya.

  • Congx to CP Christopher Bizimungu ubuhanga ubushobozi kwicisha bugufi nibyo bikuranga komeza ujye imbere.Congs to CSP Paul Gatambira we prouud of you.. SONGAMBERE RNP!!!!!!

  • Uwaba afite list y’uko ranks z’abapolisi mu Rwanda zirutana (n’ibirango byazo)kuva hasi kugera hejuru, byaba byiza abiduhaye/aturangiye urubuga biriho,kandi yaba akoze cyane.Abenshi ntitubizi biraducanga!

Comments are closed.

en_USEnglish