Digiqole ad

Rihana,Chris Brown,Nicky Minaj ninde uzaza Uhuru Kenyatta narahira?

Kugeza ubu abanyakenya bakunda muzika igezweho na politiki bari kwibaza hagati ya bariya baririmbyi b’abanyamerika uzatumirwa mu irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta uherutse gutorerwa kuyobora Kenya.

Minaj, Rihanna na Brown umwe ashobora kuza muri Kenya kuwa 9 Mata
Minaj, Rihanna na Brown umwe ashobora kuza muri Kenya kuwa 9 Mata

Ni nyuma y’uko hari amakuru yemeza ko itsinda ryo gutegura uyu muhango w’irahira rya Kenyatta ryaba riri mu biganiro n’ibi byamamare muri muzika ya Amerika no kw’Isi ya none.

Rihana, Chris Brown na Nicky Minaj nibo bashyirwa mu majwi, umwe muri bo, ngo hari uzaza gutaramira abanyakenya bazaba bari mu byishimo by’umuyobozi mushya uzaba warahiye.

Tariki 9 Mata 2013 nibwo biteganyijwe ko Perezida Uhuru Kenyatta azarahira kuri Kasarani Stadium i Nairobi imbere y’abakuru b’ibihugu byose byo mu karere batumiwe, ndetse na Ministre w’Intebe w’Ubwongereza, Umuyobozi wa Union Europeéne na Perezida Barack Obama wa USA baratumiwe.

Abanyakenya bikundira muzika ariko baribaza cyane niba bariya bahanzi hari uwo bazabona dore ko ngo bose usanga bafite gahunda zifunganye cyane ahantu hatandukanye kandi badakunda kugaragara muri Africa.

Gusa ariko Uhuru Kenyatta, ubu bivugwa ko yaba aza ku isonga muri ba perezida ba Africa bafite ifaranga, ngo ashobora kurimena kuri bariya bahanzi bakibagirwa andi bari barahawe mbere dore ko ari ryo rikora byose rikanahindura gahunda zose.

Uhuru Kenyatta azaba ari perezida wa kane urahiriye kuyobora Kenya, nyuma ya se Jomo Kenyatta (1964), Daniel Arap Moi na Mwai Kibaki uzayobora ingabo bwa nyuma kuri uriya wa 9 Mata.

Nzeyimana Luckman
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uhuru arayafite bose ashatse yabazana!

  • jyewe ndabona batumira abiwacu nabo bazi gushyushya ibirori kandi babashimisha aho gutagaguza ayo mafaranga bayashyira mu baherwe nibateze imbere abiwacu kuko baryoshya ibirori banaririmba no ndimi ziwacu twumva ndetse numuco wacu aha rero bakwiye gufungura amaso nakareba ko iwacu hakenewe gutezwa imbere kuko ayo mafaranga agiye mu bahanzi biwacu yakoreshwa iwacu akagira akamaro ndetse tukarushaho kwiteza imbere.

  • ariko katito nawe yawubyina munjyaruwa pe ntampamvu abi rwotamasimbi

Comments are closed.

en_USEnglish