Month: <span>April 2013</span>

Diamond yatumye imihanda ya Bukoba ifungwa

Juma Nature, Profesor Jay na Mr. Nice ni abahanzi bakunzwe cyane hambere aha muri Tanzania, ariko uwitwa Diamond ubu nawe ni igihe cye. Ubwo yasuraga agace ka Kagera gahana imbibe n’u Rwanda, imihanda y’ahitwa Bukoba yafunzwe ngo aramutse abafana be. Ku rubuga rwe, Diamond yagize ati “Maze kubona ko akazi kanjye kamaze kugera kurwego rushimishije […]Irambuye

AmaG the Black na Tom Close i Muhanga bashimishije abana

Mu bitaramo Banki y’Abaturage na Tom Close bateguriye abana bari hagati y’imyaka 7 na 13, ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mata bari i Muhanga ahari abana benshi bagaragaje ibyishimo kubera abahanzi AmaG the Black na Tom Close ndetse na Christopher. Hari muri stade ya Muhanga ariko ku ruhande rw’ikibuga kuko banze ko abafana […]Irambuye

Caritas-Rwanda yatanze miliyoni 20 mu Agaciro DF

Abakozi ba Caritas Rwanda, ikigo cya Kiliziya Gatulika ku munsi w’ejo batanze miliyoni 20 z’amanyarwanda mu kigega cy’Agaciro Development Fund. Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, uyobora Diyosezi ya Kigali niwe watanze sheki y’aya mafaranga ayishyikiriza Ronald Nkusi umuyobozi muri Ministeri y’Imari n’igenamigambi. Atanga ayo mafaranga, musenyeri Ntihinyuzwa yavuze ko uwo ari umusanzu w’abakozi ba Caritas-Rwanda. Musenyeri Ntihinyuzwa […]Irambuye

France: Tito Barahirwa ukekwaho Jenoside yafatiwe i Toulouse

Kuwa kabiri Mata mu gitondo Tito Barahirwa w’imyaka 61 ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe i Mirail mu mujyi wa Toulouse mu Ubufaransa aho yari atuye. Kuri uyu munsi nibwo Ubufaransa bwanaburanishije bwa mbere urubanza rwa Simbikangwa nawe uregwa uruhare muri Jenocide , bwa mbere Ubufaransa buburanisha Jenoside yo mu Rwanda. Mu […]Irambuye

Russia: Umugore yishe umwana we amuziza Internet

Ahitwa Oufa mu Uburusiya umugore w’imyaka 34 yihekuye akatagura umwana we w’umuhungu w’imyaka 11 amuziza ko yahinduye imikorere ya mudasobwa ye, bigatuma atabasha kubona Interineti. Uyu mugore wari umaze amasaha agereranyije atabona Interineti yafashe umuhungu we aramukebagura akoresheje icyuma gityaye cyo mu gikoni amuca ibisebe kugeza umwana ashizemo umwuka nkuko byatangajwe na Police yaho. Uyu […]Irambuye

Micho ngo azajyana abandi bakinnyi gukina hanze

Umutoza w’ikipe y’igihugu Milutin Sredojovic Micho avuga ko ubu ngo ari gushakisha amakipe yabigize umwuga hanze ngo yohereze abakinnyi b’abanyarwanda mu mageragezwa. Micho yibukije Newtimes dukesha iyi nkuru ko ariwe wafashije Olivier Karekezi kujya muri Bizeritn muri Tunisia, Meddie Kagere kujya muri Esperance Sportive de Zarsis nawe muri Tunisia ndetse na Mbuyu Twite ajya muri […]Irambuye

Wari uzi ko kurya Ifi bituma umuntu aramba

Ifi cyangwa se isamaki ni ingenzi cyane ku mubiri w’umuntu mu kuwuha impagarike n’ubugingo burambye, mu buzima ntawifuza gukenyuka, niyo mpamvu abahanga bavuga ko buri wese ubishoboye nibura yagafashe ku nyama y’Ifi kugirango yongerere umubiri we iminsi yo kubaho. Abantu birira amafi cyane ngo baba bagabanya infu hagati ya 27 na 35%, kuko intungamubiri ziba […]Irambuye

Kuwa 3 Mata 2013

Niyomugabo abasha guhagarika igare rye akaryicaraho nta mususu! Photos/P Muzogeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE, ubona ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.COMIrambuye

Airtel Rwanda yashyikirije Mukamugema inzu yatsindiye

Yabanje gutambagizwa inzu yatsindiye kuri uyu wa 02 Werurwe maze ku mugaragaro ubuyobozi bwa Airtel bumushyikiriza inzandiko n’imfunguzo z’inzu, Mukamugema Afisa wari wazanye n’umuryango we kuyakira, ntiyabyihanganiye yarize kubera ibyishimo. Uyu mudamu ufite abana umunani n’abuzukuru umunani yavuze isengesho ati “ Nyagasani nshimiye iyi mpano umpaye uyicishije muri Airtel, nzayibamo n’abana banjye ndetse n’abadafite aho […]Irambuye

Icyunamo twagitangiye mbere y’uko gitangira – AERG

Mu gihe habura igihe gito ngo kwibuka Abatutsi bazize jenoside mu 1994 bibe ku nshuro ya 19, AERG umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside biga mu mashuri yisumbuye, amakuru ndetse na za kaminuza, ukomeje ibikorwa byo gutunganya inzibutso unasaba kwegera cyane abakunze kugira ihungabana. Rukundo Constatin, umuyobozi wa AERG ku rwego rw’igihugu, mu muganda w’abagize AERG baturutse […]Irambuye

en_USEnglish