Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 3 Mata 2013
None kuwa Gatatu, tariki ya 03 Mata 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 21 Werurwe 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje ubugororangingo bwo kongera mu mushinga w’itegeko rishyiraho umusoro ku mabuye y’agaciro ;
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira :
- Umushinga w’Itegeko Ngenga rivanaho Itegeko Ngenga n°01/2005 ryo ku wa 14/02/2005 rigena imitunganyirize y’imirimo y’ibarurishamibare mu Rwanda ;
- Umushinga w’itegeko rigena imirimo y’ibarurishamibare mu Rwanda
4. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira :
Mu Bushinjacyaha Bukuru (NPPA)
Abayobozi bashinzwe gucunga Umutungo n’Abakozi :
- Madamu MUKANKUBITO Winnie
- Bwana MANIRIHO Innocent Donnie
- Bwana NGOGA MUKOMEZA Emmanuel
- Madamu MUKESHIMANA Rachel
Muri MINEAC
- Bwana UWASE Aimé : Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugena ingamba no gusesengura za politiki
Mu Rwego rw’Umuvunyi
- Madamu GASHUMBA Jeanne Pauline : Umuyobozi w’ishami rishinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho.
5. Mu Bindi
a) Minisitiri Ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :
- Ku wa gatandatu tariki ya 27 Mata 2013 i Arusha muri Tanzaniya hazateranira Inama idasanzwe ya 11 ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
- Kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 26 Mata 2013 i Kigali mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite hazateranira Inama ya gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA). Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri EAC bazaboneraho umwanya wo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kwirebera intambwe u Rwanda rumaze kugeraho rwongera kwiyubaka.
b) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya mbere Gicurasi hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku nsanganyamatsiko igira iti“ Duheshe Agaciro Umurimo, turemera abatawufite“. Mu kwizihiza uwo Munsi, mu bigo bya Leta n’iby’abikorera hazaba ibiganiro bihuza abakozi n’abakoresha ndetse hatoranywe muri buri Kigo Umukozi w’indashyikirwa uzabishimirwa ku mugaragaro.
c) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 3 Mata 2013 i Kigali muri Hoteli Serena, ku bufatanye n’Isosiyete Microsoft, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho izatangiza gahunda yo kurushaho kwegereza abaturage ikoranabuhanga mu itumanaho rya telefoni zigendanwa. Iyi gahunda izafasha urubyiruko guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho rya telefoni zigendanwa no kwihangira imirimo.
d) Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku bufatanye n’Abashoramari bo muri Nigeria, Rwandair igiye kubaka inzu izajya itegurirwamo amafunguro yagenewe Abagenzi bo mu ndege mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi ku Kibuga Mpuzamahanga cy‘indege cya Kigali.
e) Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :
- Tariki ya mbere Mata 2013 abari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bimuriwe mu Ntara y’Iburasirazuba bavanywe aho bari bacumbikiwe i Mudende kugira ngo bashyirwe kure y’umupaka w’Igihugu bahunze baturukamo nk’uko biteganywa n’Amategeko Mpuzamahanga areba ibyerekeye impunzi.
- Tariki ya 18 Mata 2013, Inama ya Kabiri y’Abaminisitiri bashinzwe impunzi izabera i Pretoria muri Afurika y’Epfo ku butumire bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).
Muri iyo nama, Abaminisitiri bashinzwe impunzi mu bihugu bya Afurika bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda bazarebera hamwe ibimaze gukorwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyo kuvanaho ubuhunzi ku banyarwanda mu gihe itariki ntarengwa ya 30 Kamena 2013 yegereje kuko nyuma y’iyi tariki nta munyarwanda uzaba ucyemerewe kwitwa impunzi.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
0 Comment
felicitation mon grand!!!
Ngoga Mukomeza Emmanuel u deserve it kabisa!!
nibyiza
Comments are closed.