Month: <span>February 2013</span>

Mageragere: Inka 50 bemerewe na Kagame bazishyikirijwe

Imiryango 50 ikennye kurusha indi yatoranyijwe niyo yahawe inka 50 umukuru w’igihugu yemereye abaturage bo mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge ubwo aheruka kubasura. Kankindi Vestine ari mu bashyikirijwe inka none, ku ruhande yabwiye Umuseke.com ko ubu aribwo yemeye ko Paul Kagame ari umugabo w’ijambo. Kankindi ati “ ndanezerewe, Kagame ni umugabo mwiza, […]Irambuye

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 22 Gashyantare 2013

Ku wa gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya gatandatu Gashyantare 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zafashwe muri gahunda yo kuvugurura imicungire n’imikorere y’Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali […]Irambuye

Twa byenda gusetsa

Soma useke uruhuke mu mutwe uvane imiringoti mu ruhanga winjire muri week end neza. 1.Nuko pasitoro ari kubwiriza ati “inzoga ni mbi nshoboye kubona byeri zo kwisi zose nazimena mu mugezi.” Urusengero rwose hamwe ruti “Amen” Arongera ati “mbonye vins zose nazimena mu mugezi.” Urusengero rwose ngo “Amen” arakomeza ati “Mbonye J&B zose na whisky […]Irambuye

Byari bishyushye muri Salax Award Gala Night

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 21 Gashayntare 2013 abahanzi n’abanyamakuru batandukanye bari bahuriye mu kirori cyateguwe na Ikirezi group Ltd, muri corner view Bar –Restaurant, berekana abahanzi batandukanye bari muri Salax Award ku nshuro yagatanu, abanyamakuru bakaba baboneyeho nabo uwanya wo gutora. Salax Award gala night, yari yitabiriwe kandi n’abantu baturutse impande zose […]Irambuye

Nta muntu ukwiriye gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko -Martin Ngonga

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda Martin Ngoga aravuga ko abashinjacyaha bananirwa kuzuza inshingano zabo bagafunga abantu binyuranije n’amategeko, batagakwiye kuba bakibarizwa muri uru rwego rw’ubushinjacyaha. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2013, mu nama rusange yahuje abashinjacyaha bose bo mu gihugu. Umushinjacyaha Mukuru avuga ko ubushinjacyaha bugifite abantu bafunzwe binyuranyijwe n’amategeko, […]Irambuye

Abanyamakuru batoye abahanzi bazinjira muri PGG III

Ku kicaro cya BRALIRWA mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatanu nibwo abanyamakuru b’imyidagaduro, aba DJ, abatunganya muzika (Pruducers) bavuye mu mujyi wa Kigali no mu ntara bose hamwe bagera ku 120 batoye abahanzi bumva bazinjira muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Buri wese yatoraga abahanzi 10, nyuma yo gutora abategura […]Irambuye

Agiye kumurika igitabo amaze imyaka 9 yandika

Kuri we biragoye ndetse ntibyoroshye kugira ngo Umunyarwanda yandike igitabo ageze aho akirangiza ndetse agishyire ku isoko, ariko nyuma y’urugendo rwamufashe imyaka 9, agiye kugeza ku Banyarwanda igitabo yise “Hirya y’imbibi z’amaso”. Jean Paul Ndatsikira avuga ko umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda ukiri hasi cyane ku buryo abantu bandika ari bakeya ndetse ngo […]Irambuye

Iyegura rya Papa ngo ryaba rifite aho rihuriye n’Abasenyeri b’aba

Inkuru yasakaye cyane mu bitangazamakuru byo mu Butaliyani ni uko iyegura ritunguranye rya Nyirubutungane Papa Benoit XVI ngo ryaba ryaratewe n’itsinda ry’abasenyeri b’aba gays (abemera cyangwa bashyigikira aba bana bahuje ibitsina) rishaka gufata intera yo mu rwego rwo hejuru. Inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyo mu Butaliyani cyitwa Repubblica iravuga ko iyegura ry’uyu mukabwe […]Irambuye

Umubyeyi wa President Museveni yitabye Imana

Mzee Amos Kaguta, Se ubyara Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yitabye Imana aguye mu bitaro byigenga byo mu Mujyi wa Kampala byitwa International Hospital Kampala. Uyu munsi mu gitondo nibwo umuryango wagize icyo utangaza kuri uyu mukambwe waryamiye ukuboko kw’abagabo ufite imyaka 96. Itangazo bashyize ahagaraga rigira riti “Bwana Museveni n’Umuryango wa Kaguta wose […]Irambuye

Munyenyezi yahamijwe kubeshya yamburwa ubwenegihugu bwa USA

Urukiko rw’i Concord muri Leta ya New Hampshire muri Amerika kuwa 21 Gashyantare rwahamije Beatrice Munyenyezi icyaha cyo kubeshya kugirango abone ubwenegihugu bwa Amerika ubwo yahakanaga uruhare rwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Munyenyezi w’imyaka 43 ubwo umucamanza Steven McAuliffe yavugaga mu rukiko ko uyu mugore ahamwe n’icyaha yahise yubika umutwe ararira […]Irambuye

en_USEnglish