Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 22 Gashyantare 2013
Ku wa gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya gatandatu Gashyantare 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zafashwe muri gahunda yo kuvugurura imicungire n’imikorere y’Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali kugira ngo bijye bitanga serivisi zo ku rwego rw’Ibitaro by’Icyitegererezo mu Karere, irazemeza.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo gushyiraho uburyo burambye bwo guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri makuru ya Leta, no kuvugurura itangwa ry’inguzanyo yo kwirihira amasomo n’ibyangombwa abayigamo bakenera imaze kuzikorera ubugororangingo.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira :
Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho itegeko ngenga n°01/2010/OL ryo ku wa 09/06/2010 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko ;
Umushinga w’itegeko ngenga rikuraho itegeko ngenga n°11/2007 ryo ku wa 16/03/2007 rigena kwimurira muri Repubulika y’u Rwanda imanza zivuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’izivuye mu bindi bihugu nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ;
Umushinga w’itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga no 31/2007 ryo ku wa 25/07/2007 rikuraho igihano cyo kwicwa ;
Umushinga w’itegeko rigena kwimurira muri Repubulika y’u Rwanda imanza zivuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’izivuye mu bindi bihugu ;
Umushinga w’itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ivugurura ry’amategeko rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo ;
Umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza (CHU), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta inzu n’ubutaka yubatsemo biri mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo bigashyirwa mu mutungo bwite wayo ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka buzubakwaho Bugesera Industrial Park mu mutungo rusange wa Leta rikawushyira mu mutungo bwite wayo ;
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gushyira abakozi mu myanya no kwimura abakozi mu rwego rw’ubuyobozi mu Nzego za Leta zikoresha abakozi benshi ku mwanya w’umurimo umwe kandi bakorera ahantu hatandukanye mu Gihugu, imaze kubukorera ubugorarangingo.
7. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira :
a) Mu Rwego rw‟Umuvunyi
1. Madamu Kanzayire Bernadette : Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane ;
2. Musangabatware Clement : Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho
b) Muri Komisiyo y’Igihugu y‟Uburenganzira bwa Muntu
Abakomiseri bongererewe manda :
1. Kayumba Deo : Visi Perezida
2. Kanyange Anne Marie
3. Karemera Pierre
4. Niyonzima Etienne
5. Nkongoli Laurent
c) Mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA)
Mukashema Adria : Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe kubungabunga amashyamba no kurengera umutungo kamere
d) Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Ingufu, Amazi n’Isukura/EWSA
1. Ntare Karitanyi : Umuyobozi Mukuru
2. Nyamvumba Robert : Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ingufu
e) Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA)
Kalisa Muhigirwa Guy : Umuyobozi Mukuru
f) Mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)
Dr. Ufitikirezi Daniel : Umuyobozi Wungirije ushinzwe Gucunga Umutungo
g) Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC)
Dr. Mazarati Jean Baptiste : Umuyobozi wa Laboratwari Nkuru y’Igihugu
h) Muri Minisiteri y’Uburinganire n‟Iterambere ry‟Umuryango
Umulisa Henriette : Umunyamabanga Uhoraho
8. Mu Bindi :
a) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ku ya kabiri Werurwe 2013 u Rwanda ruzakira Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) rya munani ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo”.
b) Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, nk’uhagarariye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uzizihizwa ku itariki ya munani Werurwe 2013 mu gihugu hose ku rwego rw’umudugudu ; ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’Ubwuzuzanye bihesha Agaciro Umuryango.” Kuri uwo munsi hazatangizwa ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe Umugore n’Umukobwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, gusorezwe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya gatanu Mata 2013.
c) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2013 u Rwanda ruzakira inama yo ku rwego rw’akarere y’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Ubuyobozi n’Imicungire y’Inzego za Leta. Insanganyamatsiko y’iyi nama ni : Afurika nyuma y’ihungabana ry‟ubukungu ku Isi : Uruhare rw’Inzego za Leta mu mpinduramatwara mu bukungu bwa Afurika.
d) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rw’ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB) n’isosiyete APN bageze ku musaruro ushimishije mu micungire ya Pariki y’Akagera ugaragarira ku mafaranga ubukerarugendo bwinjije. Ni muri urwo rwego hagamijwe kurushaho kongera uwo musaruro, hafashwe ingamba zo kureshya abasura pariki ; zirimo kongera umubare n’ubwoko bw’inyamaswa ziyirimo, guteza imbere ibikorwa remezo no guhashya ba rushimusi.
e) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2013 hazateranira inama nyunguranabitekerezo ku buryo bukoreshwa mu bindi bihugu mu kugaburira abana b’abanyeshuri bagaragaweho n’imirire mibi. Iyo nama yateguwe n’u Rwanda ku bufatanye n’Igihugu cya Brasil kibinyujije mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi.
f) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ukuntu abaturage bo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bishimiye uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika. Yayimenyesheje kandi uburyo habaye iterambere ryihuse muri utwo turere kandi rigaragarira buri wese. Inama y’abaminisitiri yasabye ababishinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.
g) Minisitiri Ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2013 i Kigali hazabera inama izahuza Abaminisitiri b’Imari, ab’Ubutabera, abashinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Abayobozi ba za Banki Nkuru bo mu bihugu bigize EAC. Bazarebera hamwe intambwe imaze guterwa mu mishyikirano iganisha ku masezerano yo gukoresha ifaranga rimwe muri uwo Muryango.
Ni itangazo dukesha Minisiteri Ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
0 Comment
mudusobanurire iryo ry’ireme ry’uburezi
Uburezi budasondetse bujyanye n’ibihe tugezemo.
gutanga imyanya bashingiye ku mazina bizashira ryari??? Nyamvumba Robert ngo ni deputy director general of energy???? Ngaho muyobore nabawira iki.
Nzabandora.
umva nyiraburyohe reka amatiku kuko amazina sicyo kibazo ahubwo babimuhaye abishoboye ? ndumva aricyo wari kutubwira hanyuma niba abishoboye babuzwa niki kubimuha icyaba ikibazo nuko yaba atabishoboye nahubundi ndumva ntakibazo kandi ntamuntu numwe wakora ibintu ngo bishimishe abantu bose niyo bashyiraho undi nabwo nuko ahubwo nagerageze akosore ibyo abona abo basimbuye bari batararangiza imana izabafashe
ohhhh, bankuyeho. sinari nabimenye,ahhhhhhhhhhh,ohhhhhhhhhhhhhhhh
Gutanga imyanya bakurikije amazina bishatse kuvuga iki ko mbona hariya ntabayahuje?
Comments are closed.