Digiqole ad

Nta muntu ukwiriye gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko -Martin Ngonga

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda Martin Ngoga aravuga ko abashinjacyaha bananirwa kuzuza inshingano zabo bagafunga abantu binyuranije n’amategeko, batagakwiye kuba bakibarizwa muri uru rwego rw’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga
Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2013, mu nama rusange yahuje abashinjacyaha bose bo mu gihugu.

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko ubushinjacyaha bugifite abantu bafunzwe binyuranyijwe n’amategeko, kuburyo ngo bumaze imyaka irenga itatu busobanuro kubyerekeye ifungwa rinyuranyije n’amategeko kubera amakosa y’abashinjacyaha bakibikora batakabikoze.

Yagize ati ”Amategeko y’iki gihugu afite uburyo yagenewe Abanyarwanda, n’uburyo bakurikiranwa mu butabera mu gihe bibaye ngombwa.”

Martin Ngoga akomeza avuga ko umuntu ukora bene ayo makosa yarangiza agashaka no guhisha n’ibimenyetso, bigaragagaza imikorere mibi ndetse idahwitse.

Ibi yabivuze bitewe n’uko hari bamwe mu bashinjacyaha bagira imikorere mibi aho umuntu afungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko barangiza n’amadosiye bakayaca kugira ngo n’ubugenzuzi butazabibona.

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko umuntu uba wakoze ibyo nawe yafatwa nk’umunyacyaha kuko aba yafunze umuntu mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko yarangiza agahisha n’ibimenyetso kugira ngo uwo muntu akomeze amugumane.

Urwego rw’Ubushinjacyaha muri rusange rugaragaza ko rwishimira umusaruro rwagaragaje mu mwaka ushize ushize w’2012, rugaragaza kandi ko kuva mu mwaka w’2007 amadosiye y’ibirarane yagiye agabanuka kugeza mu mwaka ushize. Aha yavuze ko n’amadosiye agera ku bihumbi 43  ubushinjacyaha bwakiriye, agera ku bihumbi 29 yafatiwe imyanzuro.

Imibare yatangajwe n’ubushinjacyaha igaragaza ko kugeza ubu hari abantu bagera kuri 0,13% bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo bufite intego yo kugera kuri 0 ku ijana.

Icyakora imibare bugaragaza igatandukana cyane n’iyo abagize ihuriro mu by’amategeko baherutse gutangaza, bagaragaza ko hari abantu bagera ku 8000 bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, iyi mibare ubushinjacyaha bukaba byayitete utwatsi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni byiza cyane ariko hari n’abafungirwa ahantu hatazwi bityo no kuburana ntubishobore kuko icyo gihe uba utazwi nahamwe.

  • Gereza ya huye (ku karubanda )birakabije !

  • Iyo nama ni ingirakamaro, yenda baba bacishije make, ariko i Kaduha, muri Nyamagabe we yaratumaze, umushinjacyaha waho utamuhaye Me2u aguhigisha uruhindu! Mu mukurikirane rwose, imikorere mibi ye ntihwitse kandi yitwa ngo ni Umurokore, amategeko arayakandagira rwose. Ariko nawe hari igihe azamukandagira.

    • Ibi biruta ibyo twamenye ingoma ya kinani iri hafi kurangira muri 89

      • Kiki ko utatubwiye ibyo mwamenye ingoma ya kinani twe tutari tutarakura?

  • Nibyo rwose turakwemera, gusa abo bagabo bo mu Turere cyane cyane utwo mucyaro barakuvangira, nibo batuma akazi katagenda neza. Bumva aribo amategeko arangiriraho, kandi gufata no gufunga sibyo bikemura ikibazo, sinanze ko abantu bafungwa ariko habeho kubahiriza amateko. Twiheshe agaciro muri byose.

  • Bwana Ngoga, mujye munibuka ko hari abantu bafungiwe ubusa na gacaca bafunzwe n’amarangamutima y’abacamanza batazi iby’amategeko. Ko igihugu cyemeje ko bene abo bantu batangira kujya munkiko bakanyura imbere y’abanyamategeko byahereye he? Amagereza nta case nimwe arabagezaho? Niba bibageraho mukicecekera se ubwo mwaba muha Abanyarwanda ubutabera? Biratubabaza rwose kubona abakoze ibyaha bigaramiye hanze, hagafungwa abanze kwirega ibyaha batakoze. Njye mbona bitiza imbaraga abakoze ariya marorerwa ya genocide. Ndetse mbona biri mubituma ubwicanyi buri kwiyongeramuri iyi minsi. Aho usanga kwica umuntu cg kumugirira nabi bitakiri icyaha icyaha arukutabyemera.

  • murebe neza uwo mumtu wo muri Nyamagabe bashobora kuba bamwibasiye kuko yabaciye murihumye mukubona uwo mwanya none bakaba batamwibonamo. Ararye ari menge ndumva bene kanyenzi na gahini bamwibasiye. Bwana Ngonga rero ntabwo ubwo butabera bwo mu Rda bugaragara,kuko butigenga,muracyakorera mukwaha kwa sobuja na gatsiko bafatanyije. Ibyo muzabyihanganira kugera ryari? Reka nkugire inama kuko amagereza mu Rda yuzuye cyane,kandi muriki gihe urwanda rwatindahaye byanyakujya,uzashyireho insimbura gifungo(Bail out),noneho abantu bajye baburana bari hanze kandi baniteza bateza imbere n’igihugu. Gira ubushishozi yenda waba umwe muntiti zurwanda zahisemo gufunga iminwa kugirango bucye kabiri maze wowe ubarute uvuge ibitekerezo byawe.

  • Hari cas nyinshi z’abafunzwe batagira dossier,urugero:MUKANGWIJE ASTERIE umaze imyaka 16 yose atagira dosiye,ngo yaba azirako yigeze kuba depite.Ahaa

Comments are closed.

en_USEnglish