Digiqole ad

Byari bishyushye muri Salax Award Gala Night

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 21 Gashayntare 2013 abahanzi n’abanyamakuru batandukanye bari bahuriye mu kirori cyateguwe na Ikirezi group Ltd, muri corner view Bar –Restaurant, berekana abahanzi batandukanye bari muri Salax Award ku nshuro yagatanu, abanyamakuru bakaba baboneyeho nabo uwanya wo gutora.

Kalisa Etiene uhagarariye Ikilezi Group Ltd/ Photo JDC Studio
Kalisa Etiene uhagarariye Ikilezi Group Ltd/
Photo JDC Studio

Salax Award gala night, yari yitabiriwe kandi n’abantu baturutse impande zose harimo n’abateye inkunga iki gikorwa muri rusange. Muribo harimo uhagararariye MTN Rwanda cell Alain Numa, n’abandi batandukanye.

Alain Numa waje uhagarariye MTN Rwanda cell/ Photo JDC Studio
Alain Numa waje uhagarariye MTN Rwanda cell/
Photo JDC Studio

Umushyushya rugamba Mc Tino, yagiye aha buri muhanzi umwanya wo kugira icyo ageza ku bakunzi be mu magambo make. Abahanzi bose bashimiye abafana, kandi babasaba gukomeza kubaba hafi mubyo bategura byose, kuko ngo batabafite nta kintu kinini bakigezaho.

 Alexis Muyoboke nawe yari mu bitabiriye ikirori/ Photo JDC Studio

Alexis Muyoboke nawe yari mu bitabiriye ikirori/
Photo JDC Studio

Mu ijambo uhagarariye Ikirezi Group Ltd, Kalisa Etiene yagejeje kubari bateraniye aho, yakomeje ashimira abaterankunga, abanyamakuru, n’abahanzi muri rusange kuba barabashije kwitabira Salax Award ku nshuro yayo ya gatanu, kuko sibose babishoboye. Yasoje ararikira abantu kuzaza ari benshi muri Serena Hotel ku itariki 08 Werurwe, ubwo hazerekanwa abatsinze irushanwa.

Emma Claudine na Claude Kabengera mu cyumba cy'itora
Emma Claudine na Claude Kabengera mu cyumba cy’itora/
Photo JDC Studio

 

Mu cyumba cy'itora abanyamakuru Batorera abahanzi/ Photo JDC studio
Mu cyumba cy’itora abanyamakuru Bitoreye abahanzi/
Photo JDC studio

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • yego yego basaza mukomeze muturyohereze kabisa!

  • umuseke.com mutugezaho ibintu by’ubwenge muri abantu babasaza pe!

  • this is kayisire muri sudan says gahunda yanyu ninziza cyane ifite ikerekezo sawa

Comments are closed.

en_USEnglish