Digiqole ad

Umubyeyi wa President Museveni yitabye Imana

Mzee Amos Kaguta, Se ubyara Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yitabye Imana aguye mu bitaro byigenga byo mu Mujyi wa Kampala byitwa International Hospital Kampala.

Nyakwigendera Mzee Amos Kaguta. Photo: Redpepper
Nyakwigendera Mzee Amos Kaguta. Photo/Internet

Uyu munsi mu gitondo nibwo umuryango wagize icyo utangaza kuri uyu mukambwe waryamiye ukuboko kw’abagabo ufite imyaka 96.

Itangazo bashyize ahagaraga rigira riti “Bwana Museveni n’Umuryango wa Kaguta wose tubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Mzee Kaguta witabye Imana afite imyaka 96, rwabaye uyu munsi saa moya za mugitondo muri International Hospital Kampala. Umuryango urashimira byimazeyo abaganga bamwitayeho mu bihe bye byanyuma.”

Imihango yo gushyingura Nyakwigendera izatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko Lindah Nabusayi Wamboka wungirije Umwanditsi w’Ibiro bya Perezidansi ya Uganda yabitangarije Ikinyamakuru The monitor.

Mu cyumweru gishize, umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abaganga bari banze kugira byinshi batangaza ku burwayi bwe ariko Dr Diana Atwine umuganga usanzwe wita kuri uyu muryango yatangaje ko Mzee Amos Kaguta yari yajyanywe kwa muganga afite ubu babare bukabije mu nda.

Gusa hari n’andi makuru avuga ko uyu musaza yari arwaye umutwe cyane nubwo ntacyo umuryango we wabivuzeho.

Ubwo babazwaga icyatumye uyu musaza ajyanwa mu bitaro ikubagaho ku wa kane w’icyumweru gishize, abakozi bo muri Biro bya Perezida wa Uganda banze kugira icyo babitangazaho bavuga ko icyo ari ikibazo kireba umuryango.

Perezida Yoweri Tibahaburwa Kaguta Museveni niwe mfura ya Nyakwigendera mu bana yabyaranye n’umugore we wa mbere, Nyakwigendera Esteri Kokundeka Nganzi. Museveni ava indi imwe na Dr. Violet Froerich Kajubiri na Gen. Caleb Akandwanaho uzwi cyane ku izina rya Salim Saleh.

Mu gitabo Perezida Yoweri Tibahaburwa Kaguta Museveni yanditse cyitwa “Sowing the Mustard Seed”, yavuze ko Se ari umuntu w’Umunyembaraga kandi ugira ikinyabupfura n’imico myiza bidasanzwe.

Museveni kandi yavuze uburyo Se yabarwaniye intambara ikomeye kugira ngo bagere aho bageze ubu, ubwo yabajyana mu ishuri bakiga ndetse abatoza n’imico myiza.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • YOOO IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHYIRA UYU MUSANZA NYAKWIGENDERA MZEE AMOS KAGUTA.

  • Imana imwakire mubayo.

  • Imana imwacyire mu bwami
    Bw’ijuru kandi imana yihanga
    Nishe family,relatives,uganda
    ns bose.

  • RIP musaza ,ntituzibagirwa ubwitange bwawe n’umurava wahoranaga.

  • May his soul RIP

  • Mazima Mukama amuhe ebitinisa umwiguru

  • Niba yarakoze ibyo imana ishaka azazuka.YARAGIYE KUMARA ONE CENTURY.Twese niho tuzanyura kandi tujye tumenya ko tumara igihe gito cyane ku isi.Bityo tujye twiga BIBLE neza,twe kujya mu madini yishakira ICYACUMI no gucuranga imiziki mu nsengero gusa.Twige neza BIBLE.
    Soma IMIGANI 2:21,22 na DANIEL 2:44.
    My telephone is 0788414023.

  • imana imuhe iruhuko ridashira…

  • Mukama amuragire mu bayo kandi arinde abasize bazakomeze kumwigana.
    May his soul RIP

  • Yarasazanye isura nziza, kandi umva ko yari afite n’umutima mwiza, Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • May his soul rest in peace!

  • Muzee AMOS KAGUTA mukama akuhe omukisa ne kitinisa omwiguru

  • Muzee AMOS KAGUTA mukama akuhe omugisha ne kitinisa omwiguru

  • ariko nkeke ko mutatomoje neza iyo nkuru, kuko ndabona mwashyizeho ifoto ya sebukwe wa Kyiza Besigye (akaba ari we wareze Prezida Museveni) yitwa Boniface Byanyima! sinzi neza rero niba ari we papa wa Museveni!!??? https://www.youtube.com/watch?v=TYODAEidpdU

    • Urabona bariya bakambwe ari bamwe koko?!

    • wapi uyu si Byanyima,ntanubwo basa rwose

  • Twihanganishe umuryango we.inkuru ko ntamateka ivuga ibyamuranze akiriho icyo yakundaga.turabikeneye

  • Umusaza wariye uruhu rugeretse kubishyimbo! Yari ararambye rwose bazatubwire uko yabyirutse , ibyo yakundaga kurya, kunywa na sport yakoraga. Ubwo yari afite umugore urenze umwe nabyo twabifata nk’indi facteur mu kuramba kwe se? Ndabona harimo topic nziza!!! Hagati aho twihanganishe umuryango wa M7.

  • Imana yamwishubije imwakire mu bayo.

  • Ku banyamakuru b’UM– USEKE.COM nagirango mbibutse ko mu Kinyarwanda umuntu bitaga NYAKWIGENDERA ari umuntu upfanye umugayo (umuntu wahemutse mu buryo ubwo aribwo bwose) bityo rero nimwandika mujye mureka amagambo amwe namwe. Murakoze !

    Ahandi uyu muryango wabuze umubyeyi bihangane isi nyine ni uko imeze. Uwiteka ababe hafi muri ibi bihe bikomeye.

  • Ruhanga amwakire omube kandi amuhe ikitinisa omwigiru mukama akwatse obuyatsiga kandi bagume bagendere omukwikiriza kuyabahire nibyija kubakwatsa munonga omumirimo yabo.

  • Nasabaga abashinzwe kugenzura no gushyiraho comments z’abasomyi ko badufasha kujya bavanaho izina na mail-adress y’umaze kwandika kuko ufunguye inkuru wese arahita asangaho izo informations z’umaze kwandika! Dore nk’ubu nanditse mw’izina ry’uwitwa Ntakindi kuko ariryo nsanzeho!!! Mukosore please!

Comments are closed.

en_USEnglish