Month: <span>February 2013</span>

Ubuvumo butangaje i Kigali, urusengero kuri bamwe

Buherereye mu murenge wa Kigali, Akagali ka Kigali mu karere ka Nyarugenge buteganye n’ahitwa i Mwendo. Ubu buvumo ababutuye bemeza ko hari ibikundi by’abantu biza kubusengeramo. Ni ubuvumo buri hepfo mu ishyamba ahadatuwe bufite metero zigera kuri 60 winjira imbere, ubugendamo agenda ahagaze yemye, bufite umubyimba wa metero nk’ebyiri. Imbere bufitemo ibimeze nk’ibyumba, mu isangano […]Irambuye

MINEDUC Yahagaritse ibigo bya Candidat Libre

Ministeri y’uburezi iratangaza ko yahagaritse by’agateganyo ibigo byigishaga abanyeshuri bigenga bazwi ku zina rya candidats libre. Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’uburezi ushinzwe amashsuri abanza na yisumbuye, Dr Mathias Harebamungu avuga ko icyo cyemezo kigamije gushyigikira ireme ry’uburezi kubera ko ibyinshi muri ibi bigo byakoraga mu buryo bubangamiye amahame agenga ishingwa ry’amashuri mu Rwanda. Icyemezo […]Irambuye

CHUK: Kubaga ibibari byatangiye gukorerwa ku buntu

Byatangiye kuri uyu wa mbere tariki 25 Gashyantare, ku bufatanye hagati ya MTN na ‘Operation Smile’ aho bari kubaga abantu bavukanye ibibari ku buntu. Mu bari kubagwa higanjemo abana, ndetse n’abantu bakuru, bafite icyo kibazo cyo kuba baravutse umunwa wabo usadutse, bamwe biviramo kutabasha kuvuga neza. Operation Smile South African, ari yo OSSA, mu magambo ahinnye […]Irambuye

Ibintu 6 byatuma usinzira neza mu ijoro

Kugirango umuntu abeho bimusaba gukora cyane, ndetse bamwe babura umwanya wo kuruhuka bashakisha imibereho, abandi baruhuka ntibasinzire neza. Mu gihe gusinzira aribwo buryo bwiza bwo kuruhura umubiri n’ubwonko byawe icya rimwe, ni byiza cyane ko bikorwa neza. Ibi ni bimwe mu bintu abahanga bahurizaho bemeza ko niba ushaka gusinzira neza wajya ugerageza gukora: 1. kwirinda […]Irambuye

Guverinoma yinjiyemo amaraso mashya

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gashyantare 2013, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Guverinoma ku buryo bukurikira: 1. Minisitiri w’Intebe:  Dr HABUMUREMYI Pierre Damien 2. Minisitiri w‘Ubuhinzi n’Ubworozi: Dr. KALIBATA M.Agnes 3. Minisitiri w’Umutungo Kamere: […]Irambuye

Knowless yasohoye indirimbo y’impano ku bagore bapfakajwe n’urugamba

Iyi ndirimbo nshya y’umuhanzikazi Butera Knowless itangira avuga mu cyongereza ko ayituye abategarugori baburiye abagabo babo ku rugamba barwanira amahoro. Aganira n’Umuseke.com yavuze ko n’ubwo akiri umukobwa, ariko yumva intimba umugore asigarana iyo umugabo we agiye ku rugamba nubwo biba ari ngombwa. Ati “ Biba bikomeye cyane noneho kumva ko yaguye kuri urwo rugamba mu […]Irambuye

Kuryama mwambaye ubusa ku bashakanye ni ibanga rikomeye ry’Ibyishimo

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abanyamerika, ku bantu bagera ku 100.000 babashije kwifashisha baturutse mu mpande zose z’isi, bababajije ku byaba byarabashimishije mu rukundo rwabo cyangwa ibyaba byarabababaje mu gihe cyo gukundana kwabo, bemeza ko no kuryama bombi bambaye ubusa biza ku mwanya wa mbere. Abagore mu babajijwe ni bo baje mbere mu kwiryamanira n’abakunzi babo bambaye […]Irambuye

Ibintu 5 ababyeyi badakwiye kubwira abana babo

Mu byo ababyeyi bavugana n’abana babo cyangwa uburyo babahamo ubutumwa, bikwiye kwitonderwa kuko hari ibintu bimwe na bimwe bigira ingaruka ku bana mu buzima bwabo bwa buri munsi. By’umwihariko ababyeyi, ni ngombwa kwitwararira ku magambo bavuga cyane cyane iyo bari kumwe n’abana babo, rimwe na rimwe ababyeyi iyo bari mu rugo bashobora kuvuga amagambo hagati […]Irambuye

Cardinal mukuru w’Ubwongereza nawe yeguye

Cardinal Keith O’Brien wari mukuru (senior) muri Kiriziya gatorika mu Ubwongereza, yeguye ku buyobozi bwa Kiliziya Gatorika mu gihugu cya Ecosse. Cardinal O’Brien yeguye nyuma y’uko arezwe n’abapadiri batatu n’umwe wigeze kuba padiri akabivamo, ko mu myaka yaza 80 (1980..) yabagizeho imyitwarire idahwitse iganisha ku gusambana nabo. Mu itangazo ry’ubwegure bwe yavuze ko asabye imbabazi […]Irambuye

I Gitwe: bahagaritse ubukwe buba ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi

Aka gace gatuwe cyane n’abakilisitu bo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, abayobozi b’iri dini batangaje ko buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi nta bukwe buzongera gutaha mu idini ryabo kugirango abaturage bitabire umuganda rusange. Uyu mwanzuro bawufashe nyuma y’uko benshi mu bayoboke b’iri dini ngo bakerensa uwo munsi bahariye umuganda kuko ubwo kuwa gatandatu wa […]Irambuye

en_USEnglish