Digiqole ad

Amavubi yatsinzwe na Algeria 4 – 0 nyuma y’imyiteguro ikomeye

Mu rugendo rugana mu gikombe cy’Isi muri Brazil mu 2014 ikipe y’igihugu Amavubi yarutangiye nabi cyane itsindirwa i Blida muri Algeria ibitego 4 -0, nyamara yari imaze iminsi yitegurira muri Tunisia ngo izabashe kwihagararaho muri uyu mukino.

Amavubi ntibyayagendekeye neza/photo B Mugabe
Amavubi ntibyayagendekeye neza/photo B Mugabe

Kuva umukino utangiye ikipe ya Algeria yagaragaje ko ishaka gutsinda byanze bikunze, ibi byatumye Amavubi asa nagize ubwoba maze akinira inyuma mu rwego rwo kwirwanaho.

Nyuma yo guhusha uburyo butatu bwo gutsinda, ku munota wa 26, umunyezamu Ndoli Jean Claude yakoze ikosa ryo gusohoka nabi maze Sofiane Feghouli aba abonye igitego cya mbere. Ku munota wa 32 El-Arbi Hilal Soudani nawe yaboneye ikipe ye ikindi gitego igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Kimwe no mugice cya mbere, mu gice cya kabiri Amavubi yakomeje kugorwa na “Attack” y’abarabu, naho yo ntuyibaze kugera imbere y’izamu rya Algeria usibye ishoti Karekezi Olivier yateye mu gice cya mbere ariko ritagoye na gato umuzamu wa Algeria.

Ku munota wa 80, Ndoli Jean Claude yongeye gukora rya kosa ryo gusohoka nabi ngo akubite umupira ibipfunsi, byabaye ibyubusa maze Slimani islam aramukosora atsinda icya 3. Iki gitego cyakurikiranye n’icya El-Arbi Hilal Soudani wagishyizemo ku munota wa 83 biba bibaye 4-0 ari nako byarangiye.

Muri rusange Amavubi yarushijwe ku buryo bugaragara, ntibitangaje ku ikipe nka Algeria. Igitangaje ariko ni imyitozo myiza yari yakozwe, Amavubi yakinnye na Libya na Tunisia kugirango bamenye Algeria zituranye, ndetse Umutoza w’Amavubi Micho Milutin yari yatangaje ko iyi kipe ya Algeria ayisobanukiwe.

Amavubi n’ubwo atsinzwe uyu mukino urugendo rwo kujya muri Brazil mu 2014 nibwo rugitangira gusa rutangiranye amahirwe macye, rugomba gukomeza hitegurwa umukino wa Benin uzaba ku cyumweru tariki 10/06 i Kigali.

Ikipe y’igihugu izagera i Kigali kuwa kabiri tariki 05 ihitire mu mwiherero wo kwitegura Benin.

Ikipe yabanjemo:

Ndoli

Emery, Gasana, Nahimana, Iranzi

Miggy, Fabrice,

Tumaine, Haruna, Kagere

Karekezi (66′ Bokota)

Reba uko ibitego byinjiye mu izamu

Indi mikino ahandi uko yagenze

Kuwa gatandatu
Senegal 3 – 1 Liberia
Gambia 1 – 1 Morocco
Ivory Coast 2 – 0 Tanzania
Sierra Leone 2 – 1 Cape Verde
Tunisia 3 – 1 Eq. Guinea
Sudan 2 – 0 Zambia
Burkina Faso 0 – 0 Congo
Kenya 0 – 0 Malawi
Algeria 4 – 0 Rwanda

Uyu munsi
South Africa vs Ethiopia
Niger vs Gabon
Nigeria vs Namibia
Zimbabwe vs Guinea
Togo vs Libya
Angola vs Uganda

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Birababaje pe!! 4-0 ku ikipe imaze iminsi mu myiteguro nk’iriya!! ni agahinda!Bishyushye tu nta kundi.

  • Ikibabaza nuko equipe ijya gukina yiteguye bihagije pe ariko igahoro ntamusaruro ikigaragara nuko abakinyi aribo bari febre icyambere tuzubake abakinyi itsinzi zizaboneka kubwinshi.

  • iyi nta equipe irimo sukuyicira urubanza ntamukino ifite wagirango bakina karate man ariya mafaranga yapfuye ubusa ndabivuze kabisa

  • ntituzatera imbere muri ruhago ano makosa yo muri organisation n’ikoreshwa ry’amafaranga adakosowe ndabarahiye …..bizakomeza gutya kugeza igihe system ihinduriwe, abazungu bati “erreur est humain mais perseverer est diabolique”…. uku gukomeza ano makosa ntaho bizatugeza usibye guhora dutsindwa, no guprofita kwa bamwe na bamwe barira mu kavuyo karangwa mu mupira wo mu Rwanda

    biroroshye kandi kubikosora byose bipfira muri management, irwaye igomba guhinduka:

    budget igenda muri ruhago

    1) nitere ubwatsi mu bibuga byose bya ruhago biri mu Rwanda, yewe nibashaka byose babishyiremo iriya gazons artificiel

    2) nigure imipira na za equipements zindi kuri buri kibuga

    3) nikore amakipe y’abana muri buri gace gafite ikibuga cy’umupira w’amaguru , ayo ma equipe ba entreneur ntibazasaba amafaranga menshi, nk’ibihumbi cumi na by’idorali baha uriya muzungu

    4) niyorganise za tournois hagati y’ayo ma equipe

    biroroshye cyaneeeee sinzi impamvu bidakorwa, bikozwe abana bazava muri izo tournois bazajya batujyana muri Mondiale mu myaka iri imbere

    amafaranga aho azava, guhagarika imyitozo ikorerwa hanze y’igihugu , guhagarika kuzana aba coach bahenda, guhagarika kuzana abakinyi b’abanyamahanga bahenze ngo n’ababresiliens basigaye baza …… guhagarika kwiba kubaba biba amafaranga ajya muri Ferwafa, yewe n’ariya mafaranga ajya muri CECAFA atanzwe na presidence yahagarara akajya muri iyo project ….iroroshye

    • ibi nibyo

  • ariko nkuriya muzamu ukora amakosa kuriya aba ayarageze hariya gute? none abakoca babazamu bakora iki koko? kureba iriya kipe birwaza umutima kabisa ikipe itagera imbere yizamu? icyo nabwira abanyarwanda iriya ntago ari ikipe kabisa, umukino nawubonye, harimo abakinnyi bashaje, abandi ubona bafite ubwoba bwamarushanywa, byagera kumuzamu wo akaba intore kabisa. none amavubi ntabandi bazamu agira? ese bakame ntagifata? ntakiri amavubi asigaye ari amasazi kabisa, nugutegereza bariya bana wenda bazaduha ikizere kitsinzi naho bariya bakuru babo bo ni feke

  • Naraye ndebye uyu mukino,sinzi niba murwanda mwawubonye ,niba mutawubonye nagirango mbanyurire kumayange ibyo nabonye
    BA MYUGARIRO: catastrophique déjà sinigeze numva ukuntu ipanze,uwari wambaye n°2 (ntazina nfite)yakinaga he?ntumbaze hagati ptt ariko yazaga kugongana nabinyuma, ,BAYISENGE :muzatubarize micho ukuntu ashobora gufata un gamin de 17 ans sans expérience, kumwanya atigeze akinaho mumukino nkuriya? yahuye nuruva gusenya ntiyari akimenya aho atuye,ari impliqué kubitego bibiri bya mbere(agahinda kanyishe kugitego cyambere ubwo ntuvise iyo yashatse gukora ,ni cya kabiri aha atigeze asimbuka kandi,Sudani ari inyuma ye , uwitwa NAHIMANA JONAS we ndakibaza icyo akora muri iyi équipe ,ubu ntamunyarwanda numwe wakina biriya ?
    BRAVO à IRANZI le seul kuri jye qui a gardé son calme igihe cyose nubwo bitari byoroshye,
    MBUYU a fais son boulot sans plus
    HAGATI:Inexistant,ubwoba bwinshi,nutu geste HARUNA cyangwa Migy asanzwe akora byanze,icyakozwe nu kwikiza umupira ,utera imipira kure yawe utitaye kuwo uwuha ,ntago bafashije défense nagato ,
    RUTAHIZAMU :les pauvre ntanubwo wabarenganya ,ntamipira yabagezeho ,niyo babonaga ils sont tellement isolé …ikibabaje nuko défense,y abaabu yar ifite igihunga ,byose niyo yari point faible de l’équipe That is a pity
    UMWANZURO :UMUTOZA ntago ya panze ikipe ye neza ,ngo ni ubwambere atsindwa kariya kageni (tunisia) ejo n’umunani yari kubifata iyo agira ikipe nziza en face,ikinyamakuru cyo muri algerie cyavuze ngo buri mukinnyi yikiniraga kugiti cye aho gukina nka équipe ,nayje nuko mbibona ,Alors MR MICHO …???
    Mwe muba murwanda mbibarize ,bariya nibo les meilleurs joueurs du championnat ? turacyafite urugendo ,bon courage, merci

    • ebana ukoze isesengura ryiza kabisa.ndakwemeye urakurikira.aho wabonye amakosa nanjye niho nayabonye pe

  • -Ejobundi yatsinzwe na Tunisia 5-0 nibantibeshye. Umutoza asaba abanyarwanda imbabazi ati ntibizongera. None iyumvire ibyongeye kuyibaho, Ubu se, ….
    Iyi Kipe niyo gusesagura umutungo warubndanda gusa. Nibayihagarike imyaka 5 ibanze yitoze bihagije.
    bareke iriya ya under20 ariyo yikomereza akazi.

  • Mugihe Apr ikiharira abakinnyi bomurwanda ntabwo amavubi azarekagutsindwa (bakame baramuveteje)

  • Iyi kipe ntaho izagera.bayisenye niyo kuturwaza imitima.gutsinda kwayo nukunganya.

  • bibaho twihangane ubutaha bazatsinda

  • IKIPE YURWANDA YAHE? KWARI KIVANGE CYOKURYA AMAFARANGA YIGIHUGU ATAGIRINGANO, ABATIKIRIRAHO. INAMA NAGIRA IGIHUGU ,AMAFARANGA BABAMENAHO YOSE BAYAMANURE KU MUDUGUDU AKORESHWE IBIBUGA MAZE MWIREBERE . UMUSARURO UZAVAMO. cg muZAYIHERE ABARIMU.BATAJYA BAHEMBWA NKABANDI MURIKIGIHUGU.

  • Si ihame ko dukina umupira w’amaguru mu Rwanda cyane cyane ko udutwara akayabo k’amafaranga atagira uko angana n’ubusanzwe twifitiye make. Ni ryari twari twishimira instinzi y’Amavubi? Abanyamahanga bavugwa ni ba rutwe runini, ariko se bakinishwa Abanyarwanda bagiye he?
    Igitekerezo cyanjye ni uko twateza imbere imikino twitwaramo neza cyane cyane imikino ndangamuco naho siporo yo wenda mu kinyejana cya 22.

  • bimaze kugaragarako ntacyo twageraho igihe cyose umukinnyi ajya mukibuga ntakizere yifitiye.Niba mwaritegereje neza mumaso yabakinnyi BAMAVUBI kuva hatangira kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi wabonaga bafite ubwoba ntakizere bifitemo nomumukino byagaragariye buriwese ko bateraga umupira bawikiza nubwo atari bosemuri rusange ntamukinnyi wakwumva inama zumutoza adafite umutima munda,icyintu cyubwoba nicyo kitwicira umupira sinzi umutoza uza gikura mubakinnyi bacu kuko umuntu niwe wakagobye kwigirira ikizere abandi bakaguha ubushobozi bwo kubaka icyo kizere.MICO RERO ararengana.jye ndashimira OLIVIER, MBUYU,HARUNA na IRANZI murimacye nubwo ntacyo bari kugeraho bonyine nibura wabonaga ibyo bakinaga byose ntabwoba bagaragazaga.

  • None se abantu batumuura igipira nkabakikiza aho kiribugwe ntubibabaze. Amavubi baradusesagurira umutungo gusa ntacyo bamaze aho guhora badusebya kariya kageni bazahagarare babanze bategure ikipe. Aho guhora nseba narorera kubeshya ngo ndakina. Ariko se niba n’umutoza ari umuswa ntabwo bajya bareba na television imipira y’ahandi! Dore biruka nkaho bajishwe. Banyarwanda mumbabarire twamagane amavubi makuru araturambiye!!!!! Ntituyashaka, ntituyashaka ntituyashaka.Ariko uzi kubona imbere y’izina RWANDA handitse 0 kuri 4,5,…Baratesha agaciro izinda Rwanda di!!!!! pupupupupupu. Amavubi, nako amasazi arimo gusahura umutungo w’Igihugu.

  • Mbega igisebo!! ibi turabimenyereye, ahubwo ikibazo mfite, bizashira ryari?

    Federation yahawe abayobozi bashya, abatoza barahindurwa buri gihe, amafaranga y’igihugu arasohoka buri munsi!!

    Ikibazo mfite, ibi nibyo duharanira? nonese kuritwe nkabanyarwanda bitumariye iki?

    Niba resultats ari ubusa ibyo wakoze ntacyo bimaze rwoseee! kubikomeza uba wibeshya cyane!

    Ibi birutwa na “forfait”, iyi zero abayikoreye bakwiye kwishyura ikiguzi cyayo, kuko sicyo twabatumye, bashatse bakegura, kuko twaba twungutse saving amafaranga agakora ibindi biteza imbere igihugu!

  • Wagira ngo ntibarya!!!????Babahate imirire. Wabonaga abanyaligeria babarusha ingufu cyane.Bakwiye kwisubiraho kabisa naho ubundi baradusebya

  • Nababwiye ko kuva mu Rwanda nta Championat nziza tugira, ari uriya musaruro tugomba kwitegura. Nawe se uzagira ikipe imwe ngo ukina umupira. Yo se mubona ibiyibaho bidateye agahinda!! Rayon yashatse guhangana iba he??!! ATRACO se yasenkwe nande??!! POLICE yatwawe igikombe ni iki?? ko cyari icyayo kandi yaragikoreye!! Mwarangiza ngo AMAVUBI!!! Mube muretse gato murebe ahubwo.

  • Sha ndabemeye.Ngewe mbona mu byishe aba bakinnyi harimo
    – taille economique yabo kandi nta na fitness. Ahubwo babashakire abonnement nyarutarama cangwa BE FIT.
    – ikindi mbona gikomeye kuri iriya match umunyezamu yasohokaga nabi pe. ku bitego byose abifitemo uruhare.murebe amafoto.
    – gutera ibipira birebire byatumaga abo hagati batabona imipira ahubwo ibaca hejuru igenda cyangwa igaruka mu izamu. birabababaje.

    PS/ NDASABA KO IRIYA KIPE YASESWA HAGASIGARA EMERY BAYISENGE WENYINE. ABANDI BABAJYANE MU ITORERO KUKO KUVUNA UMUGARA BYO BARABIZI. HAHAHAHAA!!!

  • imikino ikurikira muribariya bakinnyi bakinnye kuri iriyamace ya algeria hazakine nka 2 gusa ntibazarenge sinzi uko umutoza azabigenza ngo abone abandi mura koze

Comments are closed.

en_USEnglish