Digiqole ad

Imyumvire ku buringanire mu Rwanda yateye imbere – Oda Gasinzigwa

Mu nama nyunguranabitekerezo yo gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwakozwe na FFRP ku buringanire mu Rwanda, Mme Oda Gasinzigwa yashimangiye ko urebye agaciro umugore yagiye ahabwa mu miryango nyarwanda bigaragaza ko imyumvire ku buringanire yateye imbere mu Rwanda.

Hon Oda Gasinzigwa umugenzuzi mukuru wa Gender/photo umuseke.com
Hon Oda Gasinzigwa umugenzuzi mukuru wa Gender/photo umuseke.com

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere, Oda Gasinzigwa yavuze ko urebye agaciro n’ibikorwa umugore yagiragamo uruhare mu myaka ishize, ukagereranya n’ubu ngo hagaragara itandukaniro, abagore ubu bakorana n’abagabo mu makoperative no mu mirimo itandukanye, kandi nabo bagahabwa ijambo mu gufata imyanzuro.

FFRP (Forum des. Femmes. Rwandaises. Parlementaires) ivuga ko igipimo cy’uburinganire mbere ya 1994 ngo cyari hasi cyane, ubu nko mu gipolisi abafore ni 19% by’abapolisi nyamara hambere ngo bishoboka ko bitarengaga 2%. Ibi ngo bivuze ko umugore atakirebwa nk’udashoboye imirimo imwe n’imwe cyangwa ko hari iyahariwe abagore gusa.

Mu buhinzi, abitabira ibikorwa byo gutuganya Kawa abagore bagera kuri 93,7%, naho abagabo ni 6,5%, mu miyoborere n’inzego zifata ibyemezo abagore bagera kuri 45%, mu nteko ho bagize 56% by’abayigize, mu bayobozi b’intara 4 n’umujyi wa Kigali hari umugore umwe (guverineri w’Iburasirazuba), mu turere 30 abagabo batuyobora ni 27 ariko abagore ni 3 gusa,  aba Vice mayor ni 25 naho abagabo ni 5.

Abagore ntibaritabira ari benshi gufata inguzanyo yo kwiteza imbere muma banki, nubwo bagaragara mu bucuruzi ari benshi.

Oda Gasinzigwa, umugenzuzi Mukuru w’uburinganire, yavuze ko Leta y’u Rwanda yemera ko iterambere nyaryo kandi rirambye ridashobora kugerwaho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ritinjijwe mu buzima bwose bw’igihugu.

Ibyo bishimangiwa ngo n’itegeko nshinga rya Repubulika  y’u Rwanda ryo muri Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu. u Rwanda ubu rukaba ari urugero rwiza ku mahanaga mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Bamwe mu bagore baganiriye n’Umuseke.com bakora ubucuruzi mu mujyi wa Kigali nabo bemeza ko koko hari icyahindutse ku gaciro bagenerwaga mungo zabo, ariko bashimangira ko uburinganire buva ku iterambere, ko iyo umugore yihagazeho, yize agakora cyangwa se afite ibindi bikorwa bimwinjiriza umusaruro ufatika murugo uburinganire bwikora kuko aba afite agaciro murugo rwe.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • huuu! abagore nukubakangurira no kumenya kwita ku mibiri yabo,cg se bakambara imyenda ijyane na body yabo, wihereho niba kweli ukunda kwambara baratintugu, ubanze urebe uko wagenza ayo maboko! ateye isoni!!

  • Ko nabonye se abagore mu Rwanda ubu basigaye biha ibyo bita kurimba ariko ntibabanze kwimenya (uko bateye) ! Nigeze kubyandika comment yanjye barayinyonga. Buriya ejo wazabona yakwikiye ijeans nagapira kerekana umukondo. Dukwiriye kwigira beza munyambaro ibyo ni ngombwa, ariko mbere ya byose nukureba igikwiriye, ikibereye umuntu. Nkaya maboko yuyu mudamu, rwose atumye nanaga baratintugu !

  • ntabwo muri abana beza nonese yari kwambari iki kandi turi kuri gender abanyarwanda mwabaye mute nibyiza nimukomereze aho erega na basaza bacu turabafasha ntibakivunika nkakera aho ibintu byose byarebaga umugabo jye mbona aribyiza pe aho umudame yumva ko nawe ari responsable.courage.

    • ngo yari kwambara iki?imikenyero yambaye ni sawa ariko kariya gasengeri!!!kabisa ntabwo kamubereye kuko afite amaboko manini!!ariho namaribori!! ooohhhh noooo!!!

  • ABAGORE GA TURABEMERA KANDI IMPAMVU NI NATUREL, BYA BINDIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIII

  • Mana weee, abantu turagoye peee!! ubu koko murabona uyu mu mama atiyubashye koko?

    Nonese niki umuntu yakora ngo anezeze bose? wowese umunenga mu myambarire uri miseke igoroye cg nibyabindi bavuzengo uwabuze icyo atuka inka?

    • mujye mwunva inama abantu babagira mureke umuco wo guhangana!! njye se niba ncuruza amakara, ninde ukeneye imyambarire yanjye naho nakwambara amagunira??

      we kubera akazi ke agomba kwambara neza, cg akambara uko yishakiye, nakwe tukivugira ibyo twabonye!! nuburenganzira bwe, natwe nuburenganzira bwacu bwo kwandika ibitekerezo!

  • lol ,ntacyo abaye ,amaboko ye ajyanye n’imyaka ye! wabibaza abasaza bangana nawe niba akwiye kuyahisha!! sexy ku myaka ye.

  • Rwose njye ndanyomoza uyu witwa Gahima washatse gusebya uriya mu Maman!Ntabwo uyu mu Maman yashatse kwerekana amaboko ye, nk’uko wabyanditse ubivuga! Ahubwo ni ugukenyera neza by’Ababyeyi b’i Rwanda!! Niba ujya ubibona se, imikenyero bayambara bate cg se bayambaza iki??!!

    • ariko! imikenyero bayambaza iki? umushumi!!!! nagapira kajyanye nuko uteye, ubu se umwana wibiro 5 azakenyerera kugasengeri nawe wibiro 100 uti nacitswe!! hoyaaaa!!!!!

      kwiganana bibi!
      reba ibikubereye!!!

      • ushatse no kwigana wapfa kwigana abo mu teye kimwe!!

        ndabyunva ibyo ushaka kuvuga abantu bose mu rwanda bihaye ngo gukenyerera ku dusengeri bigezweho, ariko rero uruhu rwose ntirubera imbwa!!

  • AHO HANTU. NJYE MBONA N UBURINGANIRE BWAGAHEREYE MUCYUBAHIRO. MPORA MBIVUGA IGIHE CYOSE NZUMVA KO NGOMBA KUGURA IKINTU KUKO KIRIHO UMUGORE WAMBAYE UBUSA UBURINGANIRE NTIBUZASHOBOKA. IGIHE BASHIKI BACU BACYAMABARA UBUSA NGO NI UBURENGANZIRA CG IBIGEZWEHO UBURINGANIRE NTIBUZASHOBOKA

    KWEREKANISHA UBURINGANIRE IMIBARE Y ABABONYE AKAZI NTACYO BIVUZE KURI CONCEPT. UBANZE UREBE KO BATAMAZE NO KURINGANIRA MUKWICANA. MUKOSORE IGITEKEREZO CYA GENDER

  • Ndabasuhuje mwese abambanjirije kwandika.Ariko nagirango mbabwire ko ibiri mumutwe ntaho bihuriye nokumubiri,simbona icyo muvuga kibi uyu mumama yambaye? ese ni umukenyero,ni agapira ni umwitero?imyenda se ijyanye numubiri we niyihe? none se murashaka ko agira umubiri wumwana wimyaka 15ans?ntago nzi imyakaye ariko njye ndabona yambaye neza kandi anaberewe.Abanyarwanda tujye tureka guse banya ,kuko niba muvuga ko tugomba kwambara nkabakera muriki kinyejana tugezemo !!byazatuma abagabo bikigihe batagira icyo bageraho .nushaka kumenya uko bambaraga ubishake urabibona anyuma uhitiremo bashiki bawe niba ariko bagomba kwambara.

Comments are closed.

en_USEnglish