Abagize Taff Gang barahiye ko batatandukanye
Muri iyi minsi byavugwaga ko itsinda rikora muzika rya Tuff Gang ritameranye neza, ndetse ko riri mu marembera. Umuseke.com waganiriye n’abagize iri tsinda bose aribo; Jay polly,Green P,Bull Dog na Fireman barahora ko ibibavugwaho ntaho bihuriye n’ukuri.
Jay Poly ati: “ Gutandukana kwacu biragoye, urebye turi abavandimwe, ntitwahujwe na Muzika gusa, turi abavandimwe. Abanditse biriya bagirango bace ibintu gusa”
Bull Dog ati: “ Bashimishwa no kuvuga ko hari ikibi cyabaye, ntibashimishwa no kuvuga ko ubu hari indirimbo ebyiri twasohoye nka Tuff Gang, imwe yitwa ‘ikizibiti’ indi yitwa ‘amaganya’, ntizavuzwe ahubwo bavuze ko twatandukanye. Hari ibinyamakuru bishaka gukora inkuru kugirango abantu basome gusa ariko nta shingiro. Tuff Gang turacyari kumwe”
Fireman ati: “ Iriya ni Virus, itangira ari akantu gato igakura buhoro buhoro ikaba ikintu kinini, uwashatse kuyizamura ariko yaribeshye, Tuff Gang turi kumwe ibihe byose.”
Green P we ati: “ twe turi Tuff, bivuze ko dukomeye, ahubwo abashaka ko dutana batwitege, turakura umunsi ku munsi kandi turi abavandimwe mbere ya byose. Muri Guma Guma ubu barimo Jay na Dog nonese ko tuza kubafasha? Ni uko dufitanye ubumwe, bavuze ko twatandukanye, none nimuturebe turi kumwe rero mureke abandika impuha”.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
mureke aba basore batere imbere kuko ibyo bakora babifitemo impano n’ubusizi…abashaka kubacaa intege mubirengagize basore banjye
tuff gangz ibyo bakora barabizi bose nabantu bize ntanjiji yogushuka irimo mubareke bakore imana ibari inyuma
tuff ni people semwiza bibreo bikinjyiye abarwanye erega izo virus zirikubarwanya zizavamo
kabisa taff muraba mbere courage..
tuff ni abambere birashimishije kubona bakiri kumwe mutere imbere courage mwirimde amakimbirane
yeah courage mugomeze mutere imbereeeee
dore ibintu byambabaza mu buzima ni ukubona tuff batandukanye kuko ukuntu mbakunda iyo barihamwe biranezaza kdi message yabo mu ndirimbo nkayiha agaciro!
Tuff ni iya mbere hose, Yewe ahubwo n abakunda izindi njyana baze babatizwe mu njyana y umujinya yuje ubutumwa n impanuro bitaboneka ahandi!!!!!!!!!
Big up !!!!!!!
Njye numvise imvugo bakoresheje bisobanura,numva nabasaba kuyikoramo indirimbo yubutumwa kubashaka kubatandukanya.pease the bros!!
Iri kinamico nibo barikinnye kugirango bavugwe cyane mu binyamakuru, barusheho kumenyekana. Turabimenyereye. Ntibazongere kujijisha abantu. Turabakunda nanjye mbifurije gutera imbere bari hamwe
ndabemera.tuu.mubuzima.baranyubaka
so,ababana barabizi kandi narose babaye aba star kuvamu rda no hanze yarwo.imana ibahe umugisha.TIRABAKUNDA PEACE.
nimwe mwankundishije old school gutana kwanyu byandemamo icyuho undi muraperi atasiba
old school 4ever
kuri irijoro Jay Polly yamennye ijisho umufana we kuko yifuzaga kumukoraho akaba yarimennye akoresheje miclophone bikaba byabereye Ruhengeli mu kabali kitwa Texas birababaje rero umuntu nka Jay polly kubona agize umuntu ikimuga amuziza kumukoraho
gusa byo ninabyiza kuraje basore.ari ngo ivuzi vuzi ryo rihoraho uvuka bavuga ugakura bavuga ndetse ngo uzarinda unapfa bavuga.byo rero bye kubaca intege.
always taff gang in problems aaaaaaaaah???
Comments are closed.