Digiqole ad

Nyabihu: Ingo 329 zo kure mu cyaro zirishimira amashanyarazi zagejejweho

Mu karere ka Nyabihu ingo zo mu cyaro zari zitarabona amashanyarazi iwabo mu cyaro ubu zirishimira gucana munzu zikoze ku rukuta no gutangira imishinga ikoresha amashanyarazi kuko ari kugenda abageraho.

i Nyabihu mu cyaro barishimira amashanyarazi
i Nyabihu mu cyaro barishimira amashanyarazi

Mu mirenge nka Shyira, Kabatwa,Kintobo na Muringa n’ubwo ngo imiterere yaho y’imisozi ihanitse itorohereza igikorwa cyo kugeza amashanyarazi mu ngo z’abaturage bari hirya mu cyaro, Melchiade Dorisi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyabihu avuga ko kuva mu mpera za 2011 kugeza ubu ahantu hashya (sites) 16 hari hagenewe gucanirwa ubu umuriro wabagezeho.

Uretse izi ‘sites’ 16 izindi ngo zigera kuri 329 zo mu byaro by’iriya mirenge zabonye amashanyarazi. Dorisi Melchiade avuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo n’amazi abagereho n’ubwo imiterere yaho itoroshye.

Abaturage bari kugezwaho amashanyarazi mu cyaro bavuga ko imibereho yabo igiye guhindurwa no kubona amashanyari kuko atuma bafunguka mu mitwe bagatekereza ibyo bagiye kuyabyazamo bitari kumurika munzu zabo gusa.

Kugeza amashanyarazi mu byaro ni gahunda y’ikigo kibishinzwe cya EWSA, n’ubwo ariko biri gukorwa, hari hamwe na hamwe abaturage binubira uko bikorwa nko mu mirenge ya Mukingo na Gasoro mu tugali nka Cyerezo mu karere ka Nyanza abaturage bagaya cyane ko bashingiwe amapoto(poteaux) ariko ngo akaba agiye kugwa kubera igihe kinini gishize ayo mashanyarazi atabageraho.

Ibice by'icyaro bya Nyabihu biri kugezwamo amashanyarazi
Ibice by'icyaro bya Nyabihu biri kugezwamo amashanyarazi

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ibyo nibyiza,ariko kuva igifite abayobozi badafatika/amafuti;ntacyo bazageraho.sindabona akarere kananiza ba rwiyemezamirimo nka nyabihu.kubona sous couver yaho,keretse uruwo muri za famille.njye narumiwe.

  • wibeshera akarereka NYABIHU ahubwo mwebwe mukora nabi bigatuma mutizerwa nkarwiyemeza mirimo rero iyo ukozeneza ukubahiriza amasezerano nawe urizerwa ahubwo,reka nibarize ahitwa mumukaka murivunga hageze amashanyarazi?kintobo se ahitwa ryinyo hageze amashanyarazi? ,muri MURINGASE ahitwa gakamba haramashanyarazi?nukuri muyobozi waNYABIHU ahohantu hosenkubajije nibahari ibyobikorwa remezo mumihigo uzabuwambere rwose!

  • Ni byiza ko amashanyarazi akwizwa mu giturage ariko ntibyumvikana uburyo amashanyarazi agera Kabatwa mu gihe aho ava nka Bigogwe, ahabwa gusa abaturiye umuhanda munini aho insinga zica hatarengeje 30m naho umuturage uri hirya y’izo metero akaba atemerewe amerewe umuriro. Hari abaturage bagewe ibikorwa by’iterambere kurusha abandi?

  • umva wabeshye umurenge wa shyira ntugira amashanyarazi

Comments are closed.

en_USEnglish