Month: <span>April 2012</span>

“Ni njye wigishije RIHANNA kurasa” Jackie Carrizosa

Muri film nshya igiye gusohoka yitwa “Battleship”, umuhanzikazi Rihanna azaba ari mu bakinnyi b’imena b’iyi film, akaba yarabanje kwigishwa kurasa bitewe n’uko iyi film izagaragaramo kurasana hakoreshejwe imbunda. Jackie Carrizosa, umukobwa wahoze ari umusirikare w’amerika niwe wahawe akazi ko kwigisha Rihanna gukoresha imbunda no gutuma amenyera kuyikoresha. Jackie w’imyaka 22 yonyine, yahoze ariwe mukobwa wenyine […]Irambuye

Somalia: Umugore yiturikirijeho igisasu ahitana abakuru ba siporo mu gihugu

04 Mata – Umugore ukiri muto wari wihambiriyeho ibisasu yabyiturikirijeho kuri uyu wa gatatu mu birori byaberaga munzu mberabyombi i Mogadishu ahitana abantu umunani barimo ushinzwe umupira w’amaguru muri iki gihugu ndetse n’umukuru wa komite olimpiki. Uyu mugore yaturikije ibisasu yari yiziritseho, ubwo Ministre w’intebe w’iki gihugu Abdiweli Mohamed Ali yari imbere abwira ijambo abagera […]Irambuye

Ku myaka 80 yagushije indege neza umugabo we yapfuye

Umukecuru w’umunyamerika w’imyaka 80 udafite ubumenyi buhagije mu gutwara indege kuwa kabiri tariki 03 Mata yabashije kumanura indege neza ayigeza ku butaka muri Leta ya Wisconsin,US, nyuma y’uko umugabo wari uyitwaye apfiriye muri iyi ndege iri mu kirere. Helen Collins ntiyagize igihunga mu gihe yamanuraga iyi ndege ku kibuga cyitwa Cherryland Airport, nubwo yabonaga ko […]Irambuye

Khizz yajyanye igikombe cya SALAX mu nshuti ngo zikishimire

Uyu musore uherutse kwegukana Salax Award nka Best New Artist (2011), igikombe yabonye, kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mata ku mugoroba yakijyanye mu nshuti ze z’i Muhanga ngo bakishimire. Khizz (Kizito) iwabo ni muri uyu mujyi wa Muhanga ahitwa ‘mu cyakabiri’ ari naho umuryango we utuye, ubu we akaba aba i Nyamirambo mu mujyi […]Irambuye

Mourinho yemera ko ashobora gusubira muri Inter Milan

Jose Felix Mourinho ubu ubarizwa mw’ikipe ya Real Madrid, yatangaje ko ashobora kuzasubira mu ikipe ya Inter de  Milan yahozemo mbere yo kuza muri Espagne muri Real Madrid. Inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu cy’Ubutaliyani cyitwa “colliera della sela” kivuga ko Mourinho yivugiye ko akunda cyane ikipe ya Inter Milan, ndetse ko i Milan ni […]Irambuye

Muragijimana yatawe muri yombi azira kuvuga amagambo y’ironda moko

Mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki 4 Mata 2012, mu masaha ya saa tatu ni bwo umusore witwa Muragijimana Claude utuye mu kagari ka Rwezamenyo Umurenge wa Nyamirambo, umudugudu w’Abatarushwa  yagejejwe ku biro bya polisi biri i Nyamirambo na bamwe mu baturanyi be yari yabujije umutekano kubera amagambo y’ivanguramoko. Muragijimana wagaragaraga nk’uwasomye ku gatama, arazira […]Irambuye

Abakorera mu isoko rishya rya Nyarugenge basabwe guhagarara

Umujyi wa Kigali wasabye ko abari gukorera mu isoko rishya rya Nyarugenge baba bahagaritse imirimo yabo mu gihe cyose batarabona uburenganzira bwo gukoreramo (Permis d’occupation). Nkuko twabitangarijwe n’ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali, Bruno Rangira, nyuma y’igenzura ryakozwe n’umujyi, basanze iyi nyubako itararangira neza hari ibigishyirwamo, nyamara ngo bamwe bo batangiye gucururizamo. “Mu rwego rwo […]Irambuye

Ese inzu za 1$ Campaign zigeze he zubakwa?

Ikiciro cya mbere cy’umushinga One Dollar Campaign kizaba kigizwe n’inyubako 2 inzu y’amagorofa 4 n’inzu yo hasi izaba ari icumbi (hostel) ndetse n’inzu igizwe n’ikirongozi (salle) yo kuriramo  ifatanye n’igikoni, aho inyubako zigeze abari kubaka bemeza ko muri Gicurasi zishobora kuba zarangiye. Ubwo umunyamakuru w’UM– USEKE.COM yajyaga aho ziri kubabakwa mu murenge wa Kinyinya akagari […]Irambuye

Kacyiru: Igorofa ishaje yagwiriye abafundi 1 niwe witabye Imana (updated)

Updates: 04 Mata –  Kuri uyu wa gatatu nibwo Polisi yatangaje ko imirimo y’ubutabazi kuri iyi nyubako yaguye bari kuyisenya yarangiye, umuntu umwe ni we wahitanywe n’iyi mpanuka, abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro by’umwami Faycal. Mu murenge wa Kacyiru imbere ya Hotel Umubano inzu ya Etage yari ishaje, yagwiriye abafundi bataramenyekana neza umubare bari mu […]Irambuye

en_USEnglish