Digiqole ad

Abakorera mu isoko rishya rya Nyarugenge basabwe guhagarara

Umujyi wa Kigali wasabye ko abari gukorera mu isoko rishya rya Nyarugenge baba bahagaritse imirimo yabo mu gihe cyose batarabona uburenganzira bwo gukoreramo (Permis d’occupation).

Abacururizagamo babaye bahagaritswe/ photo Hatangimana A
Abacururizagamo babaye bahagaritswe/ photo Hatangimana A

Nkuko twabitangarijwe n’ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali, Bruno Rangira, nyuma y’igenzura ryakozwe n’umujyi, basanze iyi nyubako itararangira neza hari ibigishyirwamo, nyamara ngo bamwe bo batangiye gucururizamo.

Mu rwego rwo kwirinda ikitagenda neza gitewe n’uko iyi nyubako itaruzura neza, twasabye ba nyiri iyi nzu kuba bahagaritse ibikorwa byo gucururizamo, bakabanza kandi bakabona Permis d’occupation” Bruno Rangira

Iri soko rishya rya kijyambere ryubatswe n’urugaga rw’ abashoramari bo mu Mujyi wa Kigali (Kigali Investment Company – KIC), ari narwo rukodesha abari bari kurikoreramo nirwo rwasabwe kubahagarika, ndetse bigakorwa mu gihe cya vuba.

Umwe mu baricururizagamo utashatse ko twandika amazina ye, yabwiye UM– USEKE.COM ati: “Iki ni icyemezo kidutunguye, kuko kuva mu ntangiriro z’uku kwezi gushize (Werurwe) twari twaratangiye gucuruza abantu bamaze kuhamenyera, ubu se biragenda bite? Turajya he?

Uyu mucuruzi ariko akaba yemera ko koko iyi nyubako bakoreramo itari yuzura neza kuko ngo muri etages nyinshi hakiri imirimo yo kunoza inyubako igikorerwamo.

Tubajije Bruno Rangira wo mu mujyi wa Kigali impamvu baretse abacuruzi bagatangira gucururiza muri iyi nyubako nta mpushya babifitiye, yavuze ko nta gihe kinini baramara bacururizamo, ko babonaga abantu bashyiramo ibintu bakagirango ni ukwitegura gutangira ariko nyuma y’igihe gito batangira no gucuruza.

Bruno Rangira ati: “ Twahise twohereza abagenzuzi ngo barebe niba inzu yakomeza gucururizwamo, bemeza ko bidakwiye kuko itaruzura neza, ariko kandi ko bikwiye ko ucururizamo ahabwa impapuro zibimwemerera mu rwego rwo kwirinda akajagari

Abacururiza hasi (kuri niveau ya mbere) bacuruza imboga n’ibindi biribwa, nibo gusa bahawe igihe gito cyo kubanza kumara ububiko (stock) bwabo, maze nabo bagahagarara nkuko byemezwa na Bruno Rangira.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umushoramari Paul Karangwa, uhagarariye KIC (Kigali Investment Company) ba nyiri iri soko, yari yatangarije izuba rirashe ko iri soko rizaba ryuzuye neza neza tariki ya 15 Werurwe 2012, kubera ko hari utuntu bari bakirimo kunoza gusa n’ubu utwo tuntu turacyari kunozwa.

Iri soko rya kijyambere, rizuzura neza ritwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati ya Miliyari icyenda n’icumi z’amanyarwanda.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Prudence est mère de sécurité! kandi iyihuse ibyara ibihumye… ni byiza gushishoza bituma wirinda ingaruka!

  • Umujyi ukoze neza nagiyemo mbaza aho toilette ziri bati ntiziratangira gukora kandi abantu barimo bacuruza
    Amategeko agomba kubahirizwa kuko niyo atwereka inzira yo kunyuramo itugeza ku majyambere

  • Ese ni kubera iki Umujyi wabaretse bakaza kuhakorera uzi neza ko utaruzuza ibisabwa byose, tekereza nk’uwo wabuze na toilet koko?ni imikorere mibi. Ubu se barajya he se?ni babareke ahubwo bihutishe kuzuza ibibuze kabisa, abantu ntibakajye bifuriza inabi abandi kandi aribo nyirabayazana

  • Twekurenganya anbakoreraga muririsoko, nimbinu mbigaragara ko umbuyombozi mbwu mugi wa Kigali bufata imbwemezo mbutambajekugyinama SO nimbareke kusebya gahunda yu mugi.

  • KIC igomba guha impozamarira abacurizaga muri iri soko kuko yakiriye amafaranga yabo, babemerera gutangira kandi bazi neza ko nta permis d’occupation bari babona. Kucengacengana bikwiye gucika, umuntu wese akajya abanza kureba niba afite ibyangombwa aho kugira ngo barenganye ushaka ko amategeko yubahirizwa. Nguko uko umuntu yubaka nta byangombwa afite, bamusenyera bagatangira ngo ubundi yubatse bareba he ?

  • Ahubwo se ko nabonye nta parking ihari, imodoka zizahagarara he ?

  • nyamara ibi byemezo bisigaye bifatwa binyiterera ubwoba ….. sinzi niba President aba abizi ariko, biramuvangira kandi biri gutuma abanyarwanda bagenda batakariza icyizere iyi leta …. hakwiye better consultation mbere y’uko icyemezo gifatwa kandi hakenewe communication itomoye….

Comments are closed.

en_USEnglish