Digiqole ad

Abagore 10 b’ijambo n'imbaraga mu batuye Isi

Kuri uyu munsi Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, aba bagore 10 bari mu bafite ijambo ryumvwa kandi rikemerwa n’imbaga y’abatuye ibihugu byabo n’abatuye Isi.

1. Sonia Gandhi

Gandhi Sonia
Gandhi Sonia

Sonia Gandhi, si umuhinde kavukire. Ariko ubu umubare munini w’abahinde bamutega amatwi. Ni umutaliyanikazi wavutse yitwa Antonia Maino. Umugabo we Ravij Gandhi yari umuhungu mukuru wa Indira Ghandi, bahuriye mu Ubwongereza ari abanyeshuri. Nyuma yo gushyingiranwa mu 1968, batahanye mu Ubuhinde, umugabo we aza kuba Ministre w’Intebe asimbuye Nyina Indira mu 1984.

Sonia yabonye ubwenegihugu bw’Ubuhinde mu 1983, ntiyigeze ajya muri politiki kugeza ku iyicwa ry’umufasha we mu 1991.

Abisabwe na benshi cyane, yayoboye ishyaka ry’umugabo we. Mu 2004 yatsinze amatora ku bwiganze yo kuba Ministre w’Intebe, ariko aza kwanga uyu mwanya, nyuma yo kumucunaguza ko ari umutaliyani atari umuhinde. Ariko ntibimubuza ko uyu munsi ari mu bambere bavuga rikijyana mu Ubuhinde.

2. Angela Merkel 

Angela Merkel
Angela Merkel

Tariki 22 Ugushyingo 2005 ni itariki itazibagirana mu mateka y’Ubudage. Bwambere mu mateka y’iki gihugu, umugore yatorewe umwanya ukomye kurusha indi (chancelière). Angela Merkel wavukiye i Hambourg, ibi byamugize igihangange, bimuha kandi ijambo mu Uburayi n’Isi muri rusange.

Ubusanzwe ni umunyabugenge (Physique), imibare ivuga ko 64% by’abadage bamufitiye ikizere. Ntawundi wagiye ku mwanya we wizewe mu Ubudage gutya. Yamaze imyaka irenga ine ariwe mugore ukomeye kurusha abandi ku isi ku rutonde rwa Forbes.

3. Ingrid Betancourt 

Ingrid Betencourt
Ingrid Betencourt

Betancourt ni umunyapolitiki wavukiye muri Colombia agakurira mu Ubufaransa. Yamenyekanye ku Isi yose nyuma yo kumara imyaka 6 mu ishyamba ahatazwi kuva mu 2002, yaratwawe n’inyeshyamba za FARC (Forces armées révolutionnaires de Colombie) ubwo yiyamamarizaga kuyobora Colombia.

Uyu mugore warekuwe mu 2008, mbere yari intumwa ya rubanda mu Nteko ya Colombia, yarashinze ishyaka yise Oxigeno Verde.

Nyuma y’uko ifatwa rye n’irekurwa rye bivuzwe cyane mu bitangazamakuru byoroheje n’ibikomeye ku Isi, ubu nawe afite ijambo mu Uburayi na Amerika y’epfo nk’umugore uzi icyo kuba ingwate imyaka itandatu bivuze.

4. Christine Lagarde

Christine Lagarde
Christine Lagarde

Ataranayobora ikigega cy’Imari ku Isi FMI, yatumirwaga nk’umuhanga mu bukungu mu nama zo kwiga ku ihungabana ry’ubukungu ku Isi.

Lagarde wasimbuye Dominique Strauss-Kahn muri Kanama 2011, yabanje kunyura muri byinshi, umwunganizi mu nkiko z’ubucuruzi, mu buhinzi mbere yo kwinjira muri politiki nka Ministre wungirije na Ministre w’Ubukungu nyuma.

Magingo aya ni umugore ufite ijambo rinini ku bukungu bw’Isi, nk’umuyobozi mukuru wa FMI.

5. Dilma Roussef  ‘Ndabaga’ muri Brésil

Dirma Roussef
Dilma Roussef

Azwi cyane nka ‘NDABAGA’ muri Brazil, mu guhirika igitugu cy’ubuyobozi bw’ingabo mu ntambara ya 1964-1985, yari umukobwa w’imyaka 20. Yafashe imbunda ajyana n’abandi , barimo President yasimbuye Luiz Inacio Lula da Silva, ku rugamba. Mu myaka y’1970 yarafashwe akorerwa iyica rubozo ndetse afungwa imyaka 3.

Nyuma yo gutsinda urugamba, yagiye ajya mu myanya itandukanye mu buyobozi bwa Brazil. Amaze gutorwa kuba President, yahinduye isura na ‘chirurgie esthétique’ kugirango asibanganye inkovu yatewe n’intambara, anareka amadarubindi manini cyane yambaraga, ku bw’amahirwe akomeye mu 2009 yakize indwara ya Cancer.

Uyu muyobozi w’igihugu kinini muri America y’epfo, akunzwe cyane na benshi cyane muri miliyoni 192 zituye Brazil.

6. Michelle Obama 

Michelle Obama
Michelle Obama

Ntasigana n’umugabo we uri mu bambere bakomeye ku Isi. Ku myaka 46, Michelle yabaye umugore wa mbere wirabura w’umukuru wa USA.  Si ukumenya amabanga y’urugo gusa, ni umugore warangije muri Kaminuza ya Harvard iri mu za mbere ku Isi.

Ni intyoza mu kuvuga, agaragara mu kurwanya umubyibuho ukabije muri Amerika, gufasha imiryango y’abasirikare baguye ku rugerero, gutera ibiti n’ibindi bikorwa bimuhuza na rubanda rumwiyumvamo cyane muri kiriya gihugu.

Mu 2010 yatowe na Forbes  nk’umugore uvuga rikijyana (influente) kurusha abandi ku Isi.

7. Ellen Johnson-Sirleaf 

Ellen Sirleaf
Ellen Sirleaf

Mu 2005, uyu mugore yahinduye amateka ya Africa.  President wa mbere w’igihugu cya Africa w’umugore. Liberia.

Johnson-Sirleaf yize ubuyobozi bw’abaturage muri Kaminuza ya Harvard nawe, mu gihugu cye, bamuhimba ‘umugore w’icyuma’ (Dame de Fer) kubera ibyemezo bikarishye.

Gusa mu myaka y’1980, yafunzwe inshuro ebyiri azira kurwanya amacakubiri mu gihugu cye. Ni umugore ubyaye kane.

8. Johanna Sigurdardottir 

Johanna Sigurdardottir
Johanna Sigurdardottir

Ku myaka 67, niwe ministre w’intebe wa mbere ku Isi ushyira kumugaragaro ko ahuza ibitsina n’abandi bagore (Lesibienne).

Ni Ministre w’Intebe wa Islande kuva mu 2009. Ni umuhanga mu bukungu, ndetse yagize uruhare runini mu kuzahura ubukungu bw’iki gihugu mu gihe bwari butengamaye.

Johanna wigeze kuba umu “hôtesse de l’air” arakunzwe cyane mu gihugu cye no mu burayi kuri benshi bazi ko adahishira na kimwe, yaba ikitagenda muri politiki, yaba ndetse n’ibye bimureba.

Nubwo abyaye kabiri ku mugabo wa kera, mu 2009 yashakanye ku mugaragaro n’umugore mugenzi we, aca agahigo ku kuba Ministre w’Intebe weruye agashyingiranwa n’uwo bahuje igitsina.

9. Hillary Clinton

Hilary Clinton
Hilary Clinton

Umufasha w’umukuru w’igihugu, Senateri, candidat ku buyobozi bwa USA, umunyamabanga wa Leta ya America ubu n’indi myanya yagiye abaho mu myaka 20 ishize, bimugira ikirangirire ku Isi.

Yize muri Kaminuza ya Yale, yinjiye bwa mbere muri Presidence we n’umugabo we Bill mu 1993 agitorwa kuyobora USA.  Nubwo umugabo we yemeye ko yamuciye inyuma muri “Affaire Monica Lewinsky” wimenyerezaga umwuga muri Maison Blanche, Hilary yagumye kuba inyuma y’umugabo we.

Uyu mugore wabyaye rimwe mu 1980, umukobwa witwa Chelsea, ibigwi bye bituma ari inking ikomeye muri politiki ya America n’ubwo adakunzwe cyane hanze muri rubanda.

10. Cristina Kirchner 

Cristina Kirchner
Cristina Kirchner

Yateye ikirenge mu cy’umugabo we, ubu nawe ayoboye Argentine kuva mu 2007 asimbuye umugabo we Nestor wari umaze kwicwa n’umutima.

Yabaye depite, aba n’umusenateri watumwe n’umujyi wa Buenos Aires.  Mu mpera z’ukuboza 2011 yamenyeshejwe inkuru mbi ko afite Cancer mu muhogo.

Uyu mugore ubyaye kabiri  arakunzwe cyane mu gihugu cye, ndetse yubashywe cyane muri poliki ya Amerika y’epfo yose.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • WOMAN IS EVIL !
    [Zech. 5:7]
    The leaden cover was lifted, there was a woman sitting, and he (the angel) said: this is wickedness.

  • @ Murokore

    Sha, aho ushorewe n’amarangamutima yawe cg se ibikomere watewe n’umugore. Otherwise all women are not evil.

  • MUZADUSHYIRIREHO N’ABADAMU BAKOMEYE MURI AFRIKA

  • NATWE Jennette Kagame wacu ntiyoroshye kuko yateje imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa kuburyo bugaragarira ushaka kubibona wese ahubwo Imana ikomeze imwongerere

  • n’abandi baracyaza gusa nyakubahwa jeanete kagame akwiye kujyamo she is the famous one mubanyafrica

  • Madame Johanna
    Juste pour lui dire que Jesus l’aime,Il a
    donné sa vie pour l’humanité,Dis-la que
    Jesus l’aime,c’est vrai un bon travail mais quoi,Dieu où?Notre créateur mérite
    bcq,Que Dieu nous aide au nom de Jesus.

  • ese kuba uhuza igitsina nuwo muhuje
    byakugira igihangange?Bantu bacu hano i rwanda ndetse na africa muri rusange muramenye ntimubyumve gutyo?Satan yaratwinjiriye pe

  • please, muza dushyirireho abadau bakomeye mu Rwanda. thx

Comments are closed.

en_USEnglish