Digiqole ad

Urutonde rushya rw’abaherwe ku Isi rwa Werurwe 2012

Abaherwe b’Isi bakomejeumukino wo guhatana mu butunzi. Tariki 6 Werurwe hasohowe uburyo ubu 20 bambere bahezwe n’imali ku isi bakurikirana.

Barahatanira kugwiza umutungo
Barahatanira kugwiza umutungo

Nyuma y’aho Umunyamerika Bill Gates yamaze igihe yarihariye umwanya wo gukungahara kurusha undi muntu kuri uyu mubumbe, Umunyamegisike Carlos Slim Helu akomeje kumurusha inoti.

Bloomberg ibivuga ko ubukungu bw’abaherwe 20 bakize cyane ku isi bungana na miliyaridi 676,8 z’Amadolari y’Amerika.

Lata zunze ubumwe z’Amerika zifite umubare munini w’abaherwe dore ko muri 20 ba mbere, USA y’igihangange ku isi ifitemo abenegihugu 9 bose. Hafi 1/2  cy’abambere bose.

Ku rutonde rushya umunya Mexique ukuriye isosiyeti y’ibijyanye n’itumanaho, Carlos Slim Helu aza imbere y’abandi  n’akayabo ka miliyaridi 68,5 z’amadolari y’Amerika.

Umuyobozi w’uruganda rwa Microsoft rukora ibijyanye n’ikorana buhanga rya mudasobwa Bill Gates aza ku mwanya wa 2 n’akayabo ka miliyaridi 62,4.

Umwanya wa 3 ufitwe n’umuherwe wo muri Amerika uyobora ikigo gihuriwemo n’ibigo byinshi by’imari ku rwego mpuzamahanga kitwa Berkshire Hathaway kiba ahitwa Omaha muri Leta ya Nebraska, USA,  yitwa Warren Buffett n’akayabo ka miliyaridi 43,8 z’amadolari.

Carlos Slim Helu, umugabo uhiga abandi ubu ku Isi mu butunzi
Carlos Slim Helu, umugabo uhiga abandi ubu ku Isi mu butunzi

Abandi Bloomberg Billionnaires Index, ibakurikiranya itya:

(4) Ingvar Kamprad $41.8billion SWE

(5) Bernard Arnault $ 41.2 billion FRA

(6) Lawrence Joseph Ellison $ 37.9 billion USA

(7) Amancio Ortega Gaona $ 37.7 billion SPN

(8) Charles De Ganahl Koch $ 33.5 billion USA

(9) David Hamilton Koch $ 33.5 billion USA

(10) Eike Fuhrken Batista $ 29.2 billion BRA

(11) Mukesh D. Ambani $ 25.6 billion IND

(12) Christy R. Walton $ 24.8 billion USA

(13) Li Ka-Shing $ 24.7 billion CHN

(14) Sheldon Gary Adelson $ 24.3 billion USA

(15) Stefan Persson  $ 23.9 billion     SWE

(16) Jim C. Walton $ 23.3 billion USA

(17) Samuel Robson Walton $ 22.9 billion USA

(18) Michele Ferrero $ 22.5 billion ITA

(19) Alice L. Walton $ 22.3 billion USA

(20) David K.R. Thomson $ 22.3 billion CAN

HATANGIMANA Ange Eric           
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Aba ni abazwi kuko bakora comptabilité izwi n’ibiro by’imisoro!!! Nyamara ngo hari abafite arenze aya batanazwi.

    • byo ngo hari abafite arenze ay’aba, gusa bo bakunze gushyira imitungoi yabo mu mitungo itimuikanwa, aho Umwamikazi w’ubwongereza (Queen ElizabethII) ashobora kuba aza mu bambere, gusa bivugwa ko umuherwe wa gatatu ku isi ari umunyafurika ngo aho yaba afite umutungo ubarirwa muri 400 billions USD

  • NTI BANDUSHA UBUKIRE CYANE KUKO NANJYE AYANJYE ARANTUZE DI. NIBAJYANE. HAHAHAHAHA

  • Ko ntibonamo se? Uru rutonde ntirwuzuye.

  • ewana rwose nanjye banyibagiwe.baje nkabereka uburyo account number yanjye ihora imbwira ngo battery low please reacharge your account

  • Ntimugire ikibazo kuko muri 2050 nzabazamo nk’umunyarwanda wa mbere…. don’t worry kabsa

  • Mushyiremo na Rujugiro

  • Barahari benshi,batazwi,none se BOSS w’uruganda rwa APPLE atarapfa hari uwari uzi umutungo we?ariko yaratabarutse basanga yari umuherwe mu bandi.

  • Ndaje mboneke muri urworutonde after 300 years

  • Mbese ntabwo mwari mwamenya umuherwe wa mbere ku isi? Uwa mbere nzi neza ni Imana. Uwa kabiri ni jye ufite amahoro yo mu mutima. Naho abo bafite inoti mu byukuri mwasanga barara badasinziriye!! NGEWE NDABARUTA ..,mubitekerezeho!!

  • Hari abandi mutazi.Abacuruza ibiyobyabwenge.(drug trafficking)Ni abaherwe n’uko bakora umurimo utemewe

  • Munyitege nange Di.
    Mumenyeko haricyo Uwiteka yamvuzeho turi i Kadeshi y’i Burnea.

  • Imana ibane nabo,bibuke ko somaria abantu batikizwa n’inzara!!!!baherewe ubuntu batangire ubundi!ndabasabye muzatondeke nabo mu Rwanda!!!!peace forever.

  • Ese ababireba bazadukoreye n’urutonde rw’Abanyarwanda uko nabo barushanwa muri cash?

  • Ntibazi umugabo witwa KABILA KABANGE Joseph abakubita cout ya 5 milliard des dollars americain

  • Ese ko ari abagabo gusa,abagore bo nta gafaranga bagira,muzadushakire n’abagore 20 bahiga abandi mu mitungo.

  • nonese ko mutashyizemo Rujugiro

  • muzadushakire n’urwa ba president b’ibihugu muri africa

  • nukuvuga muri africa nta mukire uhaba.

  • mwavuze abkire kwisi ko namunyafurka urimo/ntamukire uba muri afirca cg ntago africa ari ku isi ?

  • Na Kagame muri aba yajyamo

  • [MARKED AS SPAM BY ANTISPAM BEE | Spam IP]
    abo bandi hakenewe amafoto yabo

Comments are closed.

en_USEnglish