Month: <span>March 2012</span>

Mugore menya bimwe mu bintu byoroheje abagabo bakunda

Ubusanzwe abagabo muri kamere yabo ntibakunda ibintu byiraha, ndetse ahanini usanga banashimishwa n’utuntu duto cyane, usanga akenshi tunagoye kutumenya, ariko urubuga rwa internet yourtango.com ruvugako hari ibintu 10 byoroheje abagabo bakunda kandi bakanezezwa nabyo. Dore 7 muri byo ni ibi bikurikira: 1. Kwitabwaho no kugaragarizwa urukundo Abagabo ngo bishimira kandi bagakunda abagore babitaho bakanabagaragariza urukundo […]Irambuye

Menya amakosa akorwa n’abasore ndetse bigatuma abakobwa babihirwa n’urukundo

Usanga mu rukundo habamo amakosa amwe n’amwe, ashobora gukorwa n’umwe mu bakundana, yaba umukobwa cyangwa se umuhungu ariko ngo hari amwe mu makosa afatwa nk’atihanganirwa n’abakobwa mu rukundo kuko ngo atuma bumva babihiwe ndetse bamwe muri bo bakaba banafata umwanzuro wo kubivamo burundu, nk’uko tubikesha urubuga rwa internet lovepanky.com. Ayo makosa reo ni aya akurikira: […]Irambuye

MINAGRI yamuritse igitabo kiromo gahunda zo guteza imbere uburinganire.

Kuri uyu 13 Werurwe 2012 kuri Hotel Umubano Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) yashize ahagaragra igitabo gikubiyemo gahunda yihaye zo guteza imbere gahunda y’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, mu rwego rwo gushyigikira politiki ya leta y’u Rwanda yo guteza umugore imbere mu bice byose. Minisitiri Agnes Karibata yatangaje ko icyo gitabo kigamije kuyobora ibigo bishamikiye kuri iyi minisiteri […]Irambuye

Gakenke na Kamonyi nitwo turere twibasiwe n’ihohoterwa kurusha utundi.

Hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kumenya ikigereranyo cy’ihohoterwa mu turere tw’u Rwanda, uturere twa Kamonyi na Gakenye nitwo turangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina kurusha utundi twose mu gihugu. K’ubushakashatsi bwa kozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurisha mibare kubufatanye n’Umuryango w’abagabo uharanira uburinganire hagati y’umugabo n’umugore RWAMAREC, bwagaragaje ko ukarere twa Gakenke na Kamonyi […]Irambuye

Afghanistan: Umusirikare wa Amerika yishe abaturage 15 barimo abana 9

Umusirikare utaratangazwa amazina, mu gicuku cyo kuri iki cyumweru yarashe abaturage 15 barapfa akomeretsa n’abandi mu ntara ya Kandahr, nkuko byemejwe na NATO. Uyu musirikare ngo yavuye mu kigo abamo ahagana saa cyenda za mu gitondo (3 am kwisaha yaho) agana aho mu baturage. Abana icyenda nibo bahitanywe n’amasasu yarashe, mu bandi bapfuye haravugwamo abagore […]Irambuye

Nyamasheke: Arashinjwa gutera urushinge umugore akitaba Imana

Kuri station ya Police ya Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke hafungiye umugabo witwa Munyantore Aloys uregwa ubuvuzi bwa magendu. Arashinjwa gutera urushinge umugore witwa Ayonabonye Joséphine w’imyaka 50 y’amavuko  bikamuviramo kwitaba Imana.  Nyuma y’uru rupfu rwa Nyakwigendera Ayonabonye, abaturage bongeye gukangurirwa kwirinda ba Magendu ahubwo bakagana Ibigo Nderabuzima bibegereye ahari abaganga babyigiye. Nubwo ibyemezo bya […]Irambuye

Shampionat: Rayon Sport yanganyije na Police FC

Kuri icyu cyumweru tariki 11 Werurwe, Police FC yanganyije na Rayon Sport ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampionat y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru. ibi byongereye urujijo ku ikipe izegukana igikombe mu minsi 9 isigaye. Nyuma y’aho ikipe ya Police yari yatsinzwe ku munsi wa 14, gutsinda uyu mukino byari kuyisubiza umwanya yambuwe […]Irambuye

MINAGRI: ubujyanama ku buhinzi buhingira isoko n’imbuto nziza buri guhabwa

Kuruyu wa gatanu tariki 9/3/2012 I Nyamata mu karere ka Bugesera hatangijwe ku mugaragaro Porogaramu y’ubujyanama ku buhinzi buhingira isoko n’imbuto nziza (MASS). MASS (Market oriented advisory services and quality seeds programme). Ibikorwa byo gutangiza ku mugaragaro porogaramu y’ubujyanama ku buhinzi buhingira isoko n’imbuto nziza  byitabiriwe  n’umunyamabanga uhoraho muri  MINAGRI hamwe na Ambasaderi w’Ububirigi mu […]Irambuye

Dr Rwamasirabo niwe muyobozi mushya w’inama y’abaganga mu Rwanda

Ibi ni ibyavuye mu  matora yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 werurwe, amatora akaba yari ayo gusimbura komite icyuye igihe yari iyobowe na Dr Gakwaya. Inama nkuru y’abaganga (Rwanda medical council) ni ihuriro ry’abaganga bakorera ku butaka bwa repubulika y’u Rwanda. Ikaba itora komite nyobozi iba igizwe na Perezida,visi perezida, umubitsi, umunyamabanga,n’abajyanama 3. […]Irambuye

en_USEnglish