Nyuma y’imyaka 41 ishyamba kimeza rya Mukura ryagabanutseho hegitari 1400
Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza, buvuga ko ishyamba rya Mukura risigaranye Hegitari 1 600 kuri hegitari 3 000 ryari rifite mu 1970.
Ibyo bikaba byaratewe n’ibibazo binyuranye bishingiye cyane cyane ku bikorwa bya muntu bigenda birushaho kwiyongera.
Ishyamba rya Mukura ni rimwe mu mashymba ya kimeza manini aboneka mu Rwanda . riherereye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Turere twa Rutsiro na Ngororero, igice kinini cyaryo kikaba kiri mu Karere ka Rutsiro.
Kera ishyamba rya Mukura ryari rifatanye n’ishyamba rya Nyungwe , Gishwati ndetse n’ibirunga, bikaba byari bikoze ishyamba rinini ry’inzitane.
Nkuko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango ARECO-Rwanda Nziza, Mukakamari Dancilla avuga ko bimwe mu bibazo by’iri shyamba harimo: ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inturusu ziteye mu ishyamba, ibibazo by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa mu ishyamba n’ikibazo cyo kuba ishyamba nta burinzi rigira.
Dancilla Mukakamari avuga ko batangiye ibikorwa by’ubuvugizi ku bibazo by’ingutu byugarije ishyamba kimeza rya Mukura mu mwaka 2003, aho basanze iri shyamba ryugarijwe n’ibibazo twavuze ruguru.
Turamye Servilien ashinzwe amashyamba mu Karere ka Rutsiro avuga ko mu rwego rwo kuribungabunga bafatanya na Polisi, inzego za gisirikare, n’abaturage muri rusange mu rwego rwo guhashya abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,
Turamye yagize ati: ‘’ bamwe mu bafashwe barahanwe, baranaburanishwa, bamwe banaburanishirizwa hafi yaho icyaha cyabereye’’.
Turamye Servilien avuga ko ikindi kibazo bafite ari ikibazo cy’ibiti byatewemo kera, ubu bimaze gusaza, akaba avuga ko iyo ishyamba ari kimeza ntabindi biti byemewe ko byaterwamo atari ibiti bindi byimejeje mu ishyamba biba ari kimeza.
Akaba avuga ko kuri ubu Leta y’u Rwanda yahaye amasiteri 960 uruganda rw’icyi rwa Karongi azava ku biti by’inturusu zizatemwa muri iri shyamba, ibi akaba abona ko biri mu bizagabanya ibiti by’inturusu biri mu ishyamba kimeza. Aha akaba yaragize ati:” ishyamba kimeza ntabindi biti biryivangamo tnanibindi biti umuntu ashobora kuba yashyiramo kuko rigomba guhora ari kimeza”
Ku bushakashatsi bwakozwe n’impuguke Prof. Esron Munyenziza, Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda avuga ko igiteye inkeke ari uko abaturage ari bo baza ku isonga mu gutuma ingemwe ziterwa zidakura neza nk’uko babigaragaza mu bushakashatsi bwakozwe.
Prof. Esron akomeza avuga ko hari abahabwa ingemwe nyinshi ugereranyije n’ubutaka bafite bwo kuziteramo bikarenga ubushobozi bwabo bityo ingemwe zimwe zigaterwa by’umuhango gusa ntizibashe gukurikiranwa ngo zikure neza.
Nkuko twakomeje dusobanurirwa ibijyanye n’ibibazo ishyamba kimeza rya Mukura riteza hakaba harimo n’ikibazo cy’ishyamba rya kirumbi riri ku nkengero z’ishyamba rya Mukura.
Ikibazo cya Kirumbi ni uko abaturage bavuga ko Leta yanze kuribaha ngo barisarure kandi ari iryabo. Ikibazo bakaba barakigejeje ku nzego zose harimo na Minisiteri ariko nanubu amaso yabo akaba yaraheze mu kirere.
Muri raporo uwahoze ari Minisitiri w’intebe Tariki ya 7 Gicurasi 20110 nyuma y’urugendo yakoreye mu Karere ka Rustiro ku 3 Gicurasi 2010, bigaraga ko yari yemeye ko Akarere kazafatanya n’umushinga PAREF utera amashyamba muri ako gace, bakagirana amasezerano n’abaturage 74 bireba bagasarura amashyamba yabo hanyuma hakifashishwa umuganda haterwa ibindi biti.
Ku bijyanye n’iki kibazo tukaba twaregereye Nibayavuge Vianne uhagarariye ingo 74 zateye ishyamba riri ku makandara w’ishyamba rya Mukura , zifite paricelli 72 ziri kuri hegitari 21.
Avuga ko iri shyamba bariteye mu mwaka 1982, bakaba barishyize hamwe bakaritera, bakaba barahawe pariseri, nyuma y’intambara y’abacengezi babuzwa kwinjira mu ishyamba ryabo, akomeza avuga ko abacengezi bamaze kuvamo Leta yashyizemo abashinzwe kuririnda, ariko akarere kabemerera kujya barikorere kuri ubu icyo basaba Leta bakaba bayisaba ko barisarura nyuma bakishyira hamwe nanone bagateramo irindi.
Ku yandi mashyamba aherereye muri ako karere itangazamkuru rikaba ryaranasuye umusozi wa Gisunze, uherereye mu karere ka Rutsiro Intara y’Uburengerazuba , ibiti biriho byatewe inshuro zisaga ibyiri, kuri ubu ibyatewe bigafata bikaba ari ibyatewe kunshuro ya gatatu. Dancille akaba avuga ko kuba byarafashe ari uko mu guera kunshuro ya Gatatu ari uko rwiyemeza mirimo yahawe kubitera bamuhaye no kubirinda kugera bikuze, ariko akaba akomeza avuga ko abature badakwiye kujya bavuga ko ibintu ari ibya Leta ahubwo ari ibyabo ubwabo, kuko iyo ishyamba rikuze rigirira ahanini abarituye akamaro gakomeye cyane.
Akaba avuga ko bikwiye ko abature bakwiye kujya bagira amashyamba ayabo, bakumv ako ariyo nkingi y’amajyambere arambye abegereye.
Iyi miryango ARECO RWANDA NZIZA(Association Rwandaise des Ecologistes) na RECOR (Rwanda Environmental Conservation Organization)bifatanyije mu buvugizi ku kurebera hamwe ibyakorwa ngo ishyamba ryamukura nandi ayegereya ngo abashe kubungwabungwa neza, ikaba igaragaza ko ibyuhutirwa byakorwa kugira ngo ibibazo bikemuke ari ukuba hakwihutishwa ishyirwaho rw’abarinzi mu mashyamba kimeze by’umwihariko ishyamba rya Mukura kugira ngo ibikorwa byo kuryangiza bihagarare, ibikorwa byo kuyibungabunga nabyo bikomeze neza.
Gukurikirana imikorere y’amasosiyeta acukura mu gace kamashyamba amwe n’amwe agaragara mu Rwanda cyane irya Mukura.
Ikimuka ry’ikibazo cy’ishyamba rya Kirumbi ku buryo bwihuse kugira ngo abaturage bave mu gihirahiro no guha uruhari abafatanyabikorwa kugira ngo haganirwe ku buryo inturusu zavanwa mu ishyamba ibidukikije n’umutekano w’ishyamba bibungwabungwe.
Jean Elysee Byiringiro
UM– USEKE.COM
2 Comments
Ni byiza ko uhawe inshingano yo gutera ibiti ahabwa niyo kubirinda kugeza bikuze kuko igiti gito cyangirika muburyo bworoshye cyane kandi binazwi ko ahenshi haterwa ibyo biti hakorerwaa n’ubworozi bwamatungo maremare.Cyane abayobozi bibanze nibo bakabaye babigiramo uruhare rugaragara kuko bene amatungo usanga boroherezwa ko amatungo yabo aba hafi yaho ibyo biti birimo biterwa bitewe nuko abayobozi babishyizemo ingufu mukubirinda no gutanga amakuru kwiyangirika ryabyo..Murakoze
Bitewe nuko abayobozi babishyizemo ingufu mukubirinda no gutanga amakuru kwiyangirika ryabyo ndaterezako byafashya cyane kugirango ibiti byatewe 95% ndetse birenga bikure.Murakoze