Digiqole ad

Mwarimu wo hasi agiye guhabwa mudasobwa n’icumbi ku nguzanyo

Abarimu bigisha mu uburezi bwibanze bw’myaka 12 bagiye koroherezwa  kubona inguzanyo, amacumbi ndetse na za mudasobwa.

Byatangajwe na minisiteri w’ intebe Pierre Damien Habumuremyi kuri uyu wa mbere ,ubwo yari mu gikorwa cyo kugaragariza intumwa za rubanda zigize ,imitwe yombi ishyirwa mu bikorwa rya bya gahunda ya Leta  y‘uburezi bw’ imyaka 12 igiye gutangira mu mwaka wa 2012.

Dr Habumuremyi asobanurira intumwa za rubanda icyo Leta ayoboye iteganyirije mwarimu wo hasi
Dr Habumuremyi asobanurira intumwa za rubanda icyo Leta ayoboye iteganyirije mwarimu wo hasi

Minisitiri Habumuremyi yavuze ko icyatumye hatekerezwa kuri ubu burezi bw’ imyaka cumi 12 ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo perezida wa repubulika Paul Kagame yemereye abanyarwanda mu matora aheruka ndetse no guteza imbere abaturarwanda hashingiwe ku burezi’. Iyi gahunda ngo ikiba ije kunganira umubare w’abanyeshuri bagana ayisumbuye.

Minisitiri Habumuremyi yagize ati : ”mu gihe nta bukungu kamere dufite, dushobora guteza imbere abaturage hashingiwe ku burezi’’.

Nyuma yo kugaragaza intambwe yatewe mu burezi, inzitizi, ingamba n’ ibiteganywa, zimwe mu ntumwa za rubanda zamugejejeho bimwe mu bibazo rubanda zihagarariye yibaza;

Harimo gushaka kumenya  ingamba Leta ifite nyuma nyuma y’uko hagaragaye ko hari bamwe bakobwa baterwa inda n’abarezi babo?  Ahatanzwe urugero akaba ari murenge wa Simbi ho mu ka karere ka Huye, aho abana b’abakobwa 200 batwaye inda z’indaro muri 2011.

Ikindi ni ibirarane by’abarimu bidashira. Kuba muri iyi gahunda y’imyaka 12 hateganywa kubakwa uruganda mu Rwanda ruzajya rutanga mudasobwa buri munyeshuri agashobora kuyihabwa mu gihe ntaho umwarimu we agaragara mu  gutunga mudasobwa.

Izi ntumwa kandi zanakomoje kuri serivisi itanoze ikigaragara muri banki yo gufasha abarimu ya “Umwalimu SACCO”

Ibisubizo bya Dr Pierre Damien Habumuremyi

Minisiteri w’intebe yavuzeko ikibazo cy’abakobwa baterwa inda n’ababigisha ko Leta ikizi kandi ko yagifatiye ingamba, akaba yavuzeko ababikora bahanwa, bagakurikiranwa n’ amategeko ndetse bakirukanwa no ku kazi, gusa akaba avugako hagicyenewe ubukangurambaga kuri iki kibazo,

Ku kibazo cy’ibirarane by’abarimu, Dr Habumuremyi, yavuzeko mu mwaka utaha iki kibazo kizaba cyarangiye burundu kuko Leta yakigize icyayo kandi igashyiraho n ingamba zo kugikemura vuba.

Kuba hari abatekereza ko umwarimu we utatekerejweho mu kumuhugurira ikoranabuhanga, Minisitiri w’intebe Dr Habumuremyi  yavuzeko atari byo, kuko muri banki Umwalimu SACCO ifte gahunda yo guha abarimu mudasobwa ku nguzanyo kandi ku kiciro gito, ikazishyurwa mu gihe kirekire.

Yagize ati:’ hari gahunda yuko Umwalimu SACCO izaha abarimu mudasobwa ku giciro giciritse kandi zishyurwa mu gihe kirekire, izafasha abarimu bibumbiye hamwe ku gikorwa  guhabwa inguzanyo itubutse, umwalimu Sacco nayo turashaka ko izajya ikoresha ikoranabuhanga.

Minisitiri w’ intebe Habumuremyi akaba kandi yavuzeko leta izubaka  amazu 416 y’abarimu mu gihugu, aho buri kigo 1 kizagira iyo nzu izashobora gucumbikira abarimu basaga 8 b’ibitsina byombi bagitangira akazi.

Abandi nabo bakazahabwa na banki  Umwalimu SACCO inguzanyo y’ icumbi y’igihe kirerekire kandi ku nyungu nto.

Ibiganiro nk’ ibi hagati y’ intumwa za rubanda na  Minisitiri  w’ intebe, byari mu rwego rwo kugezaho bimwe mu ibikorwa bya guverinoma nk’uko bitaganywa n’ itegekonshinga ry ‘ u Rwanda mu ngingo yayo y’ 134.

MUHAWENIMANA Jonas
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Abandi bakozi ba leta bakoresha mudasobwa za leta, naho mwarimu ngo azayihabwa ku nguzanyo.
    None se ko azaba ayiguriye, azaba ategetswe kuyikoresha mu kazi ka leta?
    None se gufata iyo nguzanyo bazaba itegeko kuri bose?
    Ibyiza, mu gihe bateganyiriza abana ibikoresho, bagomba no guteganyiriza mwarimu uzabigisha,nk’uko uhawe akazi k’ubunyamabanga asanga mudasobwa mu biro. Bitabaye ibyo, abana ntibakwiga neza. Kandi byaba bigaragaza ko mwarimu akabije kutitabwaho, dore ko ari nawe uhembwa amafaranga make, kandi agasabwa gukora byinshi kandi bikomeye.
    Nawe reba, abo bose mobonaaa, bakomeyeee,
    babikesha mwarimu.
    Gucyemura neza, ubibazo mwarimu afite, niko uguteganyiriza neza ejo hazaza h’igihugu cyacu.

  • Mu byukuri imibereho ya mwarimu ntabwo ijyanye nimikorere ye habe na gato. Nawe se Mwarimu niwe uhebwa udufaranga ducye,Mu gihe uwo banganya amashuli ukorera urundi rwego rwa Leta rutari uburezi usanga ahembwa akayo.Niba dushaka Intabire inoze nitubanze dukwikire isuka.Mwalimu akeneye ivuguramibereho mu buzima bwe.

  • Muzaganire n’abalimu bigishije mu myaka ya za 1983 cyane higanjemo abakongomani bazakubwira ko icyo gihe umuntu wese yifuzaga kuba mwalimu arinayo mpamvu usanga umuntu wagize amahirwe yo kwiga icyo gihe ,ubumenyi bwe ntaho buhuriye n’uwize vuba aha bari ku rwego rumwe.Mwibuke ko icyo gihe Mwalimu niwe mukozi wa Leta wahembwaga menshi kurusha abandi.Gusa abarimu dukaze mwendo dushonje duhishiwe Leta itwitayeho.Niyo gushimirwa.

  • MWARIMU KUMUHA INGUZANYO YA MUDASOBWA AZAKURA HE AYO KUYISHYURA?
    RWOSE ABARIMU TURASHIZE KANDI AHO BIGEZE UBU HIGISHA UWABUZE UKO AGIRA.
    LETA IGIRE ICYO IKORA IVE MU MAGAMBO.

  • AMBITIONS ZO NDUMVA PRIME MINISTER AZIFITE. CONGLATS. ARIKO MUZEHE NKWIBWIRIRE, MWALIMU NTAKENEYE MUDASOBWA, AHO URIBESHYA. AYIKOZE IKI SE? AZAYICOMEKA HE SE NTA MURIRRO AGIRA KO UBUSHOBOZI BWE BUTABIMWEMERERA! AKENEYE UDUFARANGA NAWE AKIGURIRA INKA, ABANA BAKANYWA AMATA, BAKAJYA MU ISHURI. NKURIKIJE UKO AHEMBWA UBU, NDAHAMYAKO ABANA BE BWAKI IBAGERA AMAJANJA!!. IBIHUMBI MAKUMYABIRI NA… NONE NGO INGUZANYO! AYISHYURE IKI? SE MWAMUHAYE CASH KO ZIHARI? UZIKO NA PLANTON ASIGAYE ARUSHA MWALIMU UMUSHAHARA! BURIYA RERO, UMUNTU UMUHEMBYE YAGANA N’AYO MABANKI MUVUGA KUKO UBA UMUHAYE INGWATE N’UBUSHOBOZI BWO GUTEKEREZA. MUKEKAKO SE KUDATERA IMBERE KWA MWALIMU ARI UBUJIJI BWE cg NUKO ANIGIRWA IYO, UMWUKA UKABA WARAHEZE!!! HERA KUKAGARI, URASANGA UMUKOZI WAHO AHEMBWA TRIPLE YA MWALIMU KANDI BANGANYA AMASHURI URETSE KO NANAHAMYAKO MWALIMU ANAYABARUSHA: MWALI MUZIKO ASIGAYE ABAHA BUKE (UBUMENYI)KUBERA KUBURA UMWUKA! H.E KO WATABAYE BENSHI NATWE TURIMO, IRYO HOHOTERWA RYA MWALIMU NKEKA RITAKUNANIRA!!

  • NSHIMIRA CYANE ABARIMU BOSE BANYIGISHIJE, CYANE CYANE PRIMARY (Muko, Nyamagumba, URG,…)

    IMANA IZABAHEMBE!

  • Ngewe nikibazo narimfite nagira mbabaze inkuru naba numvise ivuga ko ibizami byareta bisoza umwaka bizakorwa mukwa karindwi,nagira munsobanurire nimba aribyo?murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish