Digiqole ad

Kwishyura hakoreshejwe VISA bigiye gutangizwa mu RWANDA

Iterambere ry’ibigo by’ubucuruzi ni inkingi ikomeye y’izamuka ry’ubukungu. Ubutwererane hagati ya leta y’u Rwanda  na kompanyi ya VISA ni amahirwe akomeye yo guteza imbere service z’ikoranabuhanga mu bigo by’imari mu Rwanda – Ambasaderi Gatete Claver.

VISA Inc igiye gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda
VISA Inc igiye gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda

Ni ibyatangajwe na Ambasaderi Gatete Claver Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda,  mu kiganiro mbwirwaruhame ku ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na kompamyi (company) izwi cyane mu buryo bwo kwishyura hadakoreshwejwe amafaranga cash (electronic payment) VISA inc.

Iyi kompanyi ya yari ihagarariwe na Elizabeth Buse ushinzwe akarere ka  Asia pacific, Uburayi, uburasirazuba bwo hagati n’Afurika muri VISA inc.

Avuga kuri ubu bufatanye Buse yavuze ko bagiye kuzana abahanga babo ndetse nibikoresho bikenewe,  kugirango ibigo by’ubucuruzi n’amabanki  byo mu Rwanda nk’ igihugu kirimo gutera imbere, bigerweho n’ inyungu z’ uburyo bwo kwishyura bwa VISA.

Elizabeth Buse ati: “tuzakorana na Leta mu kumenya ingorane zihari, no kugirango tutazana uburyo bwacu gusa ahubwo dutange serivise zigendanye n’akarere, ibyo abaturage b’abanyarwanda bakeneye

U Rwanda na VISA inc birashyiraho ubu bufatanye mu rwego rwo kuzuzanya, aho u Rwanda rushyize imbere icyerekezo cya 2020, bikaba biteganyijwe ko muri uriya mwaka umusaruro w’umunyarwanda ugomba kuzaba ugeze ku madolari 1 000 uvuye ku madolari 220 mu mwaka  2000.

Ubukungu bushingiye k’ubumenyi, iterambere ry’abikorera no kuvugurura inyubako zikaba ari zimwe mu nkingi zizashingirwaho kugirango kiriya kerekezo kigerweho.

VISA inc ifite gahunda yo kongera umusaruro wayo kugeza kuri 50% hanze ya USA,  ibi ikaba izabigeraho ishora ikoranabuhanga ryayo mubihugu bikiri inyuma mu ikoranabuhanga ryo kwishyura  hadakoreshejwe cash. Ikaba ari muri urwo rwego yageze mu Rwanda, kumpamvu z’uko ari igihugu gitanga ikizere mu iterambere nkuko byatangajwe  na CEO wa VISA inc Joseph W. Saunders. 

Avuga ku nyungu u Rwanda ruzakura muri ubu bufatanye, Ambasaderi Gatete yavuze ko buriya bufatanye buje busanga gahunda ya Banki nkuru y’igihugu yo kugabanya ikoreshwa rya cash mu bakiriya bayo, hakongerwa amafaranga mu mabanki aho kuba muntoki z’abaturage, akaba atangaza ko ubu buryo buzafasha cyane muri iyi gahunda, bikaba bizatuma amafaranga yakwaga k’unyungu igihe umuntu agujije muri banki agabanuka.

Ubu buryo bwa VISA bwo kwishyura bukaba bwarateye imbere cyane muri Amerika, aho abantu kugendana amafaranga byabaye amateka, benshi bakaba  babukoresha no guhaha igihe bibereye mu mago yabo ibicuruzwa bikabasanga aho baherereye.

Rwema Egide
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • WELCOME VISA Inc!

  • nibyiza pe

Comments are closed.

en_USEnglish