Imyanda yatumaga Nyabugogo huzura yabaye myinshi kubera uburangare
Imyanda yigihe kinini yari yarirunze mu mateme no mu mugezi wa Nyabugogo niyo yatumaga aha hantu huzura cyane, bitewe n’imvura imaze iminsi igwa muri Kigali, ikaba yaragiye iba myinshi kugeza aho iteza ikibazo kubera uburangare.
Abaturage n’ingabo bakaba kuva muri iyi week end barahagurukiye kumaramo iyi myanda ku buryo bigaragara ko iki kibazo cy’amazi yarengaga akagera mu mihanda gishobora kudasubira.
Mu gitondo cy’uyu wambere bamwe mu baturage nyuma yo kwemererwa insimbura mubyizi, bakaba biriranwe n’abasirikari mu muganda wo gusibura umuyobora wa Nyabugogo. Umwe muri abo baturage akaba yatubwiye ko bemerewe guhabwa insimburamubyizi ingana na frw 3000 buri umwe.
Ikibazo cy’isuku ndetse n’imyanda ibuza amazi guhita, ukurikije ubuhamya bw’abaturage n’abandi twavuganye, burerekana ko inzego zigishinzwe cyane iz’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali zitagikurikiranye uko bikwiye mu myaka ishize, kugeza ubwo kigeze aho giteza imyuzure.
Hategekimana Emmanuel umukozi muri minisiteri y’Ibikorwaremezo mu ishami rishinzwe ingufu, amazi no gusukura, wari mu muganda, yadutangarijeko ikibazo cya Nyabugogo kitarigikwiye guhuruza Minisitiri w’Intebe, ku bwe ngo hakagombye kubaho uruhare rw’inzego z’ibanze mu kurangiza ikibazo cya Nyabugogo.
“ Ibi birigukorwa ni uburyo bw’ibanze bwo gukemura iki kibazo, hari inyigo izakorwa ku girango ikibazo gikemuke burundu.”
Ku bwa Rugumaho Celestin umuturage uturiye Nyabugogo avugako nabo babangamiwe n’amazi n’imyanda biva muri Nyabugogo, ariko agashinja Ubuyobozi ko bwarangaye ngo kuko mbere igishanga gikikije Nyabugogo ubwo cyahingwagamo, byatumaga imiyoboro y’amazi isiburwa.
Ku bwe, ngo imyanda ituruka hirya no hino muri za ruhurura ndetse no muri gereza nkuru ya Kigali (1930), bigira uruhare mu kuzuza Nyabugogo ngo ariko bikitirirwa abahaturiye.
Rugumaho akaba asaba ko Nyabugogo yahabwa ibimoteri byimurwa (Pipes) ku buryo abacuruzi baho bajya bashyiramo imyanda ikajyanwa ahandi itajugumwe mu mugezi.
Lieutenant Colonel Happy Ruvusha uyobora Bataillon ya 9 ari nayo ikora umuganda wo kongera umuyoboro wa Nyabugogo, yadutangarije ko igikorwa barimo kiri mu nshingano zabo, nko gutabara ariko akanemeza ko ibyo bakora bitazarangiza ikibazo cya Nyabugogo.
Lt.Col Ruvusha yagize ati: “Inzego z’ibanze zigomba gushyira umurego mu gukangurira abaturage kutajugunya imyanda muri Nyabugogo.”
Ariko se imyanda ijugunwa muri Nyabugogo yajya he?
Nk’uko bigaragara imyanda ni yo yabaye myinshi ifunga amazi, bituma amazi atabasha kubona uko atemba neza. Ikibabaje ni uko aya mazi ya Nyabugogo aho atemba agana mu byaro bitandukanye abaturage bayakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi, haba ndetse ngo hari n’abayanwa mu bice bituriye Akagera nkuko twabitangarijwe n’abaturage.
Mu gukemura iki kibazo ku buryo burambye, Mme Mukasonga Solange, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yatangarije UM– USEKE.COM ko mubyakozwe harimo kwigisha abaturage ibijyanye no kuvangura imyanda, igikorwa cyakozwe n’umujyi wa Kigali ndetse umushinga wa UNDP.
Mme. Mukasonga Solange ati: “Ikibazo cy’imyanda ya Nyabugogo kirareba buri wese. Dukangurira abaturage gushyiraho amakoperative azajya abafasha gutwara imyanda iba iri mu ngo iwabo n’aho bakorera, icyo tudashaka ahanini ni ujugunya imyanda muri Nyabugogo cyangwa za Ruhurura zerekeza yo .”
Ku bw’umuyobozi wa Nyarugenge, kongera guhinga Nyabugogo byaba binyuranyije n’itegeko rishya rigenga ibishanga, rikaba ribuza guhinga mu nkengera z’igishanga kugera kuri m50.
Ikindi uyu muyobozi ahakana yivuye inyuma ni ikibazo cy’imyanda iva muri Gereza nkuru ya Kigali (1930), akaba avuga ko imyanda yagereza ibyazwamo ingufu za biogas, nyamara ariko ngo hari imyanda iva mu mabagiro idafite aho ijya.
Ikibazo cy’imyanda izibya umuyoboro wa Nyabugogo kidakemuwe ku buryo burambye, ingaruka, nk’iyo kuzura kw’amazi agafunga imihanda cyane mu bihe nk’ibi by’imvura, ntikizigera gikemuka, kwangiza ibidukikije nacyo kikaba ari ikibazo cyihariye cyiyongera kuri ibi .
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
7 Comments
ok ni byiza
that’s good.hari hameze nabi kabisa!!!
Ngabo z’u rwanda…. muri abo gushimirwa; numvise ko ari mwe mwafashe iya mbere ngo muhangane n’iyo ntamabara y’imyuzurz! Murwana nyinshi kandi ariko murengera abanyarw. n’igihugu pe! Imana ibongerere umugisha!
Njyewe biranshimishije, ubu ndi i Cyangugu ariko hariya hafi ya Gasyata niho narerewe. Uko umujyi wagerageje guhangana n’ikibazo cya Mpazi, byaba byiza bakoze planning yo guhanga na Nyabugogo rive ndetse na za Ruhurura kuko mu mpeshyi amazi zazaba ari make
Murakoze
Rwose iki gikorwa ingabo zakoze ni cyiza cyane bakomereze aho. Ariko njye nsanga nihadafatwa ingamba zihamye zima iyo myanda iza ivuye muri quarters zose ikagera aho Nyabugogo nubundi ikibazo kizakomeza. Rwose usanga iyo imvura iguye abantu bihutira kujugunya inyanda muri za ruhurura ngo itwarwe n’amazi yimvura mbona ari umuco mubi cyane, nkaba nasabaga ubuyobozi by’umugi wa Kigali ngo bushyireho ingamba zihamye byaba ngombwa n’ibihano kubantu bajugunya imyanda muri izo za ruhurura.
Ubu se ibi ingabo zakoze biri mu nshingano zazo? ariko kubera ko bitabazwa aho rukomeye ndabyemeranya nabo ko bakoze igikorwa cyiza. hanyua rero ubuyobozi bw’ibanze ngo ingabo ntizikora umuganda, ni abaturage ndabyemera ariko ntimukajye musebya ingabo ngo ntizikora umuganda ngo amafaranga yumutekano nibindi byo kubasebya mubireke mwayabayobozi mwe. Ingabo ni ingabo mwa bayobozi mwe, hanyuma rero ntimukabateshe umutwe
Mubwire abaturange ba Nyakabanda, muhima ngaswata bareke amashashe dore niyo yuzuye muri nyabugogo. kandi ababikora bakora nkana, ubyo bagamije ntaubizi.
Please mwite kubidukije neza. Mureke guta imyanda muri ruhurura.