Digiqole ad

Jean Louis Bruguière ataniye he na Rudasingwa Theogene ?

Nsubiye inyuma gato, uriya mufaransa w’Umucamanza yaciye igikuba mu Rwanda, asaba ko President Kagame atabwa muri yombi ngo yahanuye indege ya Habyarimana.

Yemezako yakoze ubushakashatsi ashingiye ku buhamya, nyamara abamuhaye ubuhamya (nka Kagiraneza) bidateye kabiri barisubiye, bavuga ko ibyo bavuze bitari byo, ubu ni amateka.

Jean Louis Bruguière  na Theogene Rudasingwa itandukaniro riri he?
Jean Louis Bruguière na Theogene Rudasingwa itandukaniro riri he?

Gusa muri iyo minsi byaravuzwe cyane, bamwe bati : « Bruguière ni umucamanza ukomeye buriya afite ukuri » abandi bati : « aratesha umwanya abanyarwanda, ni ibinyoma » n’ibindi byinshi, byafashe umwanya n’imbaraga kugirango bimenyekane ko ibyo avuga nta shingiro bifite ari nayo mpamvu ntacyo byaje kugeraho.

Uyu munsi Rudasingwa nawe ari kugerageza gukora ibyananiye Bruguière mu 2009, we yitwaje ko yari mu bari hafi ya President Kagame, bityo ko ibyo yamuvugaho, niyo yaba amubeshyera bizahabwa umwanya n’inkiko n’abanyarwanda.

Nyamara iyo njye nitegereje ndasanga ari uburyo bwo gutesha abantu umwanya, no gushaka guhungabanya Leta iyobowe n’uwatumye atikoreramo nkuko yabyifuzaga.

Ndetse ariko, ku bwanjye mbona ari n’icyaha cyo kwangisha cyangwa gukangurira abantu kwanga ubutegetsi buriho, ahereye kuri president ubayoboye.

Ushingiye kuri ‘yarambwiye’, ntiwahamya umuntu icyaha runaka. Niba yari hafi ya president Kagame kuki nta bimenyetso bifatika (byibura record) agaragaza bitari ‘yarambwiye’gusa?

Ku bw’izi mpamvu nge ndanzura ko, we na bagenzi bafatanyije, bagamije guca intege abanyarwanda, bitwaje ko bashaka kubaka u Rwanda ngo “ rurangwa n’amahoro, n’ubwisanzure” nyamara uyu munsi u Rwanda ruri mu nzira nziza rugana aho.

Iyo baba bashaka amahoro n’ubwisanzure bari kuguma aha bakubaka iyo nzira (nubwo bitari kubakundira kubera ibyaha bashinjwa)

Uyu munsi, nkababonye ibyo Bruguière yakoze, ntidukwiye kumva na gato ibyo Rudasingwa Theogene avuga. Kuko imigambi yabo isa naho ari imwe, nubwo yenda baba batanaziranye; “Gusenya intambwe u Rwanda rugezeho bahereye kuri President Kagame” ntidukwiye kumuha icyuho ngo twite kubyo avuga.

Ntawuzamubuza kuvuga no kubeshyera bamwe, ariko ntawe nagira inama yo kwemera ibyo avuga, kuko ari ibinyoma bifite icyo bigamije kandi kitari kiza ku Rwanda n’abanyarwanda.

Igitekerezo cy’umusomyi
Francis Mupenzi/ Kigali

21 Comments

  • Njye ndasanga Francis Mupenzi nubwo atubuza kuita kubyo Rudasingwa avuga ndabona reactions ze ziteye ubwoba. ko mbona we byamuhangayikishije cyane abandi babuzwa n’iki kubyitaho?

  • rudasingwa nta mutimanamana afite wamufasha gutekereza ikibereye abanyarwanda,ibyo akora byose usanga aba ayobowe n’icyamuhesha icyamuvana mu buzima bubi arimo mu buhungiro,ibi ni nabyo byamuranze igihe yari akiri mu buhunzi i bugande mbere y’urugamba rwo kubohora urwanda,aho mu mashuri yigagamo yari yarasagutswe n’imyenda myinshi kubera gushaka kuba mu buzima buhenze kandi ari umwana w’umukene,bigatuma ahimba ibinyoma byageze n’aho yandika amabaruwa mu izina ry’urwego rushinzwe umutekano atera abantu ubwoba ubundi akabatekaho imitwe ngo azabereka uko bikemuka bakamuha amafaranga.ibinyoma bye rero si ubyubu,niko yabaye,uwamuroze ntiyakarabye!!!

  • icyambere rudasingwa ni umunyarwandaa naho brouguire uwo ni umunyaburaayi
    ijyo ni itandukaniro

    • ikindi Rudasingwa ni impunzi undi ari mu gihugu cye niryo niryo

  • batubabariye tukiberaho,bakareka kudukururaho amatiku yabo n’ibinyoma bidafashije, kandi abazungu ni nk’abana wabona babihaye agaciro.RUDASINGWA WE jya umenya gusaza utanduranyije cyane

  • Magayane.com and Nyirabiyoro.fr

  • Actuellement, ce qui importe ce n’est pas avoir la miltitude de mensonge mais l’important c’est l’amour que chacun doit posseder parmis nous;pour nos pays(RWANDA);Ainsi que Notre President qui est vraiment Fidele pour les Rwandais(e).Que Dieu lui Protege.

  • Please ddukeneye liberte d’expression mureke avuge niba arukuri bizagaragara,ariko ikiboneka nuko ibyo avuga utijijishije niba wari ino uziko ari ukuri! you wait you shall see the end of criminals!

    • iyo liberte d’expression ipfobya genocide yakorewe abatutsi izarorere;niko?uretse gukerensa genocide yakorewe abatutsi,hari ubwo wari wunva n’uwavugishijwe akavuga ibipfobya shoa ibimubaho?aho yaba ari hose hatitawe kucyo aricyo bimubera ibibazo bikomeye,none uriya muhirimbiri rudasingwa arihanukira ngo indege niyo yateje genocide nk’aho muri za 60,70,90,91,abatutsi bapfuye bishwe n’intagondwa z’abahutu ari uko indege yari yaguye?

  • Rudasingwa akwiye kumenya ko abanyarwanda batakigendera ku bihuha. Atwereke ibimenyetso ye kudutesha umwanya. Yarambwiye koko.

  • Ahubwo abagore bararushye. Ubwo Rudasingwa ava kuvuga ibintu nkabiriya akurira uburiri ati Madam mvuye gupagasa, ubundi agatanga ishashi yagahunga ati Madamu akira warike umunsima. Nawe agashyushya amazi ati umugabo yarushye akeneye kwitera utuzi dushyushye. Banyampinga rwose mugira ibyago. Nakwahukana nkajya iwacu aho kurya ibyumugayo. Mbega umusazi. Kwiga ntacyo bikimaze. ESe niba atakibuka kuvura yashatse aho ajya gumfuka ibisebe akareka kwandavura.
    Rudasi, tuzakomeza tugusengere yenda iyo nzara ikuvugisha aya ndongo izagera igihe ishire wihangane. Pole sana.

  • Munyarwanda… kunda igihugu cyawe, witeze imbere ari nako ugiteza imbere, shyigikira ukuri wanjye akarengane akariko kose, irinde ibihuha ifate ukuri gufatika gufite ibimenyetso, wishyigikira amafuti, irinde amarangamutima, ba inyangamugayo! un point… un trait!

  • Ukuri kurababaza ariko kugomba kumenyekana.erega amaraso agukururuka inyuma kugeza unogotse!ntiwarimbura imbaga ngo birarangiye!ntago Rudasingwa apfobya génocide y’abatutsi ahubwo ni inyuma yibyo twemerewe kuvuga hari imizinga igomba kuvamo imyibano

  • Niko mwa banyapolitike mwe aho muva mukagera , murabona nimukomeza gutyo mutazasubiza abanyarwanda mu kumena amaraso, ubu ntimubona ko ayamenetse ahagije? mwagabanyije kwikunda no gukunda inyungu zanyu bwite mugakorera igihugu cyose?mugakunda igihugu cyose, abanyarwanda bose?

    • abanyapolitiki babyifuza nka ba rudasingwa na bagenzi be batangiye gushaka impanvu aho zitari nibo tugomba kwamagana,kandi ibuye ryagaragaye nawe urabizi

  • AHA MENYE IMPAMVU UBUFARANSA BWIMANYE Mme HABYARIMANA Agate kuko ntiwakohereza umuntu gucirwa urubanza n’uwamupfakaje nawe uramutse ushyira mugaciro bazabanze bemere ubugome bamukoreye nawe yemere ubwo yakoreye abanyarwanda n’uko basabane imbabazi habeho ubwiyunge ntawishyize aheza ngo ahumanye abandi.

  • Gahima yaratakambye ngo bareke kohereza Kanziga mu Rwanda, kuko yaba agiye gupfakara kandi yari amaze kwishumbusha igishongore cy’umukecuru!!! Yagize rero Imana Rudasingwa nawe aramufasha bunvisha ubufaransa, ko batagomba kubabaza mwene se, Majela. Ariko nkuko mubizi abazungu, bo ntabuntu bagira! ntibapfa kukwihera ibyabo, ku buntu!! baramubwiye nati ibyo twabishobora cyane, ariko keretse uduhereje!! undi nawe ati icyo mwifuza ni iki bidishyi?? ubwo erega aba abaye nka cyakiyoni cy’igipfu mayee!!! Ubundi abazungu nabo bati: Uremera gushinja Kagame guhanura indege y’umwendahamwe wawe? (ndavuga Kinani)! Rudasingwa ati rekambitekerezeho!! ubwo bahana gahinda y’undi munsi! Abikojeje gahima, ahita arira ari umuntu ukuze! ati: urabona ngo uranyubikira imbehe?? wabyemeye se ubundi ko tutakiri no murwanda, badukoraho iki?? Karegeya ati: mwana wa Byimbwa sinakubabaza, twarasangiye Bajiya!!! ubwo erega ikindi kigigpfu kiba kerekeje iyo muri babazungu gayee!! ntikigezeyo, kiti narinje guhamya ibyo mwansabye!! abandi nabo bati: Kaze neza mboga zizanye!! ngaho tangira! ubwo ajyaho baramu dicta, ibyo avuga, aravuuga, ibyanga biramurenga! bati rero nubwo ubivuze, byandike muri cya kirimi iwanyu bavuga!! ati: ikinyarwanda se?? Bati: oya wa gipfayongo we, shyira muri Anglais comme ça n’indi miryango mpuzamahanga yose irabyunva! ubwo si ugushishimura yee, yiva imuzi n’imuzingo! sibwo bamujyanye kuri za radio, ngo bagaragaze ko abanyarwanda bashinje benewabo, ahubwo abazungu bababeshyeye gukora genocide!! ubwo inkuru iba ibaye kimomo, gayee!!! bakazarusenya nabo bisubirira iwabo bamwenyura bati hehe no gutanga Boite noir bana!! umwe muribo ati: VOILA RUDASINGWA!! hahaaa!! “IL RENTRE CHEZ LUI LA QUEU ENTRE LES DEUX PATTES”!! undi nawe araseka arakumbagurika, ati”IL RENTRE MAIN BREDOUILLE” undi nawe ati: “CES MECS SONT DES TONO VIDES VRAIMENT” kwiruka inyuma y’umugore nawe ushaje??? ngayo nguko uko byagenze, mutazahera mu gihirahiro cy’abagabo barangajwe imbere n’indanini, n’ubushurashuzi!!

  • Jyewe rudasingwa

    Mbikuye ku mutima kandi nta gahato ndasaba imbabazi Nyakubahwa KAGAME Paul, abanyamuryango bose ba RPF Inkotanyi ndetse n’Abanyarwanda bose kubera impamvu zikurikira :

    1. Nk’uko mubizi, ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiraga nari mfite Umutwe wa Politiki wanjye witwaga FROLINA. Ninjiye muri RPF kuko nabonaga byazamfasha kugera ku butegetsi. Ibyo nakoraga byose byari mu nyungu zanjye bwite. Ndabisabira imbabazi mbikuye ku mutima.

    2. Ntabwo ari ibanga, mu buzima bwanjye naranzwe n’ubwirasi, ubuhemu, kutabana neza na bagenzi banjye, kudashimishwa n’iby’iwacu ahubwo nkifuza iby’abandi. Ndabisabira imbabazi.

    3. Nahemukiye cyane bagenzi banjye twari kumwe mu buhunzi ubwo nakoraga agatendo ka REDCOMCX 1200. Byari ukugirango nishyure imyenda myinshi nari mfite kuko muzi ko nabagaho nk’umusongareri. Rwose mubimbabarire.

    4. Ubwo nari Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi nakoze amahano menshi. Nasenye inzego z’Umuryango wa RPF, sinitaye ku banyamuryango batahukaga ndetse n’abari barikotse jenoside, yewe ndetse sinigeze nemera politiki ya RPF y’ubumwe bw’abanyarwanda. Nakoresheje nabi umutungo w’Umuryango, nkodesha inzu eshatu, mu Kiyovu, i Remera na Kanombe kugirango njye mbona aho njyana amahabara yanjye. Nanjye iyo mbyibutse sinsinzira kuko nahemukiye cyane Umuryango n’abanyarwanda bose. Imana ishimwe rwose kuko ubu narakijijwe.

    5. Nanone kandi ndi Umunyamabanga Mukuru wa RPF hari amafaranga miliyoni 40.000.000 nafashe ntegura ubukwe bwanjye, mbeshya ko yose ari ayo kuvugurura inzu narimo. Hari na 70.000 US natse ku ngufu nyir’inzu nabagamo avuye mu buhunzi, mubwira ko ari ayakoreshejwe mu kuyivugurura. Ayo mafaranga yose yagiye mu mufuka wanjye kuko nari ngifite ingeso yo kwifuza iby’abandi n’irari ry’ifaranga, ariko Imana ishimwe ubu nararokowe. Abanyamuryango ba RPF mbasabye imbabazi.

    6. Mu gihe Nyakubahwa KAGAME yangiriraga icyizere akanshinga kuyobora Ibiro bye, nabwo nari ngifite ingeso mbi, mpa akazi ba secretaries 3 ndetse mbafatira ibyumba muri HOTEL Meridien kugirango njye mbasanga yo kwishimisha. Icyo gihe kandi hari amafaranga menshi nanyereje mbinyujije mu masoko atarasobanutse. Nyakubahwa Perezida n‘ubwo bitari ngombwa kubikubwira kuko utari ubizi, kugirango niyunge n’Imana, nasanze ari ngombwa kubikubwira kandi nkabigusabira imbabazi mbikuye ku mutima.

    7. Hari abana bacitse kw’icumu rya jenoside babiri nareraga, mbategeka kujya turyamana, umwe arabyanga bituma mwirukana. Ndasaba rwose imbabazi uwo twashakanye kubera ko namucaga inyuma, ndazisaba kandi abo bana ndetse n’Umuryango nyarwanda kuko icyo cyaha ubundi gihanwa n’itegeko.

    8. Ubwo nari mpagarariye u Rwanda muri Amerika, nitwaje umwanya nari mfite nsebya Igihugu cyanjye ndetse n’Umukuru w’Igihugu, inshuti z’igihugu nzigira izanjye kuko nari ngamije kuzahirika Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba arijye uyobora u Rwanda. Rwose ndemera ko ibyo ari ukugambanira igihugu ariko ubu narakijijwe niyo mpamvu mbisabira imbabazi.

    9. Kubera urwango n’ishyari nari mfitiye KAGAME, nkabona kandi abaturage bakomeza kumukunda kubera ibyiza yabakoreraga, nishoye mu bikorwa byo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, nshinga Ishyaka rya RNC, nkorana na FDLR, bigera n’ubwo njya gushyigikira umuryango wa HABYARIMANA, nkeka ko bizatuma abahutu n’abatutsi basubiranamo, bikamfasha kugera ku butegetsi nahoraga nifuza. Ndemera rwose ko ibyo ari amahano kandi mbisabiye imbabazi abanyarwanda bose.

    10. Mu kwezi k’ukwakira 2011 nakoze ibidakorwa, mbeshyera Nyakubahwa Perezida KAGAME ko yambwiye ko ariwe wahanuye indege ya HABYARIMANA. Nari nzi neza ko “inarabwiwe” idafatwa nk’ikimenyetso simusiga, ariko narajijishaga kuko nk’uko mubyibuka, mu nyandiko yanjye yo kuwa 16/02/2011, nari nivugiye ko iby’urupfu rwa Habyarimana bitarasobanuka ngo byemerwe. Ndabizi ko nta muntu wemeye ikinyoma cyanjye kuko nanjye nageze aho mbona ko nakabije kugaragaza urwango nari mfitiye KAGAME.

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nzi neza ko impuhwe muzihorana. Nabaye umwana w’ikirara, ariko ndabizeza ko ntazongera guhemuka, ubuhunzi nisubijemo bwampaye amasomo menshi. Rwose mbikuye ku mutima, nongeye kubasaba imbabazi mwe ubwanyu n’abanyarwanda bose. Ubu ndi ku mupaka w’u Rwanda na Uganda niteguye guhita ntaha muramutse mumpaye imbabazi.

    “Kuva kandi uwo munsi Mahero aba umwana Uyu wumvira rwose Wakorora ati : Ndaje.

    Bikorewe i Gisoro muri Uganda kuwa 1/10/2015 Dr.Theogene Rudasingwa wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa RPF (1993-1996) Ambasaderi w’u Rwanda muri USA (1996-1999) n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida Paul Kagame (2000-2004).

  • Nimuzajya mubona bwije cg bukeye mujye mubishimira Imana. naho ibindi byo birabarenze mubirekere bene byo n,ubundi ngo ababipfa ni ababisangiye.ibyo bavuga byose ntibizagarura abacu twabuze tukibakeneye.cyakora ukuri ko kuzashyira kumenyekane kandi se kera.

    • ukuri kurazwi,ubwo abatakuzi ni abakwirengagiza n’abashaka kugupfukirana uretse ko bitazabashobokera.

  • Ibi bintu bigiye gutuma nkora ubushakashatsi kuwabivuze. gusa ntibigatume abakora badakora, urukundo afitiye abanyarwanda ni nk’urwbihehe.

Comments are closed.

en_USEnglish