Month: <span>September 2011</span>

Igisasu cyahitanye abantu 3 muri Turkiya kigambwe n’umugore

Kuri uyu wa kabiri, imodoka yari itezemo igisasu yaturikiye mu mujyi wa Ankara, umurwa mukuru wa Turukiya, gihitana abantu 3 abandi15 barakomereka bikomeye. Iyo modoka yari ihagaze hafi y’ ishuri rikuru, hafi y’ izindi modoka, aho igisasu cyari kiyirimo cyaturitse, kikangiza izindi modiko zari hafi aho, ndetse n’ inyubako zari aho hafi, biturutse ku nkongi […]Irambuye

Abakozi b’inteko zishinga amategeko z’ibihugu 18 bateraniye mu Rwanda

Bamwe mu bakozi b’inteko zishinga amategeko z’ibihugu 18 byo muri Africa zibumbiye mu muryango wa RAPP (Reseau Africain des Personnels des Parlements) bateraniye mu Rwanda. Mu byo bari kwigaho harimo kureba uburyo barushaho kunoza imirimo yabo ngo bafashe abagize inteko zishinga amategeko bakorera mu bihugu byabo. Kuri uyu wa kabiri nibwo inama yabo yafunguwe ku […]Irambuye

Menya Indwara ya Zona

Indwara ya zona ni indwara iterwa na Virus yitwa varicella zoster virus. Aka gakoko umuntu ashobora kuba yarakanduye akiri umwana ariko iki gihe kamutera ibihara. Iyo ibihara bikize rero ka gakoko ko kigumira mu mubiri, igihe rero ubudahangarwa bw’umubiri buhungabanye ka gakoko karakura noneho kakaza kahinduye isura kagatera zona. Bimwe mu bituma ubudahangarwa bw’umubiri buhungabana : […]Irambuye

Perezida Museveni ngo ntagomba gutunga inka yagabiwe na Perezida Kagame

Nkuko tubikesha the daily monitor, izi nka zikimara kugera kubutaka bwa Uganda ngo zigomba kumurikirwa umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Umuvugizi w’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta Ms Ali Munira yatangarije iki kinyamakuru ko biteguye kumurikirwa izi nka zikigera muri uganda. Mumagambo yagize ati: “ntabwo inka zigomba kudusanga muri za buro dukoreramo ariko tugomba kumenyenshwa ko […]Irambuye

Amafoto y’uruzinduko rwa Sean Kingston mu Rwanda

Kisean Marc Anderson amazina yose y’umuhanzi Sean Kingston, wavutse mu 1990, ku myaka 21 ni igihangange muri Muzika ku isi. Ubwo yari mu Rwanda, ku babashije kumwegera mwiyumviye ko uwamurindaga (Body Guard)  ndetse na nyina umubyara bamuhamagaraga akazina na “VALI” akazina ke ko mu bwana. Sean Kingston ni ubwambere yari ageze muri aka gace ka […]Irambuye

Ninde uzasimbura Kazura na Kalisa muri FERWAFA? Abavugwa

Nyuma yo kwegura kw’aba bagabo, hari kwibazwa uzabasimbura ndetse n’icyo ategerejweho. Kugeza ubu amazina ari kuvugwa mu gusimbura aba bagabo bombi si menshi cyane. Nubwo nta numwe watwemereye ko abizi ko ashobora gufata umwe muri iyi myanya ikomeye, ariko Jean Pierre Karabaranga, Ntagungira Celestin bita Abega, Gasigwa Michel na Celestin Musabyimana ni bamwe mu bari […]Irambuye

Abaganga batandukanyije impanga zari zifatanye

Utu dukobwa two muri Soudan tuzuzuza umwaka umwe kuwa kane, twavutse dufatanye imitwe, ariko abaganga i Londres bakoze ibyo bamwe bita ibitangaza batandukanya izi mpanga muri iyi week end. Rital na Ritag Gaboura umwe yari afite agatima gato cyane, ndetse ubwonko bw’undi bwagezwagaho amaraso n’umutima w’undi. Nyuma yo kwakirwa n’ibitaro bya Great Ormond Street Hospital […]Irambuye

Amajyaruguru: Imvura yahitanye abantu 6

Ntibisanzwe ko imvura y’umuhindo ihitana abantu, ariko mu turere twa Burera na Musanze abana basaga 6 bahitwanywe n’imvura, ndetse inangiza imyaka myinshi. Iyimvura yaguye kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, yashenye kandi amazu asaga 60, yonona imyaka iri kuri hectare zirenze ijana nkuko tubikesha abaturage baho. Mu mirenge ya Butaro na Rusarabuye yakarere ka […]Irambuye

BURUNDI: abagera 36 bishwe, icyunamo cy’iminsi 3 cyatanzwe na President

I Bujumbura abantu bitwaje intwaro baraye bivuganye abantu bagera kuri 36 , hanakomereka abagera kuri 12 , ibyo bikaba byabaye mu gihe abo bantu bari bibereye muri Bar yitwa ‘Chez les Amis” abo bagizi ba nabi babasanzemo maze batangira kubarasa. Aha ni ahitwa mu Gatumba mu burengerazuba bwa Bujumbura. Umubare w’abapfuye uri kugenda wiyongera kubera abakomeretse […]Irambuye

Miliyoni 60 nizo zatanzwe mu gikorwa cyo gukumira amazi yaturukaga

“..Gahunda z’iterambere ry’Igihugu, ntizagerwaho uruhare rw’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze n’abaturage rutagaragaye..”, ayo ni amwe mu magambo Minisitiri w’Umutungo Kamere (MINIRENA), Stanislas Kamanzi yagejeje ku baturage bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange yo mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru  kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nzeri 2011, mu muhango w’Ihererekanyabubasha rya za gabiyo (gabions) zubatswe ku […]Irambuye

en_USEnglish