Digiqole ad

Guverinoma niyo igomba kwemeza politiki y’imishahara yateguwe na MIFOTRA

Ibibazo  birebana n’uburyo akazi gatangwa, ibishingiye  ku mishahara naho ivugururwa ryayo rigeze mu rwego rwo kugabanya ubusumbane, ikibazo kijyanye nuko  ibizamini bikorwa n’amakosa  agaragaramo ashingiye ku marangamutima n’ikimenyane, iyirukanywa n’irenganywa by’abakozi bikorwa mu buryo budasobanutse, imikorere ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta nuko ikorana n’izindi nzego iza Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo, aho amategeko areba Komisiyo ishinzwe  Abakozi ba Leta  ageze avugururwa, abatsinda ibizamini ntibashyirwe mu myanya;

Ibyo ni bimwe mu bibazo Abasenateri bagarutseho mu Nteko rusange yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nzeri 2011 ubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase yasubizaga mu magambo ibibazo Sena  yashyikirije Guverinoma  ku bibazo byagaragajwe muri raporo za Sena bijyanye n’abakozi ba Leta ndetse na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase, asubiza ibibazo bitandukanye by’Abasenateri, yagaragaje ko hari ingamba zitandukanye Leta yafashe mu guhashya ibibazo bitandukanye abanyarwanda badahwema kugaragaza. Yavuze ko ingamba ziri gushyirwa mu bikorwa ari izigamije cyane guca akarengane, uburiganya bugaragara mu ikorwa ry’ibizamini, gushimangira amahirwe angana ku bahatanira imyanya y’akazi mu nzego z’imirimo ya Leta, kuvugurura amategeko agenga Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta kugirango umurimo urusheho kunoga mu Rwanda.

Umushinga  w’Itegeko uvugurura iryari risanzwe rigenga Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta uri mu Mutwe w’Abadepite nkuko Minisitiri yakomeje abisobanura. Itegeko igihe rizaba ryemejwe ngo rizafasha kuvugurura inzego z’imirimo za Komisiyo hagamijwe kunoza imikorere yayo. Imbonerahamwe y’imirimo izavugururwa hashingiwe ku nshingano nshya Komisiyo izaba yahawe. Ikindi kandi Komisiyo izakomeza kwimenyekanisha gusa na none ngo birakwiye ko Komisiyo  ishinzwe abakozi ba Leta  byaba byiza ishamikiye kuri Perezidansi ya Repubulika ariko igakomeza gutanga raporo ku Nteko Ishinga Amategeko.

Asubiza ikibazo kijyanye n’ubusumbane mu misharaha naho politiki yo kuyivugurura bigeze, Minisitiri yasubije inteko rusange ya Sena ko dosiye kuri icyo kibazo  iri hafi kurangira kandi na  politiki igenga umushahara yarangije gutegurwa naho Guverinoma  akaba ariyo igomba kuyemeza.

imishahara iri hasi izagenda izamuka ariko iri hejuru ihagarare. Umushahara fatizo (indice) ugomba kuzamuka ku nzego zihemba imishahara  mito ariko  bikazakorwa  buhoro buhoro bisatira inzego zifite umushahara fatizo(indice) uri hejuru. Kuzamura imishahara ariko Ministiri nkuko yabishimangiye, ngo bizashingira ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Umushahara wa mwarimu, abapolisi, n’abasirikare naho wagarutsweho. Minisitiri yavuze ko, ku nzego zihemba amafaranga make aho hatanzwe urugero rw’abarimu, MINECOFIN, MINEDUC na MIFOTRA biri kureba uburyo imisoro ikatwa ku mishara yabo yakurwaho kugirango umushahara bahabwa uzamuke bityo usatire urugero rusabwa.

Hamwe n’ibindi bibazo bitandukanye byakomeje kubazwa Minisitiri kubirebana no kumenyera akazi (experience), ikizamini mu magambo, ubushomeri ndetse n’amahirwe angana kuri bose; ku ngingo yasuzumwe muri rusange, Inteko rusange ya Sena yanyuzwe n’ibisobanuro bya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo ariko igira n’ imyanzuro yashimangiye  izashyikirizwa Guverinoma.

Iyi nkuru tubikesha  Bernard Byukusenge Ushinzwe Itangazamakuru Mu Nteko Ishinga Amategeko.

11 Comments

  • Ariko se sena yibutse ibyo bibazo ari uko isigaje ukwezi kumwe kuri mandat y’abayigezemo mbere.
    Komisiyo y’umurimo iyobowe napresidence yenda nayo yakwikubita agashyi, gusa minister rwose ntako ministry yawe itagira, ariko minaloc nigufashe mu turere kuko ibyinshi niho bipfira, ari naho hava no kunyereza ibya rubanda kuko abakozi baba barakoze agateam baziranyeho ntawavuga amakosa y’undi.
    N’izindi ministries zibafashe mubigo bizishamikiyeho, ikimenyane kiba kivuza ubuhuha da.

  • inzego zitandukanye mu gihugu cyacu zikomeje kwiyubaka gahoro gahoro,byose bizakomeza kujya mu buryo hisunzwe amategeko agenga ibintu bitandukanye. nicyo “strong institutions”bivuze.

  • iyo urebye nk’ukunt ibigo bikomeye byirukana abakozi wagirango mu rwanda nta institution ihari ibarengera example:RDB umwaka ushize yirukanye abakozi 12 bo mu ma telecenters now BDC nta mperekeza,nta cyo bazi bazira kuko nta gabanywa ry’abakozi ryabaye ,banabambuye imishahara y’amezi 7 kugeza n’ubu birirwa basiragira ku muvunyi ariko ntacyo bitanga kandi hashize umwaka urenga mu gihe itegeko ririho ubu rivuga ko iyo hashize imyaka ibiri urubanza rw’imyenda nk’uru abakozi batishyuwe bihombera ngaho mbwira nawe niba ikigo nka RDB gikorera urugomo abakozi ako kageni urumva abakozi bo mu nzego zo hasi bataragowe? hakenewe reforme ifatika ku bijyanye n’umurimo mu rRWANDA Minisitiri ahora avuga ngo amategeko ari hafi gusohoka ubwo se mu minsi ya vuba ni nko mu gihe kingana iki? igihugu nk’u rwanda kirimo kwihuta mu iterambere cyagombye gushyiraho standard z’amategeko y’umurimo n’imishahara .

  • GUSABA AKAZI???
    WARI UZIKO HARI AHO UTSINDIRA IMYANYA IBIRI, BAKAGUTEGEKA UMWANYA (WO HASI)BAGUHA NGO KUBERA “INYUNGU Z’IKIGO”. (ex; RBC/…)

  • Mu nzego zinyuranye ntibyoroshye gufata ibyemezo cyane cyane ko tudahuje agatuza! Ndavuga imbaraga, none se Murekezi we ariyanze har abamurusha agatuza, naho abasenateri baragira ngo basige inkuru y’uko bakoze neza ntibazi ko iyo utambuka ugenda usiga traces inyuma yawe! Munyonge icyo gitekerezo, murakoze!

  • yego nibyiza ko habaho ihinduka ariko ntihazagire abaryamirwa ngo bakuriweho imisoro gusa kandi bose imisoro batanga ingana bitewe nuko bose batangana

  • Ndumva intambwe iri guterwa, ariko barebe cyane mu turere aho gutanga akazi bitagira standards bikurikiza, ndetse n’itangwa ry’amasoko. Wenda koko uwabihereza kwa prezida hari icyo byamara. Ariko se perezida zakora wenyine kugeza ryari??? Ahahaa

  • iyo ubonye uko akazi gatangwa mu nzego z’ubucamanza cyane cyane mu Rukiko rw’Ikirenga bituma umuntu yakwemeza ko ibivugwa ku mikorere y’izo nzego ari ukuri.

  • jye ikibazo mfite sumushara ahubwo bakurikiza iki gushyiraho umushahara hari abahemwa 800000fr abandi 500000 abandi 200000fr abandi 100000 abandi 50000 abandi 35000 kandi bose barize ndashaka icyo bareberaho kuki abantu niba bafite licence badahembwa amwe uwabyishe nuwavuze ngo bahembera umwanya ntibareba amashuri iyo bangaja bareba iki umwana utangiye ahita anganya numaze imyaka 10 ubwose harimo logique nibashyireho amategeko mbere yuko manda yabo irangira cyangwa batubwire niba iyakera yaravuyeho naho sentiments zo ntizizabura turi abanyafurika nimushyireho law.tks.

  • kubwange mbona leta ikwiriye gushyiraho uburyo burengera abantu barangije vuba kubera iyi mpamvu ikurikira:niba twemera ko technologie ikataje mwiterambere ni gute ushobora guha agaciro abamaze igihe hukazi cyane kandi hari abashobora cyangwa benshi baba batazi aho iterambere ryibigezweho hanze aha rigeze ibyo bigatuma mudindiza abarangije vuba ngo nta exepelience bafi muge mwibuka ko hari ubundi bumenyi bafite nabo maze mureke examen ariyo iba umucamanza gusa ita ubungwe mu mucyo kandi ikosorwe mu mucyo nahoubundi urubyiruko turaharenganira

  • Bazarebe ukundi bazamura imishahara badakuyeho imisoro kuko imisoro niyo ituma igihugu gitera imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish