Digiqole ad

Abajura ba za mudasobwa n’ibindi bikoresho bafahswe na Police

Kuri Station ya Police i Remera kuri uyu wa gatatu saa yine za mugitondo, herekanywe abajura bafashwe na Police kubera ubujura bw’ibikoresho by’abandi birimo za mudasobwa (Laptops), Piano, Amplificateur, akamashini k’amashanyarazi, television nini (Flet screen TV) n’ibindi.

Abajura na za mudasobwa bafatanywe/ Photo Umuseke.com
Abajura na za mudasobwa bafatanywe/ Photo Umuseke.com

Aba bajura ni abatobora amazu y’abantu n’abafungura Imodoka, baba bagamije gutwara ibyabandi  mu mujyi wa Kigali.

Mukeshimana Jean de Dieu, umwe mu bashijwa gucukura inzu i Gikondo, akaba ashinjwa kwiba Television yo mu bwoko bwa rutura (flat sceen) arahakana ibyo ashinjwa, gusa akemeza ko yafashwe n’irondo.

Umusore witwa Prince Nshimiyimana, we yemera ko yiba za Laptops, yatangaje ko amaze kugurisha izigera kuri eshanu yibye. Avuga ko aziba mu mamodoka y’abantu kuko afite ubuhanga mu gufungura imodoka banyirazo baba bibwirako bakinze.

Ibi bikoresho byafashwe, Police ishakisha ba nyirabyo maze bakabisubizwa. Pastor Gaby Opare, yari aho yaje gusubizwa inanga (piano) na Amplificateur yayo yari yaribwe tariki 16/08, yashimiye cyane Police imbaraga yashyize mu gushakisha inanga y’urusengero rwe rwa Lighthouse Chapel ya Kimoronko yari yaribwe.

Urumogi rwafashwe
Urumogi rwafashwe

Umuvugizi wa Police Theos Badege, yatangaje ko Police itazigera iha icyuho bene aba bantu baba bashaka kunyunyuza imitsi y’abavunitse ngo bagire icyo bageraho. Ndetse ko kandi aba bajura bashobora no gutanga isura mbi ku mujyi wa Kigali, mu gihe bibye abanyamahanga bari kugenderera u Rwanda ari benshi.

Aho kandi hari abagore bafashwe kubera gucuruza inzoga zinkorano ngo zica cyane, ndetse n’abandi bafatanywe agafuka k’urumogi.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, yashimiye Police imbaraga ishyira mu kurwanya ubujura no gucunga umutekano, ndetse asaba abaturage gukomeza gukorana na Police mu guhana amakuru y’ahabera n’ahashobora gukorerwa ubujura.

Abagore bacuruza inzoga zinkorano nabo bafashwe
Abagore bacuruza inzoga zinkorano nabo bafashwe
Mukeshimana J de Dieu ashinjwa gutobora inzu no kwiba iyo flat screen TV
Mukeshimana J de Dieu ashinjwa gutobora inzu no kwiba iyo flat screen TV
Prince asobanura uko afungura imodoka zifunze akiba Laptop
Prince asobanura uko afungura imodoka zifunze akiba Laptop
Ibikoresho byasubijwe Pastor Gaby Opare wa Lighthouse Chapel
Ibikoresho byasubijwe Pastor Gaby Opare wa Lighthouse Chapel Kimironko

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • Police nikomereze aho. Kandi izagere na Kicukiro umurenge wa Gatenga aho banywere urumogi ku manywa h’ihangu. Kuva ku mukuru w’umudugudu kugeza kuri Executif w’Umurenge nta numwe utabizi ariko nta gikorwa ngo bihagarare. Wagirango byaremewe.

    Ikindi kandi, ko mbona KVS yihutira guca abanyamamodoka amafaranga y’umutekano wazo, izo zifungurwa bakiba laptops KVS iba iri he? Ingufu bakoresha baca 50.000 bitaba no mw’itegeko, bagiye bazikoresha banafata abafungura amamodoka? Harya ubundi Cooperative ica amafaranga ite umuntu utayirimo cyangwa ngo abe umukozi wayo?

    Ntibizoroha

  • “Bene Ngango” bashobora gutuma umuntu aba “mwene Ngofero”…

  • aba bai bakwiye kwicwa bakava mu bantu kuko nabo barishe benshi cyane!hari igihe baza bakakwiba byose ugasubira ku isuka neza neza ukabura aho uhera ukiyahura ukava mu nzira,bari bakwiye kubasiba!!

  • @ Mico
    Uti bakwiye kwicwa bakava mu bantu, akari kuwundi koko karahandurika! Ubu se wowe ukurikije amakosa ukora yenda nubwo polisi cg ubuyobozi butarayamenya uba umaze kwicwa kangahe? Tujye tgira umutima udahubuka, kuko ushobora guhubuka ugakuramo umuntu umwuka ejo ukicuza ubudasubirana! hari ibndi bihano bigenwa n’amategeko ndumva icyo cyo kwicwa kitarimo! Imana ibabarire abajura kandi ikize abanyamitima yabasabitswe n’ubwicanyi!

  • NITWA KAMBARI IZO NGEGERA ZARATUZENGEREJE UBU MAZE AMEZI ATATU NSUBIRA MUKAZI NARI NARANGIJE GUKORA, YARI PROJET NINI CYANE BANYIBA LAP TOP NTA COPIE NARI MFITE,RETA NIREBE IBIHANO BYIHARIYE KU BAJURA BIBA COMPUTERS KUKO BENSHI NTITUBABAZWA NA MACHINE AHUBWO “DOCUMENTS” KANDI MUZI KO MEMOIRE YA COMPUTER IMWE ISHOBORA KUBIKA DOSSIER ZA MINISTERE YOSE.NGAHO MUTEKEREZE UMUNTU UTINYUKA AKAYIBA NDETSE AGAHANAGURA FILES ZOSE.

  • bahanwe nkuko amategeko abigena

  • ngo …..bafahswe na…. iki kinyarwanda kiviga ngo iki mwa bantu mwe? Muge mugerageza gukosora inkuru zanyu na Titre koko? nw courage!

  • aba bajura baba barabigize umwuga,nibafungurwa bazongera bibe kuko nta wibye ujya abireka,ibi bigaterwa ahari n’uko igihano cy’imyaka 5 babakatira ari gito

  • Abo basore bagombye kuba imbaraga z’igihugu none birirwa bagisubiza inyuma. Nibajyanwe mu bigo ngororamuco babigishe imyuga yo kubafasha kwiteza imbere. Kubafunga si cyo gisubizo kuko iyo barangije igihano basubira ku kabo. Ntabwo bazakomeza gucuza abantu ibyo bavunikiye. Mukomeze mutange ibitekerezo byubaka. Murakoze

  • ABAJURA NABO BABA BAKWIYE IBIHANO BY’UMWIHARIKO KUKO GUSHAKA KUBAHO MU BYO UTARUHIYE…BITEYE UMUJINYA..!

  • NYABUNA MUZANE IZO LAPTOPS MURI GASUTAMO WASANGA HARIMO NIZACU, KUKO TURAREMBYE RWOSE KUBERA KWIBWA LAPTOP!!!!
    POLICE Y’IGIHUGU CYACU NI IYO GUSHIMIRWA RWOSE!!!!!

  • Reka na njye ngire icyo mvuga kuri iki kibazo. Ni ikibazo kireba buli wese, kuko „ABAJURA KIMWE N’INDAYA“ ntibavuka ku giti, bose bafite imiryango bavukamwo. Rero baca umugani bati, ibyaye ikiboze irakirigata….

    Mbere na mbere ndashaka gutandukanya. Nitegereje iriya foto, nsanga byaba ngombwa gucamwo ibyiciro bitatu.

    Icyiciro cya mbere. Bariya bagore batatu bafashwe bacuruza urumogi, jyewe ntabwo nabita abajura. Ntabwo mbisobanukiwe neza, ubizi ashobora kunkosora. Ariko jyewe ndakeka batari bazi ko bakora amakosa, ko bica amategeko. Kuri bo yenda basangaga ari business nziza, ibazanira icyashara. Ndi polisi rero, nabasobanulira ibyerekeye biriya biyobyabwenge, yenda nkabaca amande. Hanyuma nkabihaniza, nti muramenye ntimuzongere. Hanyuma nkabarekura bagataha mu rugo iwabo….

    Igice cya kabiri kirimwo absore barindwi. Iyo nitegereje neza amafoto nsanga ziriya nsoresore, bose bakiri abana, mbese ni „URUBYIRUKO RWAYOBYE“….

    Igice cya gatatu kirimwo umuntu umwe. Niwe nsanga afite uruhanga rw’umugabo ukuze, mbese urengeje imyaka 20. Rero uriya namuhana nihanukiriye. Ariko jyewe nagerageza gushyiramwo umuco-nyarwanda. Kuko burya inkoni ntihana, ahubwo ivuna igufa. Kandi umutima muhanano ntiwuzura igituza……

    IBIGO NGORORAMUCO

    „…….Nibajyanwe mu bigo ngororamuco babigishe imyuga yo kubafasha kwiteza imbere. Kubafunga si cyo gisubizo kuko iyo barangije igihano basubira ku kabo…..“

    Mugenzi wacu „Kundumurimo“ aha yabyanditse neza cyane. Nteye rero mu byo yanditse. Muti kuki. Kuko nifuzako ikibazo twakirandurana imizi. Baravuga ngo umwana apfa mw’iterura. Abajuru ntabwo bavukanye ubujura. Ubujura cyangwa uburaya ni ingeso mbi umuntu afata. Ahanini kubera amaburakindi. Aha rero ni ngombwa gutangilira hasi mu miryango no mu mashuri. Maze abana bagatozwa hakiri kare gukunda umurimo.

    Jyewe iyo nitegereje bariya basore, nsanga bafite ubwenge buhanitse, usibye nyine ko babukoresha nabi, bashaka kurya ibyo batavunikiye, bihemukira kandi bahemukira igihugu. Umuntu ushobora gufungura imodoka ifunze agakuramwo laptop, ashobora no kwiga ibindi bintu byiza, ibintu byiza byamugirira akamaro adahemutse.

    Erega ubujura babugize umwuga, kandi bakora nabi bazi neza icyo bakora. Gatsinda usanga biha utuzina turyoshye kandi tubisobanura neza. „Guteka umutwe, Gutubura, Marines“. Bazi neza ko baba bakora amahano, usibye nyine ko bahora bitera ijeki, bibwira ko batazafatwa. Nicyo gituma imikwabu ya polisi nyishyigikiye. Ariko ntabwo imikwabu ihagije. Ntabwo dukwiye gutererana polisi yacu….

    STREET WORKER

    Aha niho nashyiramwo uburyo bushyashya. Uriya mugabo mukuru muribo namuha akazi. Mbere akagakora ari igihano, igihano cyarangira akajya abihemberwa. Hagataho ariko nagerageza kumuhugura kugirango yumve neza icyo musaba…

    Kuko bene uriya muntu aba azi neza uko bariya basore batekereza, uko babaho, icyo bakunda nicyo banga. Jyewe nsanga yashobora kubakumira, mbese akabagarura mu nzira nziza bataraba abajura kabuhariwe. Namwohereza rero mu mihanda, akirirwa acungana n’abahoze ari bagenzi be!!!

    Ariko nyine kandi ntitwiyibagize „INZARA N’UBUKENE“. Ni cyo gituma mu mijyi ikomeye i Rwanda, hakwiye kubaho ikintu kimeze nka „ISANGE CENTER“. Maze bariya bana bakaba bazi ko buri gihe, bafite inzu bahuriramo n’urungano kandi irimwo umutekano. Maze bakidagadura kandi bakabona ifunguro rihendutse. Kuko ndahamya ko umubare utari muto mu ndaya no mu bajura ubiterwa n’inzara ivanze n’ubukene.

    Murambone, nitwa Ingabire-Ubazineza, nitwa Ruhuma rwa Bisetsa. Yego nahumye amaso ariko sinahumye umutima, mama weeee!!!….

    Iteka duhora tuvuga ibyerekeye ruswa. Jyewe limwe na limwe abarya ruswa ndabumva, usibye nyine ko ntabashyigikiye. Baravuga ngo umuntu akama izo aragiye. None se inzara yarinda inyica kandi mfite inka ndagiye, zishobora gukamwa amata….

    None se naba nibera i Nyamirambo ahantu ntavuze, iruhande hafi hatuye umuherwe. Maze koko nimumbwire, ukuntu ntakwemera ngateka umutwe ngatobora iduka rye. Aho kumara iminsi itatu nta funguro na mba mbona. Ahaaaaa. Simbashyigikiye ariko limwe na limwe ndabumva….

    Ni cyo gituma nikundira cyane ya mvugo ya mwene MUSINGA. UMWAMI MUTARA RUDAHIGWA yavuze ijambo ubu ryabaye umugani. Iryo jambo rikwiye kuba inshingano m’u Rwanda rwubu.

    „AHO KWICA GITERA NIMWICE IKIBIMUTERA!!!!“

    Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • RWOSE POLISI OYE ABA BAJULA NINDAYA NABAGOLE BATANYE ABAGABO ABA RWOSE RETA IBITEHO CYANE NIBO BAHUNGABANYA UMUTEANO NABAJULA KUBERA IMIBEREHO RWOSE POLIS MUKOMEREZE AHO

  • Ngaho Polisi irarara rwa ntambi ishakisha abaca intege rubanda, ngo nibatange amafaranga yirondo kandi barirara. namwe nimumbwire

  • NANJYE NTI NTYO

Comments are closed.

en_USEnglish