Umukobwa wa Bob Marley yabonye ikiraka cyo kwambika Usain Bolt
Cedella Marley,44, umukobwa w’icyamamare muri muzika ya Reggae Bob Marley yahawe ikiraka cyo gukora imyenda ya Usain Bolt na bagenzi be bazaba bahagarariye Jamaica mu mikino olympic ya 2012 i Londres.
Cedella, yavuze ko yishimiye aka kazi yahawe, aboneraho kuvuga ko Usain Bolt azabasiga i Londres.
« nzagakora neza, kandi nzi ko bariya basore n’inkumi bazitwara neza cyane i London, Bolt we azabasiga ndabyizeye, ndetse ashobora kuzagabanya ku masegonda 9.58 yirutse metero 100 kugeza ubu » nibyo Cedella yatangarije the times ikinyamakuru cyo mu bwongereza
Cedella aba i Miami, aho afite ikompanyi ikora imyenda y’abagore yitwa Catch A Fire, iyi niyo izafatanya na Puma kwambika ikipe Olympic ya Jamaica. Cedella ubu afite abana batatu.
Cedella Marley, umwana wa kabiri mu bana 11 ba nyakwigendera Bob Marley, siwe mukobwa w’igihangange uhawe aka kazi ko kwambika itsinda rigiye mu mikino Olympic bwambere, kuko Stella, nawe ukora akazi ko kumenya imideri (Stlliste) akaba umukobwa w’uwahoze mu itsinda rya Beatles witwa Paul McCartney nawe yigeze guhabwa ikiraka cyo kwambika ikipe olympic y’ubwongereza.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
4 Comments
Kubigeraho kose ni uko ibyo akora bifite quality.Nta na competition yabaye bivuga ko rwose akora ibintu bizwi mu rwego mpuzamahanga.Bravo kuri we n’akomeze kubahisha izina rya se ryabaye ikirangirire kugeza nan’ubu isi ikaba ikimwibuka n’ubwo yatabarutse!Intwari ntipfa!
Ese uyu mukobwa Mzee Bob Marley yitiranywa na nyina ko nawe yitwa Cedella Marley? Ubushakashatsi.
Nyina wa Cedella akaba umugore wa Bob yitwa Ritha Marley
Nyina wa Bob Marley kandi nawe Yitwaga Cedella Booker wakoraga mu buhinzi bw’ibisheke, yabyaranye Bob Marley na Sinclair Marley w’umumarines
Comments are closed.