Digiqole ad

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, 20/07/2011: Zimwe mu ngabo zazamuwe mu ntera

Kuri uyu wa 20 Nyakanga inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yishimiye igihembo AFRICASAN 3 yageneye Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu nama yayo iteraniye i Kigali kuva ku italiki ya 19 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2011, yitabiriwe n’impuguke zigera kuri 826.

Iyo nama ishima uruhare rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu gushishikariza Abanyarwanda isuku, n’ubuyobozi bubaha ijambo kandi bwihutisha inzira yo kubavana mu bukene.

Iyo Nama yateraniye mu Rwanda kubera ko u Rwanda ari intangarugero muri izo gahunda.

1.Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 06/07/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2.Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira :

Umushinga w’Itegeko ryemeza ibyemezo ntakuka by’Inama Nkuru y’Umuryango Mpuzamahanga w’itumanaho byashyiriweho umukono i Guadalajara ku wa 22/10/2010 ;

Umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano ya Madrid yerekeye kurengera ku rwego mpuzamahanga ibirango bikoreshwa mu bucuruzi yemerejwe I Madrid muri Espagne ku wa 27 Kamena 1989 ;

Umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano ya Banjul yerekeye ibirango bikoreshwa mu bucuruzi ku rwego rw’Umuryango Nyafurika w’Akarere ugamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge (ARIPO) yemejwe ku wa 19 ugushyingo 1993 i Banjul.

3. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga yo kurengera ibimera /International Plant Protection convention (IPPC) yemeza ko u Rwanda ruyashyiraho umukono.

4.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo z’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere zikurikira :

Raporo y’aho u Rwanda ruhagaze ku bijyanye no gukoresha ifaranga rimwe mu Bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba/Progress report on the Rwanda’s position on the establishment of the East African Monetary Union ;

Raporo igaragaza aho umushinga wo gutangiza mu Rwanda ishami rya Kaminuza ya Carnegie Mellon ugeze /Update on the establishment of Carnegie Mellon University in Rwanda.

5.Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :

Iteka rya Perezida ryemeza amasezerano yerekeranye n’iby’imbonezamubano mu kwiba abana mu rwego mpuzamahanga yemerejwe i La Haye, ku wa 25 Ugushyingo 1980 ;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera REB (Rwanda Education Board) n’icyiciro irimo ;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imiterere, ububasha, inshingano n’imikorere by’inzengo zigize Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) ;

Iteka rya Minisitiri rigena impamyabushobozi zijyanye n.ibyiciro by’ubukorikori.

Iteka rya Minisitiri rihindura urupapuro rwinzira LAISSEZ PASSER nshya izakora muri ibi bihugu : by’u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Amajyepfo, Tanzania na Uganda.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingamba za gahunda y’imyaka 5 yo kuyishyira mu bikorwa/ Cabinet paper on National Policy against GBV and its five-year Strategic Plan.

7.Inama y’Abaminisitiri yazamuye mu ntera Abasirikari mu ngabo z’Igihugu kuburyo bukurikira :

1. Abasirikare bakurikira bazamuwe ku Ipeti rya Colonel :

Lt Col Joshua RASANA

Lt Col Dr Ben KARENZI

Lt Col Geoffrey KABAGAMBE

Lt Col Tom MPAKA

Lt Col Dr Eugene TWAGIRUMUKIZA

Lt Col Dr Charles RUDAKUBANA

Lt Col Sam BAGUMA

Lt Col Paul NYEMAZI

Lt Col Alex KAYUMBA NGOGA

Lt Col Ludovick MUGISHA

Lt Col David BUKENYA

Lt Col Joseph NZABAMWITA

Lt Col Mathias MURENGERANTWARI

2.Abandi bazamuwe mu ntera mu buryo bukurikira :

Lieutenant Colonel : Abasilikare 20

Major : Abasirikare 84

Captain : Abasirikare 13

Lieutenant : Abasirikare 20

Second Lieutenant : Abasirikare 11

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira :

A. Mu rukiko rw’ikirenga/urukiko rwisumbuye

Bwana HARERIMANA Gaspard : Umuyobozi ushinzwe umutungo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi ;

Bwana NSHIMIYIMANA Joseph :Umuyobozi ushinzwe umutungo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu.

B. Muri MINISANTE

Bwana DUKA Innocent : Umuyobozi ushinzwe imari

Madamu MUKAKIGERI Daphy : Umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi

C. Mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC)

Bwana KAKYIRE Godfrey : Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi

D. Muri MINEDUC

1.Rwanda Education Board (REB) :

Bwana RUTAYISIRE John : Umuyobozi Mukuru

Dr MUSABE Joyce : Umuyobozi w.Ishami rishinzwe Integanyanyigisho

Bwana NTAGANZWA Damien : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhugura gucunga no kongerera ubumenyi Abarimu.

Bwana GASANA Janvier : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ireme ry’Uburezi.

Bwana MUKAMA Evode : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu burezi n’iyakure.

Bwana MUVUNYI Emmanuel : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga uburenganzira bwo gutangira gukora kwa Amashuli makuru na Kaminuza.

Bwana MUGISHA Fred : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amashuli makuru no gutanga inguzanyo yo kwiga.

2.Rwanda Teachers College

RUKARA Teachers College

Bwana GAHIMA Charles : Umuyobozi w.ikigo
Madamu RUBAGUMYA Furaha Emma : Umuyobozi w’Ikigo wungirije ushinzwe amasomo

3.Intergrated Polytechnic Regional Center /IPRC

Eng. MULINDAHABI Diogene : Umuyobozi w.Ikigo

Eng. MFINANGA Joseph : Umuyobozi wungirije ushinzwe Amahugurwa

Madamu MUKARUBIBI Fatina : Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi.

4. KAVUMU College of Education

Bwana MUHIRE Ally Cassian : Umuyobozi w’Ikigo

5. ISAE

Dr. RUBENGISA Prudence : Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi

E. Mu Nama Nkuru y’Igihugu ishinzwe Impunzi

Bwana RUSANGANWA Damascene

Madamu WANZIGA Maureen

Bwana RWAHAMA Jean Claude

Bwana NGANGO James

Madamu BYUK– USENGE Ernestine

Bwana DUSHIMIRIMANA Lambert

Capt. SENKOKO Celestin

Bwana NTAGANDA Francois

Madamu KANYANGE Anne Marie

F.Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge :

Bishop RUCYAHANA John

Sheikh HABIMANA Saleh

Padiri CONSOLATEUR Innocent

Bwana GASHAGAZA Deo

Madamu KAMANZI Mary

Madamu MUKABALISA Donatilla

Madamu DUSABEYEZU Thacienne

Madamu UWIMANA Xaverina

Bwana GASAMAGERA Benjamin

Madamu UMURUNGI Cynthia

Madamu TENGERA Francisca

Bwana MUNYAMALIZA Edouard

Mu bindi

a)Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko muri Hoteli Serena, i Kigali, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Kanama 2011 u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika ku Itangazamakuru nUburinganire. Insanganyamatsiko igira iti : Ibipimo by’Uburinganire mu Itangazamakuru : Imikorere myiza igamije Uburinganire mu Itangazamakuru n’inkuru zitangazwa mu Binyamakuru.

Iyi nama izitabirwa n’intumwa zirenga 40 ziturutse muri Afurika no mu Miryango Mpuzamahanga. Dr Jean Ping, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Dr Donald Kaberuka, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), bari mu Banyacyubahiro bazitabira iyo nama.

b)Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko igikorwa cyo gusuzuma Imihigo y’Uturere mu mwaka wa 2010-2011, cyatangiye ku wa 13 Kamena 2011 kirangira ku wa 19 Kamena 2011.

Ibyavuye muri iryo zusuma birerekana ko Uturere twarushijeho kugera ku bikorwa bishimishije mu kwesa imihigo twari twagiranye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n’ibyo Abayobozi batwo bari bijeje Abanyarwanda byagezweho muri rusange.

Yanayimenyesheje kandi ko igikorwa cyo gutegura Imihigo y’Uturere mu mwaka wa 2011-2012 cyatangiye.

Biteganyijwe ko Abayobozi b’Uturere bazashyira umukono ku byo bahigiye kuzageraho mu mwaka utaha wa 2011-2012 imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku wa 26 Nyakanga 2011.

Muri uwo muhango, ni bwo Abayobozi b’Uturere twarushije utundi mu kwesa imihigo mu mwaka ushize bazahabwa ibihembo. Mbere y’uwo muhango ku wa 21/07/2011 hazaba inama yo kwemeza inyandiko y’iyo mihigo izayoborwa na Minisitiri w’Intebe.

c)Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 5 n’iya 6 Kanama 2011, muri Hoteli SERENA i Kigali hazabera inama izasuzuma uruhare rw’Abagore mu iterambere mu mibereho myiza y’abaturage no mu bikorwa by’ubucuruzi.

Iyo nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti : “Korohereza abagore kubona amahirwe yo guhanga imirimo ku isoko rusange ry’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba”. Iyo nama izitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bigize uwo Muryango.

d) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 26 kugera ku ya 28 Nyakanga, muri Hoteli SERENA i Kigali, hazabera inama mpuzamahanga yo mu rwego rwo hejuru izasuzuma ibyerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye mu igenamigambi no mu gutegura ingengo y’imari.

Iyo nama izategurwa kandi ikoreshwe na Ministeri y’Imari n’Igenamigambi ifatanyije n’inzego z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe gukurikirana ibyerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kongerera abagore ubushobozi (UN WOMEN). Insanganyamatsiko yayo : “Kunoza uburyozwe n’iterambere binyujijwe mu igenamigambi no gutegura ingengo y’imari bishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye”.

Hateganyijwe ko izitabirwa n’intumwa zigera kuri 120 zo mu rwego rwo hejuru ziturutse mu bihugu 30 ku isi zihagarariye za Minisiteri z’Imari, izindi Minisiteri bireba, imiryango itagengwa na Leta ndetse n’inzobere mu byerekeye iterambere.

e)Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 7 n’iya 8 Nyakanga 2011 muri Hoteli SERENA i Kigali habereye inama yahuje abaterankunga hagamijwe gushakisha amafaranga yo gushyira mu bikorwa Umushinga w’amashanyarazi kuri Rusizi ya III. Iyi nama yasuzumye uwo mushinga mu bice byawo byerekeye tekiniki, ibidukikije, imari n’imiterere yawo ku birebana no gutanga serivisi hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera.

Iyo nama yarangiye, abaterankunga basezeranye gukusanya amafaranga angana na miliyoni 350 z’amaEuros (Amafaranga akoreshwa mu Burayi) agenewe gushyira mu bikorwa umushinga wo kubyaza amashanyarazi kuri Rusizi ya III.

Hateganyijwe ko ibikorwa Remezo byo gutwara amashanyarazi bizatangwaho amafaranga agera kuri miliyoni 461 za ama Euros angana na na miliyoni 681 z’Amadolari ya Amerika. Hateganyijwe kandi imfashanyo mu rwego rwa tekiniki izatangwa n’Ikigega cy’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi gishyigikira ibikorwa Remezo muri Afurika

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais, Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

 

9 Comments

  • Muduhe amazina yabazamuwe mu ntera ba nyakubahwa!!!

  • UM– USEKE.COM please mukosore kuko “primature.gov.rw” yakosoye;

    D. muri MINEDUC, REB; Bwana MUVUNYI Emmanuel ni: Umuyobozi w‟Ishami “RISHINZWE IBIZAMINI” no gutanga uburenganzira bwo gutangira gukora kwa Amashuli makuru na Kaminuza.

  • igisilikare cyacu ntabasilikare bato bakeneye kuzamurwa muntera cy ntacyo bakora?

    • byose bigenwa n’amategeko si sentiments zigenderwaho mu kuzamura mu ntera abasirikare

  • kuki hari abasirikare bakiri murwego rwo hasi kdi bakora cyane,bakimazemo imyaka myinshi ,baritanga ariko se bo ntibazigera bazamurwa?mubyigeho kuko birababaje cyane

  • amaraso masha muri gouvernent ni ukubaka igihugu!!!!!! felcitation kbazamutse mu tera nabahawe imirimo mishya !!!!!!!!!! mukorane umurava muzana udushya aho babahaye kuyobora

  • ba nyakubahwa,ibyakozwe mu nzego za gisirikare niba byakorwa no muzindi nzego z’imirimo aho abantu bazamurwa mu ntera kuko baziranye cg biganye,murumvako akarengane kagihari mu nzego zindi

  • Murakoze gusa mujye mwibuka ko natwe twarurasaniye twese ntabwo byaba byiza mururiye mwenyine,imyaka ibaye 20 tukiri ku i rank 1 kweli

  • gusa abazibonye bari bazikwiye pee!!!n’ubwo hatabura bamwe bake babizamukiramo.Ariko ntibyumvikana ukuntu haba promotion zirenze ishatu mumwaka kuri officiers; hagashira imyaka icumi na…muri mens ntanimwe ibaye.Ese nibo bigoye kuruta bariya?nako ngo ibintu bihirimira aho uburemere buri d!!! ntibituma tudakoreshwa uko babishaka.

Comments are closed.

en_USEnglish