Kuki Louise Mushikiwabo atakiriwe na mugenzi we Allain Juppé?
Kuri uyu wa kabiri ubwo Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yagiraga uruzinduko mu bufaransa, ntabwo yakiriwe na Allain Juppé nawe ushinzwe iyi ministere mu bufaransa, ahubwo yakiriwe na Ministre ushinzwe ubutwererane Henri de Raincourt.
Allain Juppé yatanze impamvu z’uko afite akandi kazi gatuma atabasha kwakira mugenzi we Louise Mushikiwabo, naho Philippe Hugon avuga ko Allain Juppé atari umugabo ukwiye mu kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ubufaransa.
Philippe Hugon ushinzwe ubushakashatsi mu kigo kigisha ububanyi n’amahanga n’ingamba (IRIS) mu bufaransa, yemeza ko Allain Juppé atari kwakira Louise Mushikiwabo bitewe n’amateka mabi afite imbere y’u Rwanda, bityo ko atabujijwe n’akazi kenshi nkuko we yabivuze.
Aganira na France24 Philippe Hugon yibukije ko Allain Juppé yari ayoboye ministeri y’ububanyi n’amahanga, n’ubu ayoboye, mu gihe cya Genocide mu Rwanda mu 1994, gouvernoma Allain Juppé yarimo ikaba ishinjwa n’u Rwanda uruhare rufatika muri iyi Genocide.
Allain Juppé kugeza ubu we ahamyako Leta yarimo nta ruhare yari ifite muri iyi Genocide ndetse akaba ubu ari umwe mu badashyigikiye leta ya Kigali uyu munsi, bityo rero Allain Juppé ngo yaba yaranze kwakira Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga nawe, bitewe n’uko Juppé atiyumva muri leta ya Kigali.
Iyi mpuguke mu mibanire n’ibihugu Philippe Hugon, yasoje avuga ko nubwo Allain Juppé umwanya we wa ministre w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa awukwiye ariko Atari umugabo wa nyawe mu mibanire myiza y’u Rwanda n’ubufaransa mu magambo ye ati: “Alain Juppé n’est pas l’homme adéquat de la normalisation des relations entre la France et le Rwanda”
Ariko kandi Philippe yemeza ko kuba ari muri uriya mwanya bitazitambika umubano n’imyanzuro imaze gufatwa hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda, akemeza ko Ubufaransa bwa Nicolas Sarkozy bwahisemo kwegera no gukorana n’u Rwanda, ariko bitazibagiza amateka n’ukuri kugihishe hagati y’ibi bihugu.
Allain Juppé uzuzuza imyaka 66 mu kwezi gutaha, ni umugabo urambye muri politiki y’ubufaransa; yayoboye Ministeri ya Budget (1986-1988), ayobora Ministeri y’ububanyi n’amahanga (1993-1995), aba Ministre w’intebe w’ubufaransa (1995-1997), aba Maire wa Bordeaux (2004-2006), aba na ministre w’ingabo na ba sekombata (anciens combattants) kuva 2010 kugeza mu kwezi kwa 2 uyu mwaka ubwo bamuhaga kuyobora Ministeri y’ububanyi n’amahanga.
JP Gashumba
Umuseke.com
16 Comments
ubufaransa si jupe,kandi siwe kamara mu kuba hari ibyahinduka mu mubano w’ibihugu byombi,ikindi kandi ni uko minisitiri mushikiwabibo yagiye mu bufaransa muri gahunda z’ubutwererane,akaba yarakiriwe n’ubushinzwe,nta mpanvu rero yo guca igikuba ngo jupe ntiyamwakiriye.
juppé ndamwemera cyane rwose ubwo se kuki urwanda ruba rwishyiraho guhangana ni gihugo gikomeye nka france ni bitonde babaze tchade na Libyie sha kagame azunva niyitonde!!!
Nethon witondere iyo mvugo mbi,nawe urazi uko france yifashe mubihe bya Génocide,nawe azi icyo yishinja muri. Reka kuvuga les idées fausses.
abafaransa nibo bankijije bamvana ku MUNINI muri Nyaruguru ubu bangeza mu nkambi Nyarushishi muri kajugujugu kandi babikoreye abantu benshi!!Nta politike nkina ariko amagambo abavugwaho abayavuga ni inyungu zabo!!Mbese ku bari Nyarushishi iyo tutabagira ntibyari kumera nka ETO KICUKIRO!mwibagirwa vuba!!
Rugira se wowe uri umuntu ki, niba baragukijije bagatererana imbaga y’abantu imurambi ya gikongoro bakabubakiraho ikibuga cya basket nibyo ushima wowe ujye wofata mumagambo keretse ibyo mvuze niba utabizi cyangwa utarabyumvise abafaransa niwowe numvise ubavuga neza sawa genda tuzasubira.
Juppé ni umutima udiha wamubujije guhura na Louise. Naho uriya ngo bakijije muri kajugujugu we yandangije, we bazamuha umunyenga yigurane urwamubyaye. Undi nawe ngo Neton yemera Juppé.uyu ni umwe mubatuma afrika ikomeza kuremba kuko bapfa kwakira bombo bakiyambura ubusa. umva ubujiji kweli!none se nirutishyiraho ruzashyirwaho nande? na Juppé wemera se? Urababaje gusa wowe nuwo Juppé wawe!plz ni mukure mubitekerezo mushishoze iwanyu ni mwe nimuhasebya mukahihakana muzisebya muzihakana nabo babafuze mu mitwe babahakane!
Rugira, ni uburenganzira bwawe kuvuga ayo mateshwa uvuga ko abafaransa batatwiciye abantu
kubabaragukijije byaterwa n’icyo wari icyo cyangwa bakaba barakwibeshyeho.
Erega n’ubundi hari abo bari bakunze!!!
Mwihangane kandi mujye mworoherana. Ibyabaye byarabaye kandi biracyafite ingaruka k’u Rwanda, n’ibindi bihugu n’ababituye. Mutegereze, ubutabera nibuterekana ukuri, amateka azakwerekana. Gusa mumenye que tôt ou tard, ibihishwe bizamenyekana maze abantu bakumirwa au point de tomber à la renverse
Tujye tuba frexible yego twemera ko abafaransa badukoreye amakosa ariko hari abo bafashije kubaho ndimo,titi rwose imurambi bahageze abantu barishwe.
kuvuga nugutaruka reka mbabaze jipee muramuzi? ibya politike tubireke tujye tuvuga ibyo twunva mubinyamakuru.ko minister wurwanda yavuzeko atishimiye ishyirwaho rya jipee kumwanya wa minister wubabanyi namahanga, kandi mushikiwabo akaba avuga ko atariwe yagiye kureba ikibazo mufite nikihe? ahubwo twibaze iki,niba Mushikiwabo arigutegura uruzinduko rwa nyakubahwa ese azasinyirwa nande ko mbona ubishinzwe afite akazikenshi kandi nkaba mbona uwubutwererane bitamureba.Nonese azajya gusinyisya kuwo yamaganye izuba riva ko ataba muba ministers babafaransa?
Erega mwese mwarahungabanye mushatse mwajya mwitonda,ariko jye harikintu nibaza,igihugu nkurwanda ko gishyiraho abayobozi ntawe ugihagaze hejuru kuki bo bashyiraho umuyobozi mugasakuza?mwitonde aba bazungu ntacyo badakora munyungu zabo nibyahishwe byose bizagaragara bidatinze da
Kajugujugu urakoze cyane ku nkosora sinanga ukosora rwose ariko ibyo nvuga nuko nzi impanvu mwana wa maman none se wabwira ute ko abafaransa banyiciye none ubu nkaba maze gupfusa mukuru wanjye azira ibyo atazi ngo arazira Kayumba?? njye sinavuye hanze nvuka Kibuye ndi umucikacumu ariko munzu kuba twarasigaye turi 03 mubantu 09 umwe akaba azize abitwa ngo baraturokoye???? Nta FPR nta juppé. Niko sinanze u Rwanda nanze abarwangirije GVT!!!
erega ubwenge bwumwe burayobera,icecekere umunyarwanda yise umwana we sibomana
Titi et Ruti
Ntunyumve nabi kandi umenye ko kuba nkiriho mbere na mbere ari Imana yandinze!Icyo ntandukaniye ho na we ni amagambo y’urwango no kwishongora!!ntago unzi nanjye sinkuzi kandi ibyo mvuze si igitekerezo ndavuga ibyambayeho!!icyo nakubwira ni uko badutwara i Nyarushishi bari bazi neza ko turi abatutsi kuko twari kumwe n’umwana umwe wari warakomeretse cyane kandi bahise rwose bamwitaho banamushyiramo serumu!!Akenshi abavuga amagambo nkayanyu usanga ari abaturutse hanze biha urwango kurusha abandi noneho bahuye n’akaga!!Ikindi ni uko génocide y’abatutsi ya gikongoro mbona ntacyo muyiziho kuko abafransa bageze i murambi abatutsi baho bararangije kwicwa!!Responsabilités muha abafaransa muri génocide njye sinyibona kuko nabaye i Nyarushishi amezi 2 kandi abahabaye bose uzababaze uko baturinze!!mbese abo banyamerika cg abongereza bo babagaga he!!None se i nyarushishi ntitwari tugeze ku bihumbi 10 000!!Muri abo bose hari uwo batereranye!!Mutandukanye inyungu za politique n’ukuri kwabayeho!!!Simvugira abafaransa ariko nta mpamvu yo kubaharabika bababeshyera!
Rugira, birababaje kubona uvuga ko utazi uruhare rwa France muri Genocide yakorewe abatutsi kandi uvuga ko nawe uriwe.
Reka nkwibarize? umuhutu wakijije umututsi 1 cg urenze umwe, akica abandi 10 cyangwa barenga nta genocide yakoze?
ntago jye navuye hanze nari mpari ni ubwo nari nyiri muto.
Turetse za zone turquoise, nagirango nkubwire ko mbere ya genocide mu bice bitandukanye babaga bari kumwe n’inkoramaraso basaba ibyangombwa nabo nkuko abishi babikoraga
Ese mubyari byarabazanye harimo no kumenya umubare w’abatutsi bari batuye mu Rwanda? babikoreye ababyeyi bange n’abandi benshi batandukanye kandi ntihabura n’undi wabikubwira mu bari kuri uru rubuga.
Hanyuma se ubu iyo witegereje ingufu z’abo bafaransa ushyigikira iyo witegereje usanga zari nke kuburyo mu minsi 100 hapfa inzirakarengane zingana kuriya barebera.
Ayo mahanga yandi sinayashimye ariko icyo nyanenga n’uko yarebereye.
Ariko france yo yararebereye ndetse ifasha no gutegura ubwo bwicanyi
reka kureba inyungu zawe wenyine umenye ko niba uri umututsi, hari bene wanyu benshi bishwe kandi na France yabigizemo uruhare
MWABASORE MWENIMWICECEKERE KUKO HARI UMUNTU UVUGA IBINTU UKIBAZA NIBA YARABAGA MUGIHUGU MUGIHE CYA GENOCIDE Cg niba AJYA YUMVA AMATEKA BIKAGUSHOBERA IYO UMUNTU YITORA AKAVUGA NGO FRANCE YARINZE ABATUTSI KOKO URETSE GUKABYA FORCE YABO NIYA RPF IYARI IKOMEYE NI IYIHE? IYARI ARMED NI IYIHE? IYAHAGARITSE GENOCIDE NI IYIHE? NONE SE ZONE TURQUOISE YARI IGAMIJE IKI?BANZA UTEKERZE KURI IBI .REKA NEMERE KO BASANZE ABATUTSI B’IMURAMNBI BARARANGIJE KWICWA DA NONE SE KUBUBAKIRAHO IKBUGA CYA BASKET NIKO KUBARINDA WAVUGAGA PLEASE DON’T JOK AND TRY TO THINK VERY WELL.
Comments are closed.