Ingwe nyuma yo kuyobera mu giturage yari imaze abantu, reba amafoto
Ingwe yakomerekeje abantu 11 nyuma yo kuyobera mu giturage cy’agace kamwe mu Buhinde nkuko tubikesha hindoudaily news.
Nyuma yo kwisanga mu gice kirimo abantu benshi, igihe batangiye kuyikiza nayo yirwanyeho, aba baturage bari benshi, buri wese nawe yakoreshaga intwaro imuri hafi; ufashe ibuye, umuhoro, ikibando…
Iyi ntambara y’ingwe na rubanda ngo yamaze umwanya utari muto mbere y’uko abashinzwe Park iri hafi aho baje kuyihosha ariko nabo bakarwana nayo bigacika.
Iyi nywamaswa ngo yageze mu bantu ubwo abashzwe Park bashakaga kuyijyana ngo ba mukerarugendo bayirebe yo itabishaka maze ikabacika niko kwirara muri rubanda rwo hafi aho.
Nyuma yo kurwana n’abaturage ndetse n’abashinzwe Park iyi ngwe yaje kuraswa maze ihasiga agatwe, abo yakomerekeje ngo bari koroherwa.
Yafashe ku gakanu umwe mu barinzi ba Park bayikizaga rubandaBabashije kuyirasa, ku ruhande barakizwa n’amaguruRubanda bamaze kuyikizwa bigiyeyo bakurikira iyo mirwano
Photos internet
Oscar Ntagimba
umuseke.com
12 Comments
ahaaa!!nibo bayiyororeye reka ibarye!!!iriya mpanya ko idakamwa,ikaba itaribwa,ariko yo ikarya abandi baba bayororamo iki?irakiberetse nibagende!!
mbega ingwe mbga ingwe!!!dore ngo no muri expo izaba eobundi i gikondo hazaba harimo intare,nzongera gusohoka mu rugo irangiye,ntigiye kunyirira
Ibaze noneho iriya ntare bazazana cg uruziramire byose biciye mu rihumye abashinzwe kubirinda?? sha niyo bahazana Deta Force ngo izirinde, jye sinzajyayo ma!! Ahubwo uretse nabyo, jye sinzahirahira nyura no mumuhanda wa Rwandex. kandi na nijoro sinzongera gusohoka, ngiye kwibera incuti na Chantal!
oya nibyiza ahubwo u rwanda rwagombaga kudushyiriraho urwuli hano muli kigali
ntiyarizi gufata kugakanu ahu barayibibwirije2.nonese bayereka abantu itabishaka nkabande,kugenzura ishyamba bivuze kumenyerana ninyaman?swa
abo park akagera umenya bitazongera kubaho
Makoma urandangije,imbavu zahiye. Ngo uzasohoka mu nzu expo irangiye. Hahaha
Ba baririmbyi bajya baririmba ngo “Imirindi y’uwiteka” ?Iyo ntare umunsi yagiciye muzaba mwumva imirindi yayo muri kigali !
Akayiteje karayava ese ubundi bazorora zabibasabye? Murwanda ibyo ntabwo tugira uru ziramire.Ntuzitwaze ibyo ahubwo vugako nta mikoro.
hahahahahah!!!!!!!!!!!
MURAVUGA “INGWE” MURAYIZI? NIBA USHAKA KUREBA AHO YASANZE UMUGABO MU MODOKA JYA KURI
http://www.youtube.com/watch?v=gcyA0Ef73qY&feature=related
ingwe ntuyizi, wayimenya wahuye nayo
Comments are closed.