Nyuma yo gutsindwa abankinnyi n’umutoza b’Amavubi baratangaza iki?
Ikipe y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 iri i Mexico aho yitabiriye igikombe cy’isi. Abanyarwanda kuya 22/06/2011 saa yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda bari bahanze amaso Televiziyo bashyigikiye abana b’u Rwanda aho bacakiranaga n’insoresore za Uruguay igihugu gifite amateka akomeye muri Ruhago.
Abakurikiye uyu mukino banyuzwe cyane n’uko abasore bw’u Rwanda bakinnye umukino usobanutse, bahererekanya umupira neza cyane ubona bamenyeranye. Ikipe ya Uruguay yatangiye ubona imeze nk’ihuzagurika cyane, ku buryo Amavubi yabonye amahirwe menshi cyane itera ndetse mu izamu ariko kureba mu izamu byaje kugorana.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Uruguay yaje yinyaye mu isunzu ariko Amavubi akomeza gukina neza cyane, mu minota ya 70 na 80 Amavubi yakomeje kotsa igitutu Uruguay. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu minota y’inyongera 5 umukino wakomeje uhagaze neza, habura amasegonga 20 gusa kugirango umukino urangire ikipe ya Uruguay yatsinze igitego cyabaye mu kavuyo.
Nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’umuzamu NZARORA Marcel n’abakinnyi be bose baje gutakaza amahirwe yo gukomeza. Ariko kandi muri ruhago bibaho cyane. Nyuma y’umukino bagize icyo batangaza.
Ubutumwa batanze nyuma y’umukino
Emery Capitaine ati ni ibyago.
Michel RUSHESHANGOGA ati twagerageje
Umutoza Tardy ati birababaje cyane
ubutumwa Emery ku banyarwanda
Minister Mitali ati hari icyizere imbere
Minister Mitali kubyo u Rwanda rukuye i Mexico
Tardy ati hari icyizere imbere h’u Rwanda
Match uko zangeze ejo:
Rwanda 0-1 Uruguay
Canada 2-2 England
Usa 1-2 Uzbekistan
Czech 1-0 New Zealand
Uyu munsi bimeze gute;
Burkina faso v Germany
Panama v Ecuador
Australia v Brazil
Cote d’Ivoire v Denmark
11 Comments
abana batweretse umukino mwiza. Congz amavubi nimwe dutegerejeho ruhago y’ejo.
Gutsindwa birasanzwe ariko muri intwali.
ewana bakina neza ariko ikibazo equipe ninziza ariko byagaraye ko ntabasimbura ifite kuberako wabona harimo bamwe umukino warenze
Amavubi yakinnye neza, ariko barangaye ho gake vyane, bibabyarira amazi nk’ibisusa!! bari bizeye ko umupira ugiye gutererwa ahantu kure, ku buryo udashobora kugera ku izamu, ubundi bihagararira imbere ya penalite, ntibana cunga ba rutahizmu ba Uruguay, wenda kuko babnabonaga match irangiye!! bakwiye kujya bamenya ko umukino urangira ari uko umusifuzi ahushye mu ifirimbi.! Welcome to Rwanda rero!!
umupira wari mwiza congz amavubi!! ariko wowe wanditse iyi nkuru ujye ushyiramo gutekereza cyane Iyo utangije inkuru uvuga ngo Umunyarwanda “wese” ibi ubikura he? ni bangahe bafite Tv mu ngo iwabo?
ni bangahe bafana foot ku buryo ziriya saha baba bareba match? tujye twitonda
Imana izabijyanire kabisa!! eh… Gusa ntamahirwe twigirira! Imana ibafashe
aba bana bazi gukina ariko bafite ikibazo cy’imirire.bitaweho bazavamo abakinyi beza pe
I thank very much amavubi team
ese nibagaruka aho ntibazajya muri APR ikabica nabi twizereko gouvernement izaba maso
abana bacu umukino batwereka urahagije kdi imyaka ibiri bize ntawundi musaruro urenze uriya twabaka. ni amahirwe make
Dore ikipe yabanyarwanda ureke amasazi yibihugu byose kumugani wa maboneza.turabura umukinnyi umwe rutahizamu umunsi twazanye wa wundi nabonye kuri ruhagoyacu.com witwa niba ari janvier tuzaba tugacyemuye nibakurikiranire hafi aba bana babarinde ikipe zibicaza ngo ziragura abanyamahanga nibabashyire muri za as kigali,za la jenesse, naza mukura maze urebe ngo na shampiona iraryoha.
U did your best boys,congs,U made the name of our country RWANDA,go ahead…For the first time in the history!!…
Nakunze uko mwakinnye, umukino mwiza mwarawutweretse tubari inyuma mfura z’iwacu