Digiqole ad

Agatha Kanziga yatsinzwe urubanza rwa Film agaragaramo

Agathe Kanziga Habyarimana, umufasha w’ uwahoze ari prezida w’ u Rwanda amaze gutsindwa urubanza aho yari yareze asaba ko filimi yakozwe kuri Genoside yakorewe abatutsi iteganyijwe kwerekanwa kuri television France 2 mu minsi iri imbere itakwerekwanwa.

Agathe Kanziga Habyarimana

Madame Habyarimana afatanyije n’ abandi bantu babiri Marcel Bivugabagabo na Dr Charles Twagira, nabo bagaragara muri iyi firimi, bisunze uyu Agathe Kanziga maze basaba ko iyi firimi itaca kuri televiziyo France 2 ku ya 28 uku kwezi.

Iyi filimi yitwa « Genocide rwandais : des Tueurs parmi Nous », bishatse kuvuga ngo, « Genoside yo mu rwanda, abicanyi muri twe » ni imwe muri filime 5 zikoze mu buryo bw’ iperereza ziswe La grande traque.

Bitewe no gutinya ko bazakurikiranwa n’ amategeko ku ruhare rwabo muri Genocide, bareze basaba ko bakwerekwa iyi filimi mbere, ndetse ko itakwerekanwa kuri televiziyo ya France 2.

Mw’ itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane, Emmanuel Binoche umucamanza w’ urukiko rw’ ibanze rwa Paris yavuze ko abareze batatanze ibimenyetso bihagije byerekana ko iyi filime yerekanwe yatuma aba bantu bahita bahamwa n’ ibyaha bya genocide.

Iyi filime yakozwe n’ umunyamakuru witwa Manolo d’ Arthuys, izerekanwa bwa mbere kuya 28 kamena i saa 20h40 z’ umugoroba za hano i kigali, ubundo yongere yerekanwe ku ya 1 z’ ukwa 7  i saa sita na 20 z’ ijoro, kuri televiziyo yitwa France 2.

U Claire

Umuseke.com

6 Comments

  • kuri iyi nkuri ya Agathe Kanziga aramutse akurikiranwe ibyaha bikamuhama agomba guhanwa byi ntanga rugero kugirango n’abandi barebereho tugaca umuco wo kudahana
    kandi agahabwa igihano kimuwiriye

  • Rukujuju uyunguyu yanze ko bamutamaza, none no kuburana ya tsinzwe, abuze byose nk’ingata imennye.

  • Ewana uyu mugore ni shitani!! ko batamubaza se ukuntu yagambaniye umugabo we, kuko yari yaranze ko batangiza jenoside, bose babireba, akajya amubwira ngo reka tujye tubica gakegake, bazageraho bashire, ariko tutihaye rubanda! nyamara Kanziga ntiyabyunvise ngo arebe kure, koko yarebye nk’abagore, aba aramugambaniye, ngo bamuhanure, ubundi bibonere uko batsemba inyoko tutsi yose. Azapfa yunve, nagera n’ikuzimu agarame yibaze.

  • nareke ijye ahagaragara abone

  • Ariko Nyagasani nk’uyu mugore urashya imigeri ninde yibwira ko ayobewe ibye koko ko n’uruhinja rwavutse muri Genocide ngirango rwamushinja ibyo yakoze nzaba ndora da buriya we iyo ajyana na Nyakwipfira we koko aho kugirango akomeze atere abntu agihinda koko!? Umva ibyo ni uguhiga nta mbwa!! imere ibibi wakoreye abanyarwanda unabisabire imbabazi ubundi ureke kurushya Iminsi!!

  • ariko ubundi baba bahakana iki;;genocide ntiyabaye harubwo ari filme nonese yarikoze abayikoze ntibazwi baniyizi….nge nakugira inama yo gusaba imbabazi ukiriho!ayo ni amahirwe Imana iri kuguha a toi de decider madame habyarima!

Comments are closed.

en_USEnglish