Tags : Sake

Abaturage muri Sake bishatsemo amafaranga ngo babone amashanyarazi REG irayabasubiza

Hari abaturage batuye mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba binubira kuba barirengagijwe mu gihe bari bikusanyirije amafaranga yo gukurura umuriro kugira ngo biteze imbere ariko ngo baza gutungurwa n’uko amafaranga milioni eshatu bari bakusanyije bayasubijwe aho kugira ngo Leta ibunganire. Ubuyobozi  bw’akarere ka Ngoma kuri iki kibazo burasaba ikigo cy’igihugu gikwirakwiza […]Irambuye

Sake: Abahinzi barasaba gufashwa kuhira imirima yabo

Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma barishimira gahunda ya “Twigire muhinzi” kuko ngo ibafasha kwiteza imbere mu buhinzi, babifashijwemo n’abajyanama mu buhinzi, gusa baracyasaba gufashwa kubona uburyo bwo kuhira imirima. Abaturage bo mu Murenge wa Sake, bashimira Minisiteri y’ubuhinzi n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi ‘RAB’ kubwa gahunda ya ‘twigire muhinzi’ kuko ngo irimo kubafasha kuvugurura ubuhinzi. Umuhinzi […]Irambuye

Ngoma: Abaturanyi babi bagira uruhare mu kwangisha abana ishuri

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ngoma barashinja abaturanyi babo kugira ibiraara abana b’abandi babakangurira kuva mu ishuri, bagasaba Leta gukurikirana abatumye abana babo bata ishuri. Ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena yasuraga Akarere ka Ngoma mu mpera z’iki cyumweru gishize, hari ababyeyi babatakambiye basaba kubafasha abana babo bagasubira mu ishuri. […]Irambuye

Ngo 90% bashinjuye Twahirwa uregwa Jenoside i Rukumberi ni abo

*Abashinjuye Twahirwa bose ni abigeze gufunganwa na we bazira gukora Jenoside; *Ubushinjacyaha buvuga ko 90% by’abashinjuye bafitanye isano n’uregwa; batatu ni baramu be; *Twahirwa we ngo ntiyari gutegeka kwica umuntu narangiza abikirwe urupfu rwe; *Abashinje uregwa bose ngo batanze ubuhamya hatubahirijwe amategeko; *Iburanisha rya none ryitabiriwe n’abakabakaba 40. Ni mu rubanza rw’ubujurire bwa Twahirwa Francois […]Irambuye

Twahirwa wigeze gukatirwa urwo gupfa, yaburaniye i Rukumberi aho yakoreye

Ngoma – Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, icyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Sake kimaze kuba gito ku baturage bari kuza gukurikirana iburanishwa rya Francois Twahirwa wari warahamijwe n’inkiko uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Sake yigeze kubera Burugumestre ndetse agakatirwa urwo gupfa. Iburanisha uyu munsi niho ryatangiye kubera. Urugereko rwihariye rw’Urukiko […]Irambuye

Twahirwa wakatiwe igihano cy’Urupfu kikavanwaho, yashinjuwe nk’ “uwabeshyewe”

*Abamushinjuye ni abagororwa bakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bakoze muri Jenoside, *Twahirwa yabaye Bourgmestre wa Sake, abaharokokeye bamushinja uruhare muri Jenoside, *Umutangabuhamya Habinshuti wamushinje mbere ko bakoranye ibyaha muri Jenoside, noone yavuze ko yabwirizwaga ibyo avuga, *Habinshuti yasabye Imana n’Ubutabera imbabazi ngo kuko ibyo yabeshye byatumye Twahirwa ishinjwa ibyaha ‘atakoze’. Kuri uyu wa gatanu tariki ya […]Irambuye

en_USEnglish