Tags : Rukumberi

I Rukumberi bibye ‘Bandelore’ yo kwibuka n’ibendera ry’u Rwanda

Ngoma – Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bateye ku kagari ka Rubona mu murenge wa Rukumberi bavanaho igitambaro(banderole) cyanditseho insanganyamatsiko yo kwibuka ndetse aha ku biro by’Akagari bahatwara ibendera ry’igihugu. Aha i Rukumberi mu kagari ka Rubona umudugudu wa Maswa II niho hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace, bakaba bitegura kwibuka ubwicanyi […]Irambuye

Rukumberi: RRA igiye gukoresha miliyoni 45 Frw yubakire inasanire abarokotse

*Prof Dusingizemungu ati “ntihakenewe inkunga y’ibintu gusa… Kuri uyu wa Gatandatu abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA) bakoranye umuganda udasanzwe n’abaturage mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma mu gikorwa cyo gutangiza imirimo yo kubaka amazu atatu azatuzwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, iki kigo kandi kizasana andi mazu 25, byose bikazatwara miliyoni 45 y’u […]Irambuye

Ngo 90% bashinjuye Twahirwa uregwa Jenoside i Rukumberi ni abo

*Abashinjuye Twahirwa bose ni abigeze gufunganwa na we bazira gukora Jenoside; *Ubushinjacyaha buvuga ko 90% by’abashinjuye bafitanye isano n’uregwa; batatu ni baramu be; *Twahirwa we ngo ntiyari gutegeka kwica umuntu narangiza abikirwe urupfu rwe; *Abashinje uregwa bose ngo batanze ubuhamya hatubahirijwe amategeko; *Iburanisha rya none ryitabiriwe n’abakabakaba 40. Ni mu rubanza rw’ubujurire bwa Twahirwa Francois […]Irambuye

Twahirwa wigeze gukatirwa urwo gupfa, yaburaniye i Rukumberi aho yakoreye

Ngoma – Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, icyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Sake kimaze kuba gito ku baturage bari kuza gukurikirana iburanishwa rya Francois Twahirwa wari warahamijwe n’inkiko uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Sake yigeze kubera Burugumestre ndetse agakatirwa urwo gupfa. Iburanisha uyu munsi niho ryatangiye kubera. Urugereko rwihariye rw’Urukiko […]Irambuye

Twahirwa wakatiwe igihano cy’Urupfu kikavanwaho, yashinjuwe nk’ “uwabeshyewe”

*Abamushinjuye ni abagororwa bakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bakoze muri Jenoside, *Twahirwa yabaye Bourgmestre wa Sake, abaharokokeye bamushinja uruhare muri Jenoside, *Umutangabuhamya Habinshuti wamushinje mbere ko bakoranye ibyaha muri Jenoside, noone yavuze ko yabwirizwaga ibyo avuga, *Habinshuti yasabye Imana n’Ubutabera imbabazi ngo kuko ibyo yabeshye byatumye Twahirwa ishinjwa ibyaha ‘atakoze’. Kuri uyu wa gatanu tariki ya […]Irambuye

en_USEnglish