Tags : UNDP

Rwanda: Itangazamakuru ryateye imbere, Radio n’ibinyamakuru bitakaza abakunzi

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), ndetse bukamurikirwa abanyamakuru mu nama y’igihugu ivuga ku iterambere ry’itangazamakuru, bugaragaza ko iterambere ry’itangazamakuru ryavuye kuri 60,7% mu 2013 rikaba rigeze kuri 69,6%, bugaragagaza kandi ko abakoresha Internet n’abareba Televiziyo bazamuka mu gihe  Radio n’ibinyamakuru byandika ku mpapuro bitakaza ababishakagaho amakuru. Ubwo Dr Christopher Kayumba, Umwarimu muri […]Irambuye

Somalia: Abana 50 000 bashobora kwicwa n’inzara yatewe n’amapfa

Nibura abana 50 000 muri Somalia bashobora gupfa kubera amapfa y’igihe kirekire acyugarije iki gihugu nk’uko biri muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, UN. Raporo ihuruza ya UN yasohowe n’ibiro bishinzwe ubuzima bw’abantu, Ocha, ivuga ko imirire mibi muri Somalia ari ikibazo gihangayikishije. Nibura Abasomalis miliyoni imwe kuri miliyoni 12 zituye igihugu ‘barwana no kubona ibyo kurya.’ […]Irambuye

Mu muganda Urubyiruko rwagaragaje inyota yo kubaka igihugu

*Bamwe mu rubyiruko bemereye bagenzi babo ko bazabagabanyiriza igiciro cyo kubigisha gutwara imodoka *United Driving School yemereye igare umwe mu rubyiruko washaka uburyo yabona ubwisungane mu kwivuza, *STRAMORWA yemereye abanyonga amagare bazabona ibyangombwa kubaha moto, *Urubyiruko rwasabwe kuba imboni y’umutekano no kwibutsa abantu gutanga ubwisungane Mu muganda w’igihugu wahuje urubyiruko rwibumbiye mu makoperative akora imirimo […]Irambuye

Intambwe yatewe mu Ubuzima iragaragara mu mibare…ariko urugendo ruracyahari

Mu cyegeranyo kigaragaza imibereho y’abaturage mu Rwanda (Rwanda Poverty Profile Report 2013/14), bigaragara ko hari intambwe iterwa mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda, haba mu kugabanya imfu z’abagore babyara, abana batoya gusa Leta iracyafite akazi gakomeye ko kugabanya umubare w’abana bagwingiye, ikizere kitezwe muri gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS II). Icyegeranyo cyasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza […]Irambuye

Abadepite batanze ibitekerezo byabo kuri SDGs zizasimbura MDGs

*Gukora ubuvugizi mu kuzamura uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore * Guhanga akazi ku rubyiruko no gukemura ikibazo cya mayibobo (abana bo ku muhanda) *Gusaba ibihugu bikize gutanga amafaranga angana na 0,7% y’ubukungu bwabyo nk’uko byabyiyemeje Ibyo ni bimwe mu bitekerezo abadepite bagejeje kuri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete ubwo yabagezagaho ibiganiro bigamije kubasobanurira aho u Rwanda […]Irambuye

Kuganira nibyo bitanga umuti urambye w’ibibazo – Kagame

Mu ijambo ryo gufungura inama y’iminsi ibiri ku kurinda abasivili iteranyije ibihugu 30 bigira uruhare mu gutanga ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuganira ku bibazo aribyo bitanga ibisubizo birambye mu kuzana amahoro. Iyi nama ivuga ku kubungabunga umutekano w’abaturage b’abasivile (International Conference on the Protection of Civilians), ihuje […]Irambuye

UN yatangije gahunda yo gufasha Sosiyete Sivili zo mu Rwanda

Umuryango w’Abibumbye, ufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda batangije gahunda nshya y’imyaka itanu yiswe “Strengthening Civil Society Organizations for Responsive and Accountable Governance” igamije kongerera ubushobozi imiryango ya Sosiyete Sivili mu Rwanda kugira ngo ibashe kuzuza inshingano zayo zo kugenzura imikorere ya Guverinoma no kwimakaza imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi. Mu gihe cy’imyaka itanu iyi gahunda […]Irambuye

en_USEnglish