Tags : OMS

Ubushake bw’abaturage, icyerekezo cyiza nizeye ko bizateza imbere u Rwanda

Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) muri Africa, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda rwamubereye agatangaza, ngo yizeye ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere binyuze mu bushake bw’abaturage n’icyerekezo cyizima na politiki ubuyobozi bugenderaho. Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame ejo ku wa kane, kuri uyu wa gatanu […]Irambuye

Abantu miliyaridi 2 bakoresha amazi yandujwe n’umwanda wo mu musarane

I Genève, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS kuri uyu wa kane ryatanze itangazo risa nk’intabaza ku kibazo cy’ikoreshwa ry’amazi yanduye, iri tangazo rivuga ko abantu basaga miliyaridi ebyiri bakoresha amazi mabi yandujwe n’umwanda w’abantu (matières fécales). Umuyobozi w’agashami k’ubuzima muri OMS, Dr Maria Neira agira ati «  Uyu munsi, abantu basaga miliyaridi 2 […]Irambuye

S.Africa: Gutwara wanyoye inzoga bizajya bihanwa nko kwica umuntu

Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu muri Africa y’Epfo yatanze umushinga w’itegeko rizahana abatwara ibinyabiziga basinze, iri tegeko niryemezwa ufashwe yarirenzeho agahamwa n’icyaha azajya ahanwa nk’uwishe umuntu abigambiriye cyangwa uwasambanyije umwana. Raporo ya Polisi muri Africa y’Epfo ivuga ko impanuka zabaye mu minsi mikuru irangiza umwaka ushize zahitanye abantu bagera ku 1 700 kandi abamotari 6 […]Irambuye

Urukingo rwa Ebola rwemejwe 100%

Kuri uyu wa Gatanu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryemeje urukingo rwa Ebola ko rushobora kwizerwa 100%. OMS ivuga ko bishobotse uru rukingo rwatangira kuboneka ahantu hose mu mwaka wa 2018. Mu igerageza ryakozwe mu bitaro bikomeye, ryarangiye abantu ibihumbi bitandatu bo muri Guinea bahawe uru rukingo mu mwaka ushize nta n’umwe wanduye […]Irambuye

Mu Rwanda abasaga ibihumbi 290 barwaye Diabete, abandi ntibazi ko

Kuri uyu wa kane urugaga rw’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga ubuforomo, ku bufatanye n’ishyirahamwe rw’abarwayi ba Diabete (Igisukari), batangije ubukangurambaga bw’iminsi ibiri bugamije kurwanya no kwirinda indwara ya Diabete. Ubukangurambaga burakorerwa mu mashami atandatu ya Kaminuza y’u Rwanda, ababutangije bavuga ko buzafasha kugabanya umubare w’abantu bafatwa na Diabete batabizi. Ibikorwa bijyana n’ubu bukangurambaga, birimo  […]Irambuye

Impanuka zihitana abasaga miliyoni 1, 2 ku Isi buri mwaka

*Africa na bimwe mu bihugu bitaratera imbere cyane umubare w’abahitanywa n’impanuka uri hejuru *Ibyo bihugu bikennye n’ibitera imbere bifite 56% by’imodoka zose ku Isi, ariko abagwa mu mpanuka ni 90% by’imfu zose *Abamotari bari mu bahitanywa n’impanuka cyane kuruta abandi bakoresha imihanda Mu cyegeranyo cyasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibunge ryita ku buzima (OMS) kuri uyu wa […]Irambuye

Abagabo 300 000 nibo gusa bamaze gukebwa mu Rwanda

Abantu bagera kuri miliyoni 35 nibo babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku isi. Abasaga ibihumbi 300 muribo ni abanyarwanda,naho abagera ku bihumbi 130 muribo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Gukebwa ku bagabo byagaragajwe nka kimwe mu bigabanya ibyago byo kwandura mu mibonano idakingiye. Abagabo bagera ku bihumbi 300 nibo bamaze gukebwa mu Rwanda kuva […]Irambuye

en_USEnglish