Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yatangaje ko yanze kwitabira ubutumire 60 bwamusabaga kujya hanze y’igihugu nyuma y’aho abereye Perezida mu myaka ibiri ishize. Magufuli yabwiye abaturage ko ashaka gukorera Tanzania mbere na mbere. Ku wa kabiri tariki 4 Nyakanga ubwo yari mu gace ka Sengerema ageza ku baturage umuyoboro w’amazi meza nibwo yabitangaje. […]Irambuye
Tags : Magufuli
Kuri uyu wa mbere Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo Radiyo ebyiri zigenga, Magic FM ikorera Arusha na Radio 5 ikorera i Dar es-Salam zishinjwa gusebya no gutuka Perezida Magufuli no kubiba urwango. Minisitiri w’itangazamakuru, umuco n’imikino, Nape Nnauye yatangaje ko izi radiyo zafunzwe by’agateganyo kubera ibiganiro byatambutse byuzuyemo imvugo zibiba inzangano ndetse zishobora no guhungabanya […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida John Pombe Magufuli i Dar es Salaam muri Tanzania, mu ruzinduko rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi. Perezida Magufuli akaba yatangaje ko Abanyarwanda bahawe ikaze muri Tanzania bakwiye kuza bisanga nk’abajya iwabo. Aba bakuru b’ibihugu bombi bagiranye ikiganiro […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 7 Mata ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Tanzania Dr Joseph Pombe Magufuli n’abagore babo batangizaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, Dr Bizimana Jean Damascene Ukuriye Komisiyo yo kurwanya Jenoside, mu kiganiro cye ku buryo ingengabitekerezo y’urwango yabyaye Jenoside mu 1994, yatunze agatoki U […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Mata 2016, ubwo Perezida Paul Kagame na Dr Joseph Pombe Magufuli bafunguranga ibiro bishya by’umupaka wa Rusumo, ibihugu bombi byiyemeje guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Magufuli yasezeranyije guca inzitizi ku bucuruzi bw’u Rwanda. Ibikorwa byo gufungura Umupaka wa Rusumo (One Stop Border Post) ku mpande z’ibihugu byombi no gutaha […]Irambuye
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Mata azatangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda aho biteganyijwe ko azanitabira umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uru ruzinduko, Perezida Pombe John Joseph Magufuli azitabira gufungura inyubako irimo ibiro bikorerwamo n’inzego z’abinjira n’abasohoka ibihugu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 5 Ugushyingo, Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, Dr John Pombe Magufuli ubwo aza kurahira, byitezwe ko Abakuru b’ibihugu umunani bya Africa harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bazitabira uyu muhango, uw’u Burundi ntazahakandagira. Mu bitezwe harimo Paul Kagame, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe unayobora Africa yunze Ubumwe, Yoweri […]Irambuye