Digiqole ad

Kagame mu ba Perezida 8 bitezwe muri Tanzania mu irahira rya Magufuli

 Kagame mu ba Perezida 8 bitezwe muri Tanzania mu irahira rya Magufuli

Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli ahoberana na Jakaya Kikwete ucyuye igihe nyuma y’instinzi

Kuri uyu wa kane tariki 5 Ugushyingo, Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, Dr John Pombe Magufuli ubwo aza kurahira, byitezwe ko Abakuru b’ibihugu umunani bya Africa harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bazitabira uyu muhango, uw’u Burundi ntazahakandagira.

Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli ahoberana na Jakaya Kikwete ucyuye igihe nyuma y'instinzi
Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli ahoberana na Jakaya Kikwete ucyuye igihe nyuma y’instinzi

Mu bitezwe harimo Paul Kagame, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe unayobora Africa yunze Ubumwe, Yoweri Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Joseph Kabila wa Congo Kinshasa, Edgar Lungu wa Zambia, Jacob Zuma wa Africa y’Epfo na Filipe Jacinto Nyuso wa Mozambique.

Ibindi bihugu byahisemo kuzohereza abaminisitiri cyangwa abandi bayobozi bakuru muri uyu muhango uzaba urangije imyaka 10 y’Ubutegetsi bwa Jakaya Kikwete.

U Burundi buzahagararirwa na Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe w’Abadepite, Pascal Nyabenda nubwo itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzania ryavugaga ko iki gihugu kiri mu bizahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Perezida Nkurunziza w’u Burundi, witeguraga kuyobora igihugu muri manda itaravuzweho rumwe, yahatswe guhirikwa ku butegetsi n’agatsiko k’Abasirikare bakuru muri Gicurasi 2015, ubwo yari mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, i Dar es Salaam muri Tanzania, kuva icyo gihe Nkurunziza azaba asibye inama ebyiri zirimo abakuru b’ibihugu bahuriye i Dar es Salaam.

Mu bihugu bikomeye ku Isi, U Bushinwa buzaba buhagarariwe na Visi Perezida w’Ishyaka rya Gikomisiti riri ku butegetsi, U Bufaransa, Amerika, U Bwongereza, U Buyapani, Nigeria na Ethiopia bizahagararirwa na ba Ambasaderi.

Muri Tanzania iyi tariki izaba ikomeye cyane, dore ko Magufuli azaba Perezida wa Gatanu w’iki gihugu, akaba yaratowe mu mahoro n’amajwi asaga miliyoni 8,8, mu gihe uwo mu mashyaka atavuga rumwe na Chama cha Mapinduzi, Prof Edward Lowassa yagize asaga miliyoni 6.

Kuri uyu wa kane tariki 5 Ugushyingo, Perezida ucyuye igihe, Jakaya Kikwete yatangaje umunsi w’ikiruhuko ku batuye iki gihugu kugira ngo bazabashe gukurikirana imihango yo kurahiza abayobozi bashya.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ntabwo se ubona abandi uko babigenza, urangije manda ahereza undi nawe agashyiraho ake yarangiza agahereza uwundi bityo.Ubuse ibi twebwe koko tubuzwa niki kubigeraho kandi ko bimaze kwera mu bihugu byinshi bya Africa?

    • @ Batumwinka

      Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “agahugu umuco akandi uwako” kandi ngo “ingendo y’undi iravuna”.
      Si ngombwa rero ko ibihugu byose byo ku isi byigana Tanzania!

    • Aho bitagezweho nihe mu Rwanda se? Kuki Ubyina mbere y’umuziki keretse niba ushaka ko Nyakubahwa avaho agahereza undi manda ye itararangira. Wategereje 2017 ikagera.

      Kandi Nitumwifuza ko agumaho akabitwemerera azagumaho, nabyanga nabwo azaba ari uburenganzira bwe busesuye.

      Ibintu bikorwa n’abantu, iyo ubyutse ushaka kurya chapati uzabikora, kuko ntawuzaguhatira kurya Umugati kuko ngo ariko abandi babigenza. Byose ni amahitamo ya muntu n’ikimubereye muri uwo mwanya.

      Murakoze

  • Nonese kunumva mwibasiye Nkurunziza kandi yavuzeko azohereza umuhagarariye? Ese na De santos ko atazaba ahari nawe afite ubwoba ko bamukorera koudeta? Gusa impamvu Nkurunziza atahaza birumvikana kuko igihugu cye kiri mu bibazo, kandi twabonye abavuzeko bari kureba ukuntu bazabikemura twabone uko babigenje.

  • TUBIBUZWA NABENEWANYU BAREKEREJE MUMASHYAMBA YA CONGO NGOBAGARUKE BATSEMBE ABABACITSE .UMUNSI INTERAS ZIZATAHUKA ZIYAMANITSE ZIKEMERA KUYOBOKA TUZABONA “DEMOCRACE” MWIFUZA. Ntimukigeraranyena TZ kuko ho ntabugome bwigezebubayobwokwica ubundibwoko,

  • Nawe urabaza! Bariya se hari uwagiyeho arwanye?!!Nta muntu warwaniye ubutegetsi uburekura ku neza, iyo abikoze Imana ishatse yamwijyanira kuko aba arenze!

  • Sinibaza impamvu mwibaza ngo kagame we ko adaharira abandi ese murashaka ko ahari rande? Ese mubona hari undi ushoboye? kuringe ntawe bavandimwe murekmureke Uyumugabo tumuhe umwanya ayobore kuko arabishoboye kd aranabikwiye

  • TWE TURI ABANYARWANDA, NTANAHANDI UZADUSANGA SO DUFITE IBYIFUZO BYACU,NIBIBAZO BYACU BYIHARIYE, BITANDUKANYE NIBYABANDI, SINGOMBWAKO TUBA NKA TANZANIA. NIBA ARUKUBANKABO, NTAMUTANZANIA UGIRA IBITEKEREZO BIGUFI WANGA MUGENZIWE NKUKO ABANYARWANDA BOMUMUMYAKA 30 ISHIZE BARI BAMEZE. IKINDI BAGIZE UMUYOBOZI MWIZA (NYERERE) WABATOJE GUKORA,GUKUNDA IGIHUGU, NOKUTAGIRA AMACAKUBIRI.
    MBESE NAVUGAKO H.E PAUL K. ARIWE NYERERE WACU SO REKANATWE ABANZE ATWIGISHE TUGIRE IMYUNVIRE NKIYABANTU BASOBANUTSE (TZ), UBWO NAWE AZASIGA ADUSHYIRIYEHO SYSTEM ABANDI BAZAKURIKIRANA MBESE UBWO TUZABA TUMEZE NKABANDI.
    NAHO KWIFUZA KUBA NKA TZ NINKO KWIFUZA KUBA MWENE (BILL GATE) KANDI URIMWENE NGOFERO.
    SO MUTUZE TWIYUBAKIRE IGIHUGU (TWABONYEKO BISHOBOKA) HANYUMA NATWE IBYO TUZABIGERAHO ARIKO MWIFUZE IBYIZA MUNABIKORERA SUKWIFUZA GUSA.

  • Aho bigeze u Rwanda natwe twari dukwiye kwigana uriya muco mwiza wo muri Tanzaniya wo gusimburana ku butegetsi mu mahoro na Demokrasi. Biriya rwose birahesha ishema n’icyubahiro igihugu cya Tanzaniya n’abagituye mu ruhando mpuzamahanga.

  • Ikibazo kyabanyarwanda nuko tureba hafi!! Ibijana urwanda mumahoro irambye turabicya kuruhande, tukareba amahoro dufite y’uyumunsi, ese uyo avuga ngo kagame navaho ninde hundi nikuvuga kagame akora yenyene? Abandi bakorana ni bicyucyu? Nabwenge bifite? Nikuvuga aba docteur en droit, en crimunologie, science politique et c… Abo dufite bose ni kagame gusa afite ubwenge murwanda?? Mandela,rwagasore,kadaffi,nyerere,lumumba. Ubu barihe? Abanyarwanda turebe imbere yimyaka ijana urwanda ruzaba rufite amahoro iyidufite? Uyumunsi????

  • Kagame yatugejeje eza nukuri turamushima cyane birenze. Ariko atava kubutegetsi byose yakoze biza induka zero (0) imbere y’isi yose. Yari kuba examplaire yabandi ba presidents! Aveho ashireo undi igihugu kigire isura ya democrasi na mahanga yose ibone ko kagame atari dictateur ahubo ni democrate! I love u rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish