Tags : Leon Mugesera

‘Repos medical’ 2 mu kwezi z’uwunganira Mugesera zatumye urubanza rusubikwa

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Dr. Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu; kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 Urukiko Rukuru rwongeye gusubika iburanisha biturutse ku ibaruwa uwunganira uregwa yashyikirije urukiko igaragaza ko afite “Repos Medical” ya kabiri mu kwezi kumwe. Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda […]Irambuye

Urukiko RWANZE IKIFUZO cya Mugesera cyo gutangira urubanza bushya

Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, ubushinjacyaha buvuga ko ryahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi, kuri uyu 07 Mutarama 2015 mu iburanisha yagiranye impaka zikomeye n’Ubushinjacyaha ku busabe bwe bw’uko urubanza rwe rwasubukurwa bushya. Ubushinjacyaha bumunenga kuba yifuza gukomeza gutinza uru rubanza rumaze imyaka ibiri ubu.Nyuma y’impaka ndende muri iki gitondo, Urukiko rwiherereye […]Irambuye

Umutangabuhamya ushinja Mugesera yabuze urubanza rurasubikwa

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2014 urubanza rwa Leon Mugesera rwari gusubukurwa nk’uko byari biteganyijwe, nk’uko bisanzwe umutangabuhamya n’ababuranyi bari kuhagera saa mbili n’igice, aba bahageze ariko umutangabuhamya arabura. Urukiko rutegeka ko bamutegereza kugeza ahagana saa tatu n’igice ataraza maze rutegeka ko urubanza rusubitswe. Urukiko rwabanje kubaza impande zombie icyo zibivugaho. Ubushinjacyaha buvuga ko kuba […]Irambuye

Kuko umwunganira arwaye, urubanza rwe rwimuriwe kuya mbere Ukwakira

Urubanza ubushinjacyaha buregamo Leon Mugesera rwari gusubukurwa kuri uyu wa 15 Nzeri, Leon Mugesera yageze ku rukiko rukuru ku Kimihurura yitwaje ibaruwa ivuga ko umwunganira mu mategeko arwaye bityo adashobora kuburana. Inteko iburanisha yavuze kuburana afite umwunganira ari uburenganzira yemererwa n’amategeko maze kuko umwunganira adahari urubanza rwimurirwa kuya mbere Ukwakira uyu mwaka. Uyu munsi hari […]Irambuye

Mugesera yasabye Urukiko guha agaciro amategeko y’Imana kurusha ay’igihugu

Mu rubanza Urukiko Rukuru rubaranishamo Ubushinjacya na Dr. Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho, kuri uyu wa 16 Kamena uregwa yasabye urukiko kutarutisha amategeko y’igihugu ay’Imana bityo arusaba kuyagenderaho umutangabuhamya PMJ ntamushinje. Mbere y’isubukurwa ry’urubanza, Urukiko rwabanje kwisegura ku mpande zombi ku mpinduka zagaragaye kuri gahunda yari iteganyijwe dore ko iburanisha ryagombaga kubimburirwa n’isomwa […]Irambuye

Ubushinjacyaha bwikomye Mugesera ko abubeshyera ngo bwamwise Imbwa

Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Dr. Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 08 Gicurasi rwagaragayemo guterana amagambo yuje uburakari hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha aho ubushinjacyaha bwamwikomye kububeshyera kumwita Imbwa. Hashize iminsi irenga itanu Mugesera ari mu kiciro cyo kubaza ibibazo abatangabuhamya mu rubanza rwe. Aya magambo yaje akurikiwe […]Irambuye

en_USEnglish