Digiqole ad

Kuko umwunganira arwaye, urubanza rwe rwimuriwe kuya mbere Ukwakira

Urubanza ubushinjacyaha buregamo Leon Mugesera rwari gusubukurwa kuri uyu wa 15 Nzeri, Leon Mugesera yageze ku rukiko rukuru ku Kimihurura yitwaje ibaruwa ivuga ko umwunganira mu mategeko arwaye bityo adashobora kuburana. Inteko iburanisha yavuze kuburana afite umwunganira ari uburenganzira yemererwa n’amategeko maze kuko umwunganira adahari urubanza rwimurirwa kuya mbere Ukwakira uyu mwaka.

Me Rudakemwa (hagati) wunganira Mugesera kuba arwaye byasubikishije urubabanza
Me Rudakemwa (hagati) wunganira Mugesera kuba arwaye byasubikishije urubabanza

Uyu munsi hari kumvwa umutangabuhamya wa 26 ushinja Leon Mugesera, uyu mutangabuhamya nawe ufunganywe na Mugesera muri Gereza nkuru ya Kigali yari yaje kandi yiteguye gutanga ubuhamya ku mugaragaro.

Ntabwo hatangajwe icyo Me Jean Felix Rudakemwa wunganira Mugesera arwaye, cyatumye uru rubanza rwongera kwigizwayo iminsi 15. Umuseke wagerageje kuvugana n’uyu mwunganizi mu mategeko telephone ye ntiyacamo.

Uwaje aje gushinja Leon Mugesera mu kiganiro kihariye yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke yamubwiye ko hari impungenge afite ku gutanga ubuhamya bwe kuko ngo muri Gereza aho ari hari bamwe batangiye kumutera ubwoba, ndetse ko kuwa gatanu hari uwari umugiriye nabi amubaza impamvu ngo agiye gushinja uregwa. Izi mpungenge ze ariko akaba atabonye umwanya wo guhita azigaragariza urukiko.

Léon Mugesera wagejejwe mu Rwanda tariki 23 Mutarama 2013, nyuma gato yatangiye kuburana kugeza ubu rukaba rukigeretse mu nkiko aho aregwa ibyaha bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu 1992, ijambo ryashishikarizaga ubwicanyi bwaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mugesera aherutse kwandika asaba imyaka itatu ngo ategure urubanza

Mu ibaruwa bandikiye Minisiteri y’Ubutabera, Dr Leon Mugesera n’Umwunganira Me Jean Felix Rudakemwa basabye ko bahabwa nibura imyaka itatu yo gutegura Abatangabuhamya bazamushinjura dore ko iyi baruwa yari inagamije gusaba ubufasha bwo kubona aba batangabuhamya kuko bari mu bihugu bitandukan ye ku isi.

Mu mpamvu we yavugaga ko zifatika z’uko iki kifuzo cyari gikwiye kubahirizwa yatanagzaga ko iyi myaka itatu ayikwiye kuko n’Ubushinjacyaha banahanganye muri uru rubanza nabwo bwafashe imyaka 11 bwiga ndetse bunategura ikirego cyabwo.

Iki cyifuzo nticyaje guhabwa agaciro dore ko yahawe amezi atatu.

Me Rudakemwa Jean Felix nawe yari yandikiye Minisiteri y’Ubutabera asaba ko yahabwa amasezerano (Contrat) y’akazi kuko ngo yari amaze imyaka isaga ibiri adahemberwa Kunganira Mugesera.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mugesera nu mwunganira bafite amanyanga yo kunaniza urukiko

  • afd

  • uyu mugabo ibye ahora asubika asubukura sinzi aho azigeza, ayubusa azaburana byanze bikunze kuko ibyo yavuze aho byagejeje u Rwanda twarahabonye

  • uyu nawe ararambiranye ibyo yavuze birazwi ntawutarabyumvise , urwango gushishikariza abantu kwica abandi , gusa ubutabera ntakindi bumaze buba buri hagati yabantu , gusa iyi nterahamwe yagakwiye gukatirwa ikava munzira

  • arabeshyera ubusa icyaha adashobora gucika ni icya genocide yakorewe abatutsi nawe azineza ko yijanditsemo,

    • Kwijandika uvuga niki sobanura neza.yakoze disikuru arangije ajya kwiga muri Canada jenoside ibya nyuma yimyaka 2.Inkomamashyi ziyimbire uyu azirako yatambye indirimbo akarusha nyirurugo yishakiraga akoka burse kimwenuko abubu bacinya inkoro.Ntabwami cyangwa ingoma idakezwa.

Comments are closed.

en_USEnglish