Digiqole ad

Umutangabuhamya ushinja Mugesera yabuze urubanza rurasubikwa

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2014 urubanza rwa Leon Mugesera rwari gusubukurwa nk’uko byari biteganyijwe, nk’uko bisanzwe umutangabuhamya n’ababuranyi bari kuhagera saa mbili n’igice, aba bahageze ariko umutangabuhamya arabura. Urukiko rutegeka ko bamutegereza kugeza ahagana saa tatu n’igice ataraza maze rutegeka ko urubanza rusubitswe.

Mugesera yasabye ko Urukiko rujya gukurikirana impamvu umutangabuhamya umushinja yabuze nta mpamvu izwi
Mugesera yasabye ko Urukiko rujya gukurikirana impamvu umutangabuhamya umushinja yabuze nta mpamvu izwi

Urukiko rwabanje kubaza impande zombie icyo zibivugaho. Ubushinjacyaha buvuga ko kuba umutangabuhamya atabonetse ndetse atanatanze impamvu, iburanisha ryasubikwa rigasubukurwa undi munsi, ndetse  butangaza ko bwifuza ko hahamagazwa abandi batangabuhamya babiri basigaye uyu akazaba ariwe bazaherukirizaho kuko n’ubundi kuboneka kwe bikunze kugorana.

Uyu mutangabuhamye si ubwa mbere abuze mu rukiko kuko ngo akunda kugira ibibazo by’uburwayi nk’uko byatangajwe n’Urukiko.

Me. Jean Felix Rudakemwa wunganira Mugesera, nawe mu ntangiriro z’ukwezi gushize wabuze kubera uburwayi urubanza rugasubikwa, uyu munsi nawe yunze mu ry’ubushinjacyaha avuga ko kuba uyu mutangabuhamya atabonetse ndetse nta n’amakuru rumufiteho iburanisha ryakwimurirwa undi munsi.

Leon Mugesera uregwa we yahise asaba Urukiko ko rwahita rujya aho afungiye rukamenya amakuru yimbitse kuri uyu mutangabuhamya.

Nibura aho uyu we afungiwe harazwi, ndumva Urukiko mwahita mujya aho umutangabuhamya afungiye ku buryo impamvu yo kutitaba kwe yamenyekana ndetse natwe tukamenya ibye” aya ni amagambo ya Mugesera mu rukiko.

Urukiko ariko rwavuze ko abatangahuhamya babiri muri batatu basigaye bagomba gushinja Mugesera bakomeje kugorana mu kuboneka kwabo.

Uyu mutangamya witwa Rwatende Daniel ni uwa 26 mu batangabuhamya 28 batanzwe n’ubushinjacyaha bagomba gushinja Mugesera.

Abatangabuhamya bamwe mu gihe gishize babwiye Umuseke ko bakorerwa iterabwoba muri Gereza babazwa na bagenzi babo impamvu bashinja Mugesera, ndetse ngo bakabwirwa ko bizabakoraho.
Urukiko rwijeje impande zombi ko rugiye kohereza umukozi warwo kuri Gereza ya Kigali aho Rwatende afungiye kugira ngo hamenyekakane ibura rye ku buryo abonetse urubanza rwasubukurwa ku munsi w’ejo kuwa kane.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • iBI NABYO BYA mUGESERA BIRARAMBIRANYE, KO NJYA MBONA SE HARI IBY’ABANDI BYIHUTISHA?

  • Ariko uyu mugabo azasaza urubanza rwe rutarangiye niko mbibona .

Comments are closed.

en_USEnglish