Tags : Kampala

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi 20 bari bagiye kwakira Besigye

Igipolisi cyo muri Uganda, kiratangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere cyataye muri yombi abantu 20 bari baje kwakira Dr Kizza Besigye nk’umukuru w’igihugu ku kibuga cy’indege cya  Entebbe International Airport. Umuyobozi w’ishami rya police rishinzwe iperereza muri Uganda, Richard Anvuko yabwiye ikinyamakuru ‘Monitor’ dukesha iyi nkuru ko abatawe muri yombi basaga 20. […]Irambuye

Liliane Mbabazi uvuga neza Ikinyarwanda yaririmbiye abari mu gitaramo cye

Kuri uyu wa gatanu mu ijoro ryakeye umuhanzikazi wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda yaraye ataramiye Abanyarwanda mu gitaramo kiswe “Jazz Juction” cyabereye muri Serena Hotel, imbaga y’abantu yatunguwe n’uko Mbabazi yaje akavuga Ikinyarwanda cy’umwimerere yerekana umubyeyi we. Mbere y’uko Mbabazi yinjira ngo aririmbe, incurango y’umwimerere ya Neptunez Band, yari yabanje kunyura abari mu […]Irambuye

I Kampala undi muntu yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura ntiyapfa

*Ngo natora ka mitende azahita ajyanwa mu nkiko kubera gushaka kwiyahura… Umuvugizi w’igipolisi I Kampala, Emilian Kayima yavuze ko kuri uyu wa kane umusore utaramenyekana uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 yakomeretse bikabije nyuma yo gusimbuka ava mu igorofa ndende ashaka kwiyahura. Uyu mugabo wasimbutse ava mu igorofa hejuru izwi nka […]Irambuye

Kubaka ibitembo bya Petrol hagati ya Uganda na Tanzania biri

Umuyobozi wungirije wa Sosiyete ya Total muri Africa y’Iburasirazuba icukura ikanacuruza ibikomoka kuri Petrol, Javiero Rielo mu ruzinduko yarimo muri Tanzania yizeje Perezida Pombe Magufuli ko imyiteguro yo kubaka ibitembo bya Petrol hagati ya Uganda na Tanzania igeze kure. Ibi bitembo bizaturuka ahitwa Hoima muri Uganda bigere ku cyambu cya Tanga muri Tanzania. Javiero Rielo […]Irambuye

Uganda: Abakuriye amadini barashimira Museveni

Abayobozi b’amatorero na bamwe mu bagize guverinoma y’iki gihugu ku munsi w’ejo tariki 31 Werurwe bakoze amateraniro yo gushimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni kubera ko yashyize umukono ku itegeko rihana ubutinganyi. Muri Gashyantare Perezida Museveni yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rihanisha igihano cya burundu abatinganyi, kuko asanga ubutinganyi ari icyaha kiremereye. Aya materaniro yateguwe n’ihuriro […]Irambuye

en_USEnglish