Tags : Hon Mukabalisa

Inteko yoherereje Guverinoma Itegeko Nshinga yavuguruye

None tariki ya 24 Ugushyingo 2015, Umutwe w’Abadepite washyikirije Guverinoma Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 imaze iminsi ivugurura muri uyu mwaka wa 2015, inayisaba ko hakorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo hakorwe Referandumu. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse mu Nteko Nshingamategeko rivuga ko Ingingo nyinshi z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda […]Irambuye

Amagambo akomeye abadepite bavuze ku ‘Gukura Imana’ mu itegeko nshinga

Mu kwemeza umushinga w’itegeko nshinga rivuguruye, ku mugoroba wo kuwa kane tariki 29 Ukwakira, abadepite bagiye impaka zikaze ku ijambo ‘Imana’ ngo rigaragare mu irangashingiro ry’uyu mushinga, amatora akorwa kabiri habura ubwiganze, bisaba ko haba ikiruhuko ngo utorwe. Irangashingiro ry’uyu mushinga w’itegeko nshinga, harimo itsinda ry’amagambo agira ati “Twebwe, Abanyarwanda, tuzirikanye ko Imana isumba byose […]Irambuye

Perezida wese uzatorwa 2017, yahawe manda imwe y’imyaka 7

*Umushinga mushya w’Itegeko Nshinga watowe 100% n’Abadepite bari mu Nteko, *Uyu mushinga urimo ingingo ya 172 iha Manda y’inzibacyuho y’imyaka 7 Perezida wese uzatorwa muri 2017, *Perezida watowe nyuma ya 2017, nasoza iyi myaka 7, azaba yemerewe no kwiyamamaza muri Manda y’imyaka 5 yongera kwiyamamarizwa inshuro imwe, *Iyi myaka 7 si iyagenewe Perezida Paul Kagame gusa […]Irambuye

“Mwibuke twese turangiza kwiga ubukene twari dufite…” Hon Mudidi

Hon Depite Emmanuel Mudidi, wabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda mu bihe byashize, ntashyigikiye ko umunyeshuri uzagurizwa amafaranga yo kwiga yazahita atangira kwishyura inguzanyo yahawe akibona akazi ngo kuko umuntu arangiza akennye kandi afite byinshi byo gukemura, abihuriyeho na bamwe mu badepite, ariko Komisiyo y’Uburezi isanga ari amaranga mutima atakwiye gushingirwaho. Umushinga w’Itegeko rigenga itangwa ry’inguzanyo […]Irambuye

Ibyo abacuruzi bakomeye b’i Kigali basabye Kagame n’icyo yabasubije……

Bahawe ijambo bagera nko kuri 15, ni abacuruzi bakomeye i Kigali babonanye na Perezida Kagame kuwa 10/08 ubwo yatahaga inyubako ya M Peace Plazza n’izakoreramo Umujyi wa Kigali. Babanjirijwe na Bertin Makuza wujuje inzu ndende kandi nini cyane muri Kigali, abanza gushima ko byose bigerwaho ku bw’amahoro n’umutekano, maze asoza ijambo rye ati “Turashaka ko twazakomezanya […]Irambuye

Abadepite batanze ibitekerezo byabo kuri SDGs zizasimbura MDGs

*Gukora ubuvugizi mu kuzamura uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore * Guhanga akazi ku rubyiruko no gukemura ikibazo cya mayibobo (abana bo ku muhanda) *Gusaba ibihugu bikize gutanga amafaranga angana na 0,7% y’ubukungu bwabyo nk’uko byabyiyemeje Ibyo ni bimwe mu bitekerezo abadepite bagejeje kuri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete ubwo yabagezagaho ibiganiro bigamije kubasobanurira aho u Rwanda […]Irambuye

Amafoto: Abaturage baragana Inteko basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi, Perezidante w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite Hon Mukabalisa Donatile yakiriye abaturage baturutse mu karere ka Rubavu bazanye ubusabe bwabo ko itegeko nshinga ryahinduka Perezida Paul Kagame akaziyamamaza nyuma ya 2017. Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ibuza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kwiyamamariza kuyobora igihugu mandat zirenze ebyiri. Ku […]Irambuye

en_USEnglish