Nibura abantu umunani bapfuye bazize umubyigano abandi 40 barakomereka nyuma y’umubyigano ku kibuga cy’umupira w’amaguru (Bingu National Stadium) mu murwa mukuru, Lilongwe. Abantu ibihumbi bari bateraniye kuri iki kibuga cyakira abantu ibihumbi 40, ahari hagiye kubera umukino wo kwizihiza isaburkuru y’ubwigenge bw’iki gihugu hagati y’ikipe ikundwa na benshi yitwa Nyasa Big Bullets na Silver Strikers. […]Irambuye
Tags : Football
Rayon sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup 2017, ikomeje kugerageza abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye, bashakamo abazafasha iyo kipe muri iyi mikino mpuzamahanga. Abakinnyi bane bavuye muri Ghana, bizeye kuzahabwa amasezerano muri Mutarama 2017. Muri iki cyumweru, Rayon Sports yakiriye umunyezamu, ba myugariro babiri na rutahizamu umwe (Mark Edusei, Lawrence Quaye, Richard Koffi […]Irambuye
Umusifuzi w’umunyarwanda Theogene Ndagijimana usanzwe asifura ku ruhande, yatoranyijwe mu basifuzi bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Chile mu Ukwakira uyu mwaka. Ndagijimaa w’imyaka 36, ni inshuro ya mbere azaba agiye gusifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi nyuma yo gutangira gusifura ikiciro cya mbere mu Rwanda mu 2000, akaza gusifura […]Irambuye
Ku rutonde ngarukakwezi rutangazwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, urwasohotse kuri uyu wa kane rwashyize u Rwanda ku mwanya wa 94 rwisanga inyuma ho imyaka 21 ugereranyije n’ukwezi gushize. Mu kwezi gushize Amavubi y’u Rwanda yari ku mwanya wa 73, imwe mu myanya myiza u Rwanda rwagezeho mu mezi ashize, kuko mu kwezi kwa […]Irambuye
Umutoza Cassa Mbungo André kuri iki cyumweru tariki 13 Nyakanga nimugoroba nibwo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza ikipe ya Police FC nk’uko byemezwa n’abayobozi ba Police FC. CIP Jean de Dieu Mayira umunyamabanga mukuru wa Police FC yabwiye Umuseke ko uyu mutoza bamuhisemo kuko barebye bagasanga ariwe mutoza uzi neza abakinnyi ubu Police FC ifite akaba […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ itsinze Ibisamagwe byirabura bya Gabon igiteko kimwe ku busa cyatsinzwe n’umukinnyi Tuyisenge Jacques ku mupira yaherejwe na Iranzi Jean Claude. Uyu wari umukino wa gicuti amakipe yombi yakinaga mu Rwego rwo kwitegura imikino yo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha. Mu gice […]Irambuye
Wari uteganyijwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe i Nyamirambi, ni umukino wari guhuza aya makipe akubana cyane mu kwegukana igikombe. FERWAFA imaze kwemeza ko uyu mukino usubitswe kubera impamvu z’umutekano ku kibuga. Ubuyobozi bwa FERWAFAburavuga ko Police yavuze ko idashobora kwirengera umutekano w’imbaga y’abantu bashobora kuza i Nyamirambo kuri stade yaho igenewe kwakira abantu ibihumbi […]Irambuye